• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge

Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Dec 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe abagabo bane bakekwabo kuba mu bagize agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’abajura.

Bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryo kuwa kane ushize tariki ya 8 Ukuboza.

Babiri muri abo bafashwe ni Hafashimana Etienne na mugenzi we witwa Nsanzamahoro; bivugwa ko bari barazengereje abaturage ku buryo batoboraga amazu yabo maze bakabiba ibintu byabo bitandukanye.

Abandi babiri ni Turikwendera Jean Bosco na Ndaberetse Gabriel Alias Rugunde; bo amakuru avuga ko bakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kubitunda no kubikwirakwiza hirya no hino ndetse n’ubucuruzi bwa magendu.

Aba bose uko ari bane bafatiwe mu mudugudu wa Gatuna, akagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba; ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mulindi.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi, ivuga ko aba bagabo bari basanzwe bari kuri lisiti y’abantu bashakishwa kubera ibikorwa bibi; kubera amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abakorewe ibyaha kuko bari bararambiwe ibikorwa byabo.

Byatumye rero, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, kuwa gatanu agirana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi; maze abasaba kongera kurushaho gukora ibikorwa bigamije gukumira no kuburizamo ibyaha bitandukanye.

Umurenge wa Cyumba, bivugwa ko ariyo nzira y’abacuruzi b’ibiyobyabyabwenge n’ababitunda, cyane cyane inzoga itemewe ya Gin ndetse na kanyanga n’izindi nzoga zitemewe zipfunyikwa mu masashi.

-4973.jpg

CP Emmanuel Butera yagize ati:” aho amarondo akorwa neza; ibi byaha biba byaracitse burundu. Dukorane n’abaturage kandi tubegere, bizatuma tumenya abanyabyaha n’abandi batubahiriza amategeko. Abaturage nibashyire ingufu muri gahunda yo gufatanya n’inzego mu gukumira no kurwanya ibyaha no gusigasira umutekano usesuye dufite”.

2016-12-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Rwamagana : Umucuruzi  Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye

Rwamagana : Umucuruzi Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye

Ubwanditsi 10 Oct 2016
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Ubwanditsi 01 Aug 2021
RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Ubwanditsi 09 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo
SHOWBIZ

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Ubwanditsi 02 Jul 2016
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?
Amakuru

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru