• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

Ubwanditsi 07 Jun 2018 Mu Rwanda

Raporo y’Ikigo gishyira ahagaragara ibijyanye n’igipimo cy’amahoro ya 2018 Global Peace Index 2017, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 103 mu bijyanye no kwimakaza amahoro, ruvuye ku mwanya wa 113 rwari rwashyizweho mu 2017.

Iyi raporo ngarukamwaka ikorwa n’ikigo Institute for Economics and Peace (IEP) cyo muri Australia, ireba ibihugu 163 ku rwego bigezeho mu amahoro, uruhare afite mu bukungu bwabyo n’uburyo hashyirwa imbaraga mu kuyasigasira.

Iyo raporo igira iti “GPI ya 2018 yagaragaje ko urwego rw’amahoro ku Isi rwasubiye inyuma kuri 0.27% mu mwaka ushize, uba umwaka wa kane wo gusubira inyuma. Ibihugu 92 byasubiye inyuma mu gihe 71 byateye imbere.”

“Iyi raporo ya 2018 igaragaza ko Isi yagize umwuka mubi, amakimbirane n’intambara byavutse mu myaka icumi ishize ariko bitarabonerwa umuti, by’umwihariko mu Burasirazuba bwo hagati, bigatuma amahoro akomeza kubura.”

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 103 mu gihe mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa 113 mu bihugu 163 byakorewemo ubu bushakashatsi. Mu mwaka ushize rwazamutseho imyanya 15, ubu rwazamutse indi myanya 10.

Iceland ikomeza kuza ku isonga mu bihugu bitekanye ku Isi guhera mu mwaka wa 2008. Ikurikirwa na Nouvelle-Zélande, Autriche, Portugal na Danemark.

Ku mwanya wa nyuma haza Syria, umwanya yihariye mu myaka itanu ishize. Ibanzirizwa na Afghanistan ya 162, Sudani y’Epfo ya 161, Iraq ya 160, Somalia ya 159, Yemen ya 158, Libya ya 157, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 156 na Repubulika ya Afurika yo Hagati ya 155.

Mu bihugu byo mu karere bigaragara muri iyi raporo, Uganda iri ku mwanya wa 107, Kenya ni iya 123, u Burundi ni ubwa 134 mu gihe Tanzania iri imbere cyane ku mwanya wa 51.

Ibihugu byo muri Afurika biza mu myanya myiza ni Botswana ya 29, Sierra Leone ya 35, Madagascar ya 38, Ghana ya 41, Naminbia ya 43 na Malawi ya 44.

Mu bihugu bikomeye ku Isi, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 121, u Bwongereza buri ku mwanya wa 57, u Bufaransa ni ubwa 61, u Buhinde ni ubwa 136 naho u Burusiya ni ubwa 154 naho u Budage ni ubwa 17.

2018-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Ubwanditsi 11 May 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Impamvu John Mirenge  yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir  ‘ Igitaraganya

Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Ubwanditsi 16 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu
Amakuru

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Ubwanditsi 10 Jan 2021
Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia
Amakuru

Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Ubwanditsi 14 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru