• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Dr Rose Mukankomeje yafunguwe by’agateganyo

Dr Rose Mukankomeje yafunguwe by’agateganyo

Ubwanditsi 15 Apr 2016 Mu Mahanga

Urukiko Rukuru ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki 14 Mata 2016 rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije uherutse gutabwa muri yombi.

Umucamanza yategetse ko Dr Mukankomeje afungurwa by’agateganyo kuko kumufungura ntacyo byahungabanya mu gihe ibimenyetso by’ibyaha ashinjwa bifitwe, akaba atahindura amajwi yafashwe kuri telefone aburira awakorwagaho iperereza kuri ruwa.

Kuwa 1 Mata 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ahita ajuririra Urukukiko Rukuru.

Umucamanza avuga ko ibyo Dr Mukankomeje aregwa bishingiye ku magambo yavuze, kandi ayo magambo ubushinjacyaha bukaba bufite ijwi rye ayavuga, bityo akaba adashobora kugira icyo ayahinduraho aramutse arekuwe.

Aha ariko Avoka wunganira Mukankomeje, yagaragaje ko umukiriya we adakora mu nzego z’Ubugenzacyaha, ariko Urukiko Rukuru rwanzuye ko kuba iryo banga yaramennye ibanga akarimena bikoze icyaha.

Dr Mukankomeje akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icy’ubufatanyacyaha mu kumena amabanga y’akazi, gusebya inzego za Leta no gusibanganya ibimenyetso.

Nubwo uyu muyobozi wa REMA urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, rwashyizeho ibyo asabwa mu gihe urubanza rwe rutararangira.

Rwamutegetse ko agomba kujya yitaba buri wa Gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gihe cy’amezi atatu; Gushyikiriza urukiko ibyangombwa by’inzira bimwemerera kujya mu mahanga; kutarenga imbibi za Kigali atabiherewe uruhushya.

Urukiko rukuru rwanamutegetse kugumya gutura mu Kagarama muri Kicukiro, yashaka kwimuka akabimenyesha; Gutunga telefone igendanwa asanganywe yonyine, ikaboneka ku murongo igihe cyose mu gihe cy’amezi atatu.

Ibyo byose natabyubahiriza, umucamanza yavuze ko Dr Mukankomeje yahita yongera gutabwa muri yombi.

-2673.jpg

Aba damu bari benshi kurukiko bari gusengera Rose Mukankomeje

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Dr Mukankomeje akurikiranwa, kuko amajwi yafashwe byemewe kuri telefone, yumvikanye aburira Bisamaza ko Urwego rw’Umuvunyi ruri kumukurikiana, ko ndetse ari kumvirizwa. Yamusabye no guhindura simukadi. Uyu Bisamaza yaje gucika.

Dr Mukankomeje kandi ashinjwa ko ibyo yamubwiye avuga ko abari kumukurikirana basaze, bigize ibimenyetso mu kumushinja icyaha cyo gusebya urwego rwa leta, Urwego rw’Umuvunyi. Iki cyaha akaba kimuhamye yafungwa hagati y’imyaka 2 n’itanu.

Umwanditsi wacu

2016-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira  kwaka ruswa

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
ITOHOZA

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 09 Jan 2018
U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja
POLITIKI

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru