• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Yahya Jammeh n’umuryango we bambuwe uburenganzira bwo kujya muri Amerika

Yahya Jammeh n’umuryango we bambuwe uburenganzira bwo kujya muri Amerika

Ubwanditsi 11 Dec 2018 POLITIKI

Yahya Jammeh, wahoze ari Perezida wa Gambia n’umuryango we, bambuwe uburenganzira bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze Ubumwe za Amerika niyo yafashe iki cyemezo kubera ibyaha bya ruswa Jammeh avugwaho.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rigira riti “Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyize imbere kurwanya ruswa, guteza imbere kubaha ikiremwamuntu n’uburenganzira shingiro ndetse n’imiyoborere myiza ku Isi”.

Rikomeza rigira riti “Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye Guverinoma ya Gambia, abaturage bayo n’imiryango itari iya leta kugira ngo ubutegetsi bukomeze guhererekanwa mu mucyo, demokasi, imiyoborere myiza no kubazwa inshingano”.

Itegeko rya Amerika ribuza abayobozi b’ibindi bihugu gukandagira ku butaka bwayo, mu gihe bavugwaho ibyaha bya ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibi byatumye Jammeh, umugore we Zineb Jammeh, umukobwa n’umuhungu wabo bamburwa uburenganzira bwo kujyayo.

Jammeh yahungiye muri Guinea Equatoriale, nyuma yo gutsindwa mu matora ya 2016 na Adama Barrow.

Hashyizweho komisiyo y’ubwiyunge no kugaragaza ukuri muri Gambia ngo ikore iperereza ku byo Jammeh avugwaho byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu myaka irenga 20 yayoboye.

BBC yanditse ko hataramenyekana impamvu Leta zunze Ubumwe za Amerika zifashe iki cyemezo nyuma y’imyaka ibiri Jammeh avuye ku butegetsi.

Jammeh yafashe ubutegetsi mu 1994 ahiritse ubwariho, ashinjwa gutegeka kimwe mu bihugu by’Afurika aho abatavuga rumwe na leta bagiye bafungwa, abandi bagahunga, mu gihe abandi bicwaga.

Ibyo ashinjwa byose arabihakana akavuga ko yateje imbere imibereho myiza y’Abanya-Gambia.

2018-12-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Yale :  Perezida Kagame  yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye  ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi

Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Ubwanditsi 13 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese ibyo  DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora
ITOHOZA

Ese ibyo DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha  no kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Amakuru

Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Banki y’Isi yagaragaje icyizere mu bukungu bw’u Rwanda n’icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Banki y’Isi yagaragaje icyizere mu bukungu bw’u Rwanda n’icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru