• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Ubwanditsi 26 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihugu cye kigiye kwegera Uganda kugira ngo kimenye byimbitse icyihishe inyuma y’amagambo ya Minisitiri Ushinzwe impunzi, Onek Hillary  wavuze ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri Ushinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Hillary Onek yaratunguranye ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda, abwira inteko y’abadepite bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA)  I Kampala  ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma usanga gikonje hejuru ariko mu imbere kigurumana.

Yagize ati “ U Rwanda ni nk’igikombe cy’igikoma,kiba gihoze hejuru ariko kikotsa mu imbere.”

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragara nk’aho bitekanye urebeye inyuma nyamara mu imbere ibintu byarageze iwa Ndabaga.

Ati “ Ibihugu nk’ibi bigaragara nk’aho bitekanye kandi abantu bahunga.”

Amagambo y’uyu muminisitiri yunzwemo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  Ishinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Musa Ecweru  wavuze ko  Uganda icumbikiye Abanyarwanda benshi bigize nk’aho ari impunzi.

Yagize ati “ Benshi muri aba baje FPR ikimara gufata ubutegetsi.Ubu barahunga sisiteme iri  i Kigali. Si impunzi  kubera jenoside (…)Mu  Rwanda hari amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 20. Nanone ibihugu byinshi byo muri Afurika bimeze nk’igikombe cy’igikoma aho hejuru kiba gihoze ariko kigashyuha uko umuntu agana hasi yacyo.”

Aya magambo niyo Amb. Nduhungirehe avuga ko akwiriye kuganirwaho n’ibihugu byombi kuko ngo adakwiriye.

Uyu muyobozi aganira na The East African, yagize ati “ Tugiye kuvugana vuba na Leta ya Uganda kuri aya magambo y’aba ba minisitiri. Aya magambo ntakwiriye.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu Kwakira 2017.

U Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa ubugira kabiri rusaba ibisobanuro ku ifatwa n’iyicwarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse no kuba hari abantu baba muri iki gihugu bashaka guhungabanya umutekano warwo.

Uganda ishinja U Rwanda kuyoherezamo abatasi no kwinjirira inzego zishinzwe umutekano zayo.

Buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa ahubwo rukavuga ko rufite ubushake bwa politiki bwo kunoza umubano.

Mu 2009, u Rwanda na Uganda byemeranyije ko impunzi z’Abanyarwanda  zitemerewe kurenza tariki ya 31  Ukwakira zitarataha ku bushake, bamwe muri izi mpunzi banze gutaha bavuga ko bashobora kugezwa mu nkiko.

Kugeza ubu, abatashye ku bushake ni 4,000 mu gihe abasaba ibihumbi 14,000 bavuze ko  badashobora gukandagiza karenge kabo mu Rwanda.

2018-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Ubwanditsi 07 Sep 2022
Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Ubwanditsi 12 Jan 2021
Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Ubwanditsi 09 Oct 2019

2 Ibitekerezo

  1. Umurungi alice
    November 26, 20189:49 am -

    Njye ndabona gukururana atari byiza kandi ukuri kwigaragaza. Koko Urwanda ruvugako rutekanye ariko abari mu Rwanda birirwa bahamagara amaradio yo hanze batabariza ababo babuze cyanga bishwe. Nonese koko nta banyarwanda bahungira i Bugande? Aho kwikoma uwo muminisitiri wavuze ibyo abona, reka twisuzume hakiri kare kandi n’abategetsi bacu birinde guhubuka bishyira ku Karubanda.

    Subiza
    • Sunday
      November 27, 20188:03 am -

      None se ntiyavuze ukuri? Abanyarwanda nibenshi bahunga ubutegetsi bubi ninzara murwanda baja muriuganda. Umugabo yavuze ibyo areba. Murwanda ntamahoro, iyo haba amahoro ntabwo abaturage baba barara irondo barinda abakabarinze

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda
Mu Mahanga

Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Apr 2018
Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside
HIRYA NO HINO

Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 25 May 2019
Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU
Mu Rwanda

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Ubwanditsi 20 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru