• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina
P

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Ubwanditsi 02 Oct 2018 ITOHOZA

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline basabye kuburana bari hanze, ubushinjacyaha bubitera utwatsi.

Mu rukiko Rukuru ubwo hasubukurwaga urubanza rwa Diane na Nyina, ingingo yibanzweho cyane ni iyo gufungurwa by’agateganyo, ingingo ubushinjacyaha buvuga ko igihe cyayo cyarenze.

Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi avuga ko umwaka ushize, urukiko rwari rwategetse ko umukiriya we yaburana afunzwe, bugaragaza ko ashobora kubangamira iperereza. Aha Me Gatera akaba avuga ko mu gihe umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze nta kibazo byatera.

Me Buhuru Pierre Célestin wunganira Diane Rwigara, nawe yasabye ko umukiriya we yaburana ari hanze, atangaza ko impungenge ubushinjacyaha bwatangaga zavuyeho, biryo ko arekuwe agakurikiranwa ari hanze ntacyo byabangamiraho iburanisha. Me Buhuru avuga ko Diane afunguwe atagera aho amadosiye arimo ibimenyetso bimushinja.

Akomeza avuga ko yifuza ko umukiriya we yarekurwa, agategura uburyo bwo kwiregura ndetse ko azubahiriza (Diane) ibyo urukiko ruteganya.

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe babo, butangaza ko urukiko rukwiye gusuzuma impamvu basabye kurekurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rwari rugeze igihe cyo kuburanishwa mu mizi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubusabe bwabo butahabwa agaciro, ndetse ko buje igihe cyabwo cyararangiye. Busobanura ko amategeko agena ko iyo urubanza rwatangiye kuburanisha mu mizi umuntu afunzwe, agumamo akazategereza imyanzuro y’urukiko iburana rirangiye.

Buti “gufungurwa by’agateganyo byemerwa iyo urubanza rutaratangira mu mizi, kandi urw’abo rwaraharenze”.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwatangaje ko ruzafata umwanzuro kuwa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, mu gihe urubanza ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

2018-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe

Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe

Ubwanditsi 03 Aug 2016
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 31 May 2016
Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye
POLITIKI

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ubwanditsi 06 Mar 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru