• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Ubwanditsi 19 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje imyiteguro yo gukina umukino wo kwishyura na Vita Club Mokanda yo muri Congo, mu mikino yo guhatanira igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup),abakinnyi basabwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana guharanira ibyiza, bityo bakazarangiza iminota 90 y’umukino begukanye intsinzi.Yabibasabye ubwo bari barangie imyitozo tariki ya 18 werurwe ku kibuga cya Kicukiro.

IGP Gasana yagize ati:” Byose mwarabihawe ndetse turabashyigikiye. Mushyikiwe kandi n’igihugu cyose. Ntimuzaba muhagarariye gusa ikipe yacu ahubwo ni abaturage bose b’igihugu. Icyo tubasaba ni intsinzi”.

Yongeyeho ko iyi kipe yagaragaje ubudahangarwa no mu mikino yabanje, ku buryo nta gushidikanya ukurikije uko imyitozo yayo yagenze neza ko, Police FC izatahukana intinzi yo mu rugo.

Mu mukino ubanza wahuje Vita Club Mokanda na Police FC mu gihugu ya Congo Brazaville ,amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abakinnyi ba Police FC ko “kuba bazakinira mu rugo,ku kibuga cyabo ndetse n’imbere y’abafana babo bibongerera amahirwe yo gutsinda”.

Police FC nibasha gusezerera iyi kipe yo muri Congo yazahura mu cyiciro gikurikiyeho n’ikipe izakomeza hagati ya Sagrada Esperança yo muri Angola na Liga Desportiva de Maputo yo muri Mozambique.

Umutoza wa Police FC Andre Cassa Mbungo yavuze ko afite icyizere ko ikipe ye izasezerera ikipe yo muri Congo mu mukino ugomba kubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Cassa yakomeje atangaza ko yizeye kuzatsinda agira ati:” tuzakina n’ikipe isanzwe ifite ubunararibonye. Ariko kandi ikipe yanjye yakoze imyitozo ihagije kandi abakinnyi bameze neza, nta kibazo na kimwe bafite, hakiyongeraho kuba dufite amahirwe yo kuzakinira iwacu”.

RNP

2016-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe

Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Ubwanditsi 08 Oct 2016
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Ubwanditsi 25 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze : Perezida Kagame  yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19
Mu Rwanda

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro
IMIKINO

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Ubwanditsi 05 Jul 2016
Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.
Amakuru

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Ubwanditsi 05 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru