• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Ubwanditsi 13 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Iyo urebye ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bigora benshi kumva ukuntu abayigizemo uruhare ubu bidegembya, ndetse ukaba wagirango bafite ikindi gitinyiro.

Abateguye uyu mugambi wa Jenoside bari barashoboye kumvisha abazawushyira mu bikorwa ko ntawe uzabahanira kwica Umututsi, kuko ari ugukiza igihugu “umwanzi”. Ikindi bumvaga ntawahanisha “rubanda nyamwinshi” urwo kwicwa, cyangwa ngo ubone gereza ubakwizamo. Aha rwose baratsinze kuko kubahana byabereye igihugu ihurizo, bisaba ubushishozi no kwihangana bidakunze kuboneka henshi muri iyi si.

Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bushya bwanze ko habaho kwihorera. Bwahisemo “ubutabera bwunga”, bisobanuye guhana yego, ariko ukagira n’ibyo wirengagiza, ugamije gusubiranya umuryango nyarwanda. Nguko uko abicanyi bashishikarijwe kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi, abacitse ku icumu nabo basabwa gushinyiriza no gutanga imbabazi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye kubabarira no kubana n’ababagize imfubyi, abapfakazi n’incike. Uretse ko nta n’andi mahitamo bari bafite, ariko bumvise bwangu inama z’ubuyobozi( bwabarokoye), mu yungu zo kubaka igihugu gishya cyiza. Icyo abarokotse basabaga gusa, n’ubu basaba, ni uko amategeko yabarinda, ubuzima bwabo nabwo bukagira igitinyiro.

Perezida Kagame ntahwema kuvuga ko abarokotse ari intwari, kuko basabwe kandi bemera gukora ibitashoborwa na benshi.

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo basabye imbabazi bya nyirarureshwa, bahabwa ibihano mu by’ukuri bitajyanye n’uburemere bw’ubunyamanswa bakoze. Imbabazi bahawe bazifashe nko kubatinya cyangwa kubingingira kubana n’Abatutsi. Abo bigumaniye ingengabitekerezo yo gutsemba icyitwa Umututsi. Nibo mwumva bica buri munsi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu Rwanda, bakabatemera amatungo, bakabangiriza imyaka, n’ubundi bugome bwaranze kuva kera abajenosideri.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko magingo aya hejuru ya 70% by’ibyaha urwo rewego rukurikirana, bifitanye isano no guhohotera abacitse ku icumu ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside!

Abanyamakuru bakurikiranira hafi ubu bugizi bwa nabi, bagaragaza ko ababukora n’ubundi ari ba bandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ( cyangwa ababakomokaho) , bafunzwe igihe gito, bagasohoka muri gereza bumva no kuba barafunzwe ubwabyo hari abarokotse bagomba kubyishyura.

Mu gihe kiri imbere hari abajenosideri bazafungurwa igihiriri, doreko n’abakatiwe imyaka 30 izaba irangiye. Hari impungenge rero ko ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwazarushaho kwiyongera, mu gihe hatafatwa izindi ngamba, zituma abo bajenosideri bahurwa burundu ingeso y’ubwicanyi.

Icyakora, ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango w’irahira rya Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, bakaba n’abayobozi b’urwego rw’ubutabera bw’uRwanda muri rusange, ryagaruriye icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Kagame yagize ati: Ubutabera bugomba gufasha kurangiza ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorerwa abarokotse, basangwa mu ngo zabo bakicwa. Ubutabera nibutabikora izindi nzego zizabikora. Mbabwije ukuri, ndabyatuye, mubyumve neza”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanzwe bizera bikomeye ubuyobozi, kandi koko indashima niyo yakwirengagiza uburyo Leta ikora uko ishoboye ngo ubuzima bw’abarokotse bube bwiza. Haba mu kubavuza, kubafasha kwiga, kubabonera amacumbi n’ibindi byinshi kandi byiza.

By’umwihariko kandi, abarokotse bafitanye igihango n’inzego z’umutekano. Aha rero ni naho bashingira bizera ko n’ubwo izindi nzego zabigiramo intege nkeya, ingabo zabarokoye, zo n’ubundi zizakomeza kubarindira umutekano, ku kiguzi byasaba cyose.

Nk’iyo hari umugizi wa nabi urasiwe mu cyuho, usanga hari abavuza induru ngo uburenganzira bwa muntu ntibwubahirijwe. Iyo hari uwatawe muri yombi kubera guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu biradogera ku maradiyo mpuzamahanga. Ni byiza rwose ko habaho ubushishozi kugirango hatagira urenganywa.

Ariko se, iyo hari uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe, kuki tutajya twumva za Amnesty International, Human Rights Watch n’izindi “mpirimbanyi” z’uburenganzira bwa muntu zitabaza? Ese hari amaraso arusha ayandi agaciro?

Igihe rero kirageze ko, nk’uko uRwanda rusanzwe ruzwiho kwishakira ibisubizo, n’ikibazo cy’ihohoterwa ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kibonerwa umuti ukwiye kandi urambye, uko waba usharira kose, hatitawe ku nduru z’abatatwifuriza igihugu buri wese atewe ishema no kubamo.

Ubundi byakabaye byiza cyane Abanyarwanda tubanye mu bumwe, mu rukundo rwa kivandimwe. Ariko niba hari abakibwira ko uru Rwanda barufiteho uburenganzira kurusha abandi, abo tugomba kurubanamo ku bwo kubaha itegeko.

2024-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 31 Oct 2019
#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame

#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame

Ubwanditsi 11 May 2017
Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ubwanditsi 23 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano
Mu Mahanga

Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’
Mu Mahanga

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe
Mu Mahanga

Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Ubwanditsi 07 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru