• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 10 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa yahaye ikiraka umucancuro wayo, Sulah Nuwamanya Wakabirigi cyo gukorera ubuvugizi uregwa kuba intasi n’ubugambanyi, Jackie Umuhoza.

Jackie Umuhoza, wigaga muri kaminuza y’Abadvantiste wari umaze igihe kinini mu bikorwa by’ubunetsi  bwa RNC aho bivugwa ko yibandaga mu bayobozi ndetse akanagirira n’ingendo hirya no hino mu bihugu duturanye kuri ubu akaba afungiye ahantu hemewe mu rwego rw’amategeko, mu gihe iperereza rikirimbanije.

Umuntu akaba yakwibaza ahantu  Sulah Nuwamanya akura imbaraga zo kuvugira Umuhoza, icyokora kandi  imibanire yashakirwa ku bantu babiri, Deo Nyirigira wiyoberanya nk’umuvugabutumwa, kandi ashinzwe gushakira RNC abayoboke ndetse akanayobora n’ibikorwa byo gushakira inkunga RNC, abinyujije mu rusengero rwe AGAPE ruri Mbarara, ari narwo yahinduye indiri yo kwinjiza abarwanyi ba RNC umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya URwanda.

Nyirigira ni nawe se wa Umuhoza kandi akaba ari n’umuhuzabikorwa wa RNC ishami ryo muri Uganda, we na Nuwamanya bakorera umutwe w’iterabwoba nawo ufite iminsi ibarirwa ku ntoki ugasenyuka burundu, kubera umwiryane n’amakimbirane bimaze iminsi mubari bayiyobotse buhumyi.

Nuwamanya, umubyeyi gito wataye abana be bane n’umugore mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugirango akurikire shuga mami we Prossy Bonabaana, umurundikazi wahawe ikiraka cyo guharabika URwanda yifashisha ikoranabuhanga abinyuje ku  mbuga nkoranyambaga.

Yaba Surah na Prossy Bonabaana kubera kwitabira ibyo bikorwa, mu rwego rwo kuyobya uburari, uko bafatanyaga na Jakie Umuhoza kubanekera u Rwanda, ubu bararimbanije bavuga ko Umuhoza afunze mu buryo budakurikije amategeko, ari nako bashaka ko rubanda rubimenya gutyo.  Nkuko byavuzwe na Rwanda Investigation Bureau (RIB) Umuhoza, afunzwe mu buryo bukurikije amategeko, kubera gukekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi;  umuryango we umugeraho kimwe n’umwavoka we bihabanye n’amateshwa ya Nuwamanya na maraya ye Bonabaana.

Tariki 28 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuhoza Jacqueline, akurikiranyweho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Amakuru agendanye n’ impamvu z’itabwa muri yombi rye zifitanye isano n’imigambi ya RNC n’abambari bayo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bivugwa ko inzego z’umutekano zabonye amakuru y’ibanze agaragaza uburyo Umuhoza, akora ubutasi mu mugambi wa se wo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Nyuma y’uko uyu Umuhoza atawe muri yombi, tariki 24 Ukuboza 2019, igitangazamakuru CNN cyasohoye inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “u Rwanda rurashinja umukobwa wa Pasiteri ubugambanyi n’ubutasi. Umuryango we uravuga ko ibi byaha ari ibihimbano.’

Muri iyi nkuru, iki kinyamakuru kigaragaza uburyo cyavuganye n’abo mu muryango wa Umuhoza, bakakibwira uburyo uwatawe muri yombi ari umwere, mu gihe ubutabera bwo butarabifataho umwanzuro.

2020-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Ubwanditsi 10 Jul 2020
LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

Ubwanditsi 08 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020
HIRYA NO HINO

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020
U Rwanda rwasinyanye na  CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026
Amakuru

U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 05 Mar 2026
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Ubwanditsi 29 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru