• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rubavu: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bashyizeho amahuriro 17 yo gukumira ibyaha

Rubavu: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bashyizeho amahuriro 17 yo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 12 Feb 2016 Mu Mahanga

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 1500 bakorera mu mirenge ya Kanama,Nyakiriba,Kanzenze,Mudende,Bugeshi,na Busasamana, yo mu karere ka Rubavu, ku itariki 10 Gashyantare, bashyizeho amahuriro 17 yo gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).

Aba bakorera uyu mwuga muri iriya mirenge uko ari itandatu, bibumbiye mu ma koperative 17, bakaba kandi ari abanyamuryango b’impuzamakoperative yabo ku rwego rw’akarere yitwa Union de Taxi Vélos de Rubavu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa yitabiriye icyo gikorwa cyabo cyabereye mu kagari ka Kirerema, mu murenge wa Kanzenze, akaba yarabahuguye ku bijyanye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

SSP Kalisa yababwiye ati:”Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yabashimiye uruhare bagira mu kwicungira umutekano aho baba bari hose, maze abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ibyaha.

Yababwiye ati:” N’ubundi mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye, ariko ubu mugiye kurushaho kubikora neza kuko muhurije hamwe imbaraga kandi mukaba mwumva ibintu kimwe.”

SSP Kalisa yababwiye kandi kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo, aha akaba yarabasobanuriye ko bizatuma badakora cyangwa ngo bateze impanuka mu muhanda.

Na none yababwiye kujya bashishoza mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo hato badatwara abantu bafite ibintu bitemewe nk’urumogi cyangwa bagiye gukora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda igihe batahuye ko umugenzi batwaye kuri moto ndetse n’undi muntu wese agiye kubikora cyangwa ari gutegura kubikora.

SSP Kalisa yabwiye kandi abo bakora uyu mwuga kudatwara igare nijoro, kutarihekaho ibiro birenze ijana ku muhanda wa kaburimbo, kugira ikarita iranga ko bakora uyu mwuga kandi bakayigendana igihe cyose bari kuwukora.

Yabakanguriye kandi kugira umwambaro uranga ko batwara abagenzi kandi bakawambara igihe babatwaye, kandi abasaba kugira uruhare mu kurwanya ubwoko bw’ihohoterwa ubwo ari bwo bwose kimwe n’amakimbirane aho ava akagera.

Umuyobozi w’iyo mpuzamakoperative yabo,Uwimana Valence yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ku nama yagiriye abo bakora uyu mwuga , maze abasaba gushyira hamwe kugira ngo icyo bashyiriyeho ayo mahuriro kigerweho nk’uko babyifuza

Uwimana yagize ati:”Dukora umwuga wacu neza kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Tugomba rero kwirinda ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya kandi tukagira uruhare mu kukirwanya no kugikumira.”

Yasoje asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

RNP

2016-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gatsibo  : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Gatsibo : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Ubwanditsi 03 Feb 2017
TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima
Amakuru

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Ubwanditsi 17 Apr 2024
Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo
Mu Mahanga

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Ubwanditsi 16 Mar 2016
APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe
Amakuru

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Ubwanditsi 21 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru