• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Ubwanditsi 18 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 hakinwe imikino y’umunsi wa gatandatu aho hasozwaga itsinda rya B naho itsinda rya A ryo ribura umukino umwe ngo urangire, ni itsinda ribura umukino wa Bugesera FC igomba kwakira ikipe ya AS Muhanga kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021.

Mu mukino wabimburiye indi yose wahuje ikipe ya APR FC yari yasuye ikipe ya Gorilla FC , ni umukino wabaye ku isaha ya sa sita n’igice, uyu mukino ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda kugira ngo isoze imikino yo mu matsinda ariyo iyoboye urutonde mu itsinda ryayo, ni nako byaje kugenda ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona itsinze Gorilla FC ibitego 3-0.

Ibitego byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 4, ikindi cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 87 mu gihe igitego cyahaye amanota atatu APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 90.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya AS Muhanga yatsindiwe iwayo n’ikipe ya Bugesera ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Bacca ku munota wa 70 ndetse Nyandwi atsinda ikindi gitego ku munota wa 88.

Muri iri tsinda ariko ntabwo birarangira kuko aya makipe afitanye umukino w’ikirarane uzakinwa kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, ni umukino uzaba ku isaha ya saa cyenda zuzuye ubere kuri Sitade y’akarere ka Bugesera.

Muri iri tsinda rya A, APR FC ikaba yashoje imikino yayo itsinze imikino yose ikaba ifite amanota 18 ikaba yanahise ibona itike yo kwerekeza mu makipe umunani ya nyuma ahatanira igikombe, Gorilla FC ifite amanota 9 ku mwanya wa kabiri, Bugesera FC ikagira amanota atandatu naho AS Muhanga yo nta nota narimwe ifite.

Undi mukino wo mutsinda rya B, wahuje ikipe ya Gasogi United yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Gasogi United yari yakiriye yatsindiwe na Hassan Kikoyo naho Rayon Sports yo itsindirwa na Sugira Ernest, Uyu mukino kandi warangiye Rayon Sports ihawe amakarita atukura abiri, yahawe Sugira Ernest ndetse na Manace Mutatu Mbedi.

Undi mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sport yo yatsinzwe na Rutsiro ibitego bibiri kuri kimwe, igitego kimwe cya Kiyovu SC cyatsinzwe na Nkoto Karim naho Rutsiro itsindirwa na Iraguha ndetse na Nova Bayama.

Muri iri tsinda ikipe ya Rayon Sports yasohotsemo ari iyambere n’amanota 9, Rutsiro FC iba iya kabiri n’amanota umunani inganya na Gasogi United naho Kiyovu SC yo yasoj ku mwanya wa kane n’amanota arindwi.

Usibye umukino umwe uzahuza Bugesera FC na AS Muhanga yo mu itsinda A, mu yandi matsinda amakipe abiri ya mbere arakomeza urugendo rwo guhatanira igikombe aho amakipe uko ari 8 agomba guhura. Naho abiri ya nyuma muri buri tsinda arahatanira umwanya wa 9 kugera kuwa 16 ari naho hazavamo amakipe 2 azajya mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu amakipe arindwi yakomeje mu rugamba rwo guhatanira ikigikombe ni: APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, AS Kigali , Police FC, Marines FC na Espoir FC.

Ibyaranze umunsi wa gatandatu w’amatsinda asigaje umukino umwe:

Hinjijwe ibitego 20, byatsinzwe n’abakinnyi 20 barimo 13 b’abanya Rwanda.
Ibitego 6 byinjiye mu gice cya mbere, ibindi 14 byinjira mu gice cya kabiri cy’umukino.
Habonetse Penaliti 5 hinjizwa 3
Nta kipe n’imwe yakiriye umukino yabonye intsinzi
Amakipe yari iwayo yinjije ibitego 6 gusa

Uko abakinnyi bamaze gutsinda ibitego muri iyi mikino imaze gukinwa:

Houssein Shaban AS Kigali afite ibitego 6
Robert Saba wa Kiyovu Sports we afite ibitego 5
Hassan Djibrine Etincelles afite ibitego 4
Abakinnyi 12 nibo bamaze gutsinda ibitego 3
Abakinnyi 15 nibo bamaze gutsinda ibitego 2
Abakinnyi 52 nibo bamaze gutsinda igitego 1
Abakinnyi 3 nibo bamaze kwitsinda ibitego 3.

2021-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Ubwanditsi 08 Nov 2021
Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2024
Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Ubwanditsi 05 Oct 2022
Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

RUSHYASHYA 15 Jan 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa
Amakuru

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Ubwanditsi 31 Aug 2020
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu
Mu Mahanga

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 19/01/2018
INKURU NYAMUKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 19/01/2018

Ubwanditsi 20 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru