• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Ubwanditsi 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Abaturage bo mu murenge wa Ndera bamaze imyaka n’imyaka basaba yuko umuhanda uva ahitwa kuri 15 ukanyura kubitaro by’abafite ubumuga bwo mu mutwe, ufata ku murenge ukanarengaho werekeza Musave no mu murenge wa Bumbogo washyirwamo kaburimbo ariko ntibikorwe kandi mu by’ukuri ubona byari bikwiye.

Muri bya bihe by’imvura tuvuyemo uyu muhanda warangiritse cyane, henshi hazamo ibinogo binini bituma imodoka zibisikana ku kaburembe. Abantu bamwe baje kugerageza gusiba ibyobo biri hafi y’aho batuye. Ibindi bigeragezwa gusibwa n’umuganda w’ubushize, naho ubuyobozi bw’umuremge burabunganira busiba hafi ibyobo byose byari byasigaye bidasibwe muri uwo muhanda.

Ibintu byakoreshejwe gusiba ibyo byobo n’ibitaka byagiye bikurwa ahantu hatandukanye.

Isibwa ry’ibyo byobo ryarafashije cyane kuko ubu abantu batakigenda bicekagura mu mamodoka kandi izo modoka zikabisikana neza. Ariko ibyo byobo byateje ikibazo gikomeye cy’umukungugu. Ubusanzwe uwo muhanda unyurwamo n’ibikamyo byinshi bya //ORIZON biba bigiye cyangwa bivuye gutunda ibitaka za Bumbogo cyimwe n’ibindi bikamyo bitunda amabuye.

Ibyo bikamyo uko byangiza uwo muhanda ni nako biba bitumura umukungugu mwinshi cyane ku buryo kigucaho kigasiga wabaye ivumbi gusa gusa, n’iyo giciye ku yindi modoka gisiga kiyihindanyije.

Uwo muhanda tuvuga uwusangamo amamoto cyangwa amagare menshi yunguruza abantu. Ariko ubu abantu benshi ntibagikunda kugendera kuri moto kubera uwo mukungungu. Uwo mu kungugu ni mwinshi cyane ku buryo umumotari cyangwa uwo ahetse bava nk’i Ndera mu gahoromani bakagera kuri kaburimbo (kuri 15) bahindutse umukungugu.

Uko babikora n’uko bajya kuri stasiyo ya essance, hahandi imodoka zishyirirwa mo umwuka mu mapine, bakishyura amafaranga 100 hanyuma bakabanza bakabahuha mbere yuko bakomeza urugendo.

-2832.jpg
Abaturage rero b’ako gace k’umurenge wa Ndera kimwe n’akandi gace ka Bumbogo bya bikamyo binyuramo baratabaza kuko iryo vumbi ribabangamiye cyane. Icyakorwa n’uko hashakishwa imodoka ikazajya imena amazi muri uwo muhanda. Ikindi na none cyakorwa n’uko habaho uburyo bw’uko ibyo bikamyo byagabanya umuvuduko, dore ko ibya //ORIZON byo byirukanka nk’ibiri mu marushanwa !

Kayumba Casmiry

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Ubwanditsi 21 Nov 2021
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Ubwanditsi 18 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera
ITOHOZA

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0
Amakuru

Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Ubwanditsi 09 Sep 2022
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi
Amakuru

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 25 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru