• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ubwanditsi 06 Jan 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Umurenge wa Mbuye ni umwe mu y’igize akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ,ni umurenge wegereye akarere ka Muhanga na Kamonyi akaba ariho haherereye ikigo nderabuzima cya Mbuye nacyo gifite Poste de Sante zigera kuri ebyiri ari zo Poste de Sante Gisanga yegereye Shyogwe ya Muhanga na Poste de Sante Kabuga yegereye Kinazi.

Hakaba na Centre de Sante ya Mbuye twavuga iri mu Murenge rwagati kuko iherereye mu kagari ka Nyakarekare,Mbuye ifite utugari turindwi n’imidugudu mirongo itandatu n’ibiri, Gusa ni Umurenge ufite ibigo nderabuzima bibiri birimo Mbuye na Ikigo nderabuzima cya Kizibere
Ni imbangukiragutabara ihawe Mbuye binyujijwe mu bitaro bya Ruhango akaba ari nabyo bizajya biyimenyera buri kimwe nk’urwego rukuriye ibigo nderabuzima biri muri iyo zone

Ubwo Nyakubahwa Ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasuraga uyu murenge kuwa 31 Kanama 2020 abaturage bamusabye kubakura mu bwigunge bagahabwa ingobyi itwara abarwayi, yabasubije ko agiye kubakorera ubuvugizi ambulance abakayihabwa ariko nabo bagomba gukorwa iyo bwabaga bakubahiriza inshingano zabo dore ko yari yabanenze kugira isuku nkeya aho batuye kandi Akarere ka Ruhango kari gafite gahunda ya Ruhango icyeye,Ministiri yabasabye kujyana na Gahunda nziza za Leta kandi abizeza ko ibibazo bafite bireba Leta nayo iticaye izagenda ibikemuka bitewe n’ubushobozi

Iyi ngobyi itwara abarwayi yishimiwe n’abaturage batandukanye barimo abahanyuraga baje kuyireba ndetse n’abarwayi bakiriwe ku Kigo nderabuzima cya Mbuye batangazaga ko badashidikanya ko mu minsi mike Ubuyobozi buhavuye bahawe ibyo basabye bose bati “Imvugo niyo ngiro nk’uko bisanzwe” dore ko no mu minsi ishize bahawe amashanyarazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umwe mu baturage waganiriye na Rushyashya News witwa Belgique Edouard yatangaje ko bishimiye iyi mbangukiragutabara kuko ubuzima bw’ababo buzajya butabarwa mu kanya gato abarwayi bagezwa ku bitaro bikuru by’Akarere ka Ruhango biri I Kinazi

Umuyobozi w’Umurenge Bwana Kayitare Wellars ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mbuye Bwana Nsengumuremyi Jacques, bavuze ko banejejwe n’iyi ngobyi kuko n’ubwo hatamenyerewe impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka ariko igiye kubafasha kujya batabara ubuzima bw’abaturage bagera kuri 28965 (Population Cible) bagana Iki kigo nderabuzima cya Mbuye kandi bikazatuma banoza na Serivisi baha abaturage babagana

(Iyi foto yafatiwe i Mbuye mbere y’uko icyorezo cya Covid 19 kigera mu Rwanda)

Bikaba byitezwe ko iyi Mbangukiragutabara izajya yunganira izindi zifitwe n’Ibitaro bya Kinazi ifasha gutwara abarwayi baherereye mu bigo nderabuzima bindi bitarabona izabyoAbaturage bashimiye byimazeyo Leta bavuga ko bazakomeza gushyigikira gahunda zayo nziza zita ku baturage hakorwa imiganda itandukanye yaba iyo gutunganya imihanda aho izi mbangukiragutabara zizajya zinyura dore ko Mbuye igizwe n’amateme akunze kwangizwa n’imvura nyinshi bigatuma imirenge byegeranye ubuhahirane budindira.

2021-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Ubwanditsi 24 Mar 2017
Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Ubwanditsi 19 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese
HIRYA NO HINO

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017
Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018
IMIKINO

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Ubwanditsi 05 Feb 2018
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa
Amakuru

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru