• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatsibo : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Gatsibo : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Ubwanditsi 03 Feb 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith ari kumwe n’uwa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki ya 2 Mutarama batashye ku mugaragaro inyubako nshya 10 za sitasiyo za Polisi mu karere ka Gatsibo harimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera.

Izi nyubako zose zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo. Zifite amacumbi y’abapolisi, ibiro, aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bafungira abagore n’abagabo.

Izo nyubako zose hamwe zuzuye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 87.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa mu murenge wa Nyagihanga hanatashye imwe muri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda, umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba, yashimye abaturage kubera uruhare runini bagize mu kubaka sitasiyo ya Polisi. Yakomeje avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo ya Polisi bitanga umusaruro mwiza mu gukumira ibyaha kuko abaturage babigiramo uruhare.

Yagize ati:” ibi bituma tugera ku iterambere, kuko iyo nta mutekano uriho iterambere ntirishoboka. Niyo mpamvu ibyo dukora byose tubifatanya n’abaturage kandi tukaba hafi yabo; ku buryo habaho no kubungabunga umutekano wabo”.

Sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga mbere y’uko yubakwa, ndetse n’izindi; abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe babaga bafite ibibazo bifuzaga ko Polisi yabakemurira. Ibi rero byaberaga imbogamizi bamwe batashoboraga gukora urugendo rurerure bityo bikaba byatuma ibyaha bimwe na bimwe bidahanwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nawe yashimye abaturage agira ati:” ibi ni bimwe mu by’umwihariko w’u Rwanda, aho abaturage bumva neza akamaro k’umutekano ndetse n’uruhare rwabo mu kuwusigasira. Turashima ubufatanye n’uruhare mwagize mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi.

Yakomeje avuga ko kwibungabungira umutekano bigerwaho iyo habayeho ubufatanye n’abaturage. Aha yagize ati:” mureke twubake ubufatanye bukomeye bushingiye cyane cyane ku guhanahana amakuru kandi duharanire ko uyu murenge uba icyitegererezo muri aka gace mu kugira umutekano usesuye. Umutekano utangirira ku kwirindira umutekano kuri wowe ubwawe, hagakurikiraho kumva ko nawe urindiwe umutekano hanyuma ukarinda na bagenzi bawe b’abaturanyi”.

Umwe mu baturage witwa Mpagazehe Hussein wagize uruhare mu iyubakwa rya sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga yagize ati:” ubwo habagaho igitekerezo cyo kubaka iyi sitasiyo, nk’abaturage twacyakiriye neza cyane. Mu gutangira twabumbye amatafari ibihumbi 44, dushaka imodoka izadufasha mu mirimo y’ubwubatsi, dukusanya imifuka 30 ya sima , n’ibindi n’ibindi.

Yongeyeho ko uretse no gushaka ibyo bikoresho, abaturage ubwabo bagize n’uruhare mu kubaka iyo sitasiyo ya Polisi binyuze mu muganda w’abaturage kugera yuzuye.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko mu mirenge 14 igize aka karere, 10 niyo ifite sitasiyo za Polisi. Yagize ati:” intego yacu ni uko buri murenge wose ugomba kugira sitasiyo ya Polisi ndetse n’amacumbi y’abapolisi mbere y’uko uyu mwaka urangira”.

Yakomeje agira ati:” kuba ibyaha byaragabanyutse cyane mu mwaka ushize ; turasanga byaraturutse kuri izi sitasiyo za Polisi zegereye abaturage”.

-5615.jpg

-5614.jpg

-5613.jpg

-5611.jpg

-5612.jpg

2017-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Loni ntishyigikiye igabanywa ry’abasirikare ba Monusco muri Congo

Loni ntishyigikiye igabanywa ry’abasirikare ba Monusco muri Congo

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 02 Apr 2016
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ubwanditsi 20 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15
POLITIKI

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Inkomoko y’ishoramari rya RPF
Mu Rwanda

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Ubwanditsi 01 Jul 2017
Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 
Amakuru

Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Ubwanditsi 06 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru