• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Ubwanditsi 13 Feb 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyafurika benshi bagaragaje ko bishimiye amavugurura arimo gukorwa muri uyu muryango, kandi hashingiwe ku buryo ibintu byose birimo guhinduka mu Isi, imikorere y’uyu mugabane atari yo yari kuguma uko yahoze.

Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize, i Dakar muri Sénégal habereye Inama ku iterambere ry’ubumenyi rusange n’ubushakashatsi muri Afurika, The Council for the Development of Social Science Research in Africa, Codesria.

Iyo nama yitabiriwe n’inzobere zaturutse hirya no hino ku mugabane zirimo na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo. Mu ijambo yahavugiye hari aho yageze avuga ko abona amavugurura mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ayobowe na Perezida Paul Kagame aganisha habi Afurika. Nta byinshi yarengejeho.

Uyu mugabo w’imyaka 76, amagambo yavuze ajya guhura n’ayo Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo yavuze muri Mutarama 2018 ubwo Perezida Kagame yari yahawe kuyobora AU, nyuma y’imyaka ibiri ahawe kuyobora amavugurura y’uwo muryango.

Zuma na we icyo gihe yavuze ko amavugurura ya AU yemejewe abo bireba bose batagishijwe inama. Mu byo yagaragaje kutishimira harimo igitekerezo cyo gufata Umuryango Uharanira Ubufatanye mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) ukagirwa ishami rya AU rishinzwe iterambere, ukanimura icyicaro kikava i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kikajya Addis Abeba muri Ethiopia.

Mbeki ni umwe mu bakuru b’ibihugu baharaniye ko Nepad ibaho ndetse ishyirwamo ingufu ubwo yari ayoboye AU mu mwaka wa 2002.

Amavugurura ya AU yashimwe na benshi ariko abona n’abayanenga, bavuga ko yakozwe n’abantu bamwe nta nama zigishijwe kandi bigakorwa hutihuti.

Ibivugwa nta gushishoza kurimo

Ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yahereje Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi intebe y’ubuyobozi bwa AU.

Yatanze inshingano nyuma y’umwaka wakozwemo byinshi birimo isinywa ry’Amasezerano y’isoko rusange n’urujya n’uruza rw’abantu, amasezerano yo guhuza ikirere mu bijyanye n’ingendo z’indege, gushyiraho ikigega cy’amahoro, gushyiraho uburyo ibihugu bigize AU byishakamo ingengo y’imari y’ibikorwa by’umuryango hatitabajwe amahanga n’ibindi.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Star, Japhet Mathanda Ncube mu Cyumweru gishize, yavuze ko abagira icyo bamushinja muri aya mavugurura babeshya.

Ati “Nkeka ko harimo ibitari ukuri mu bivugwa. Ni ibintu bidahuye n’ukuri kandi nkeka ko nta gushishoza kurimo. Ntabwo ari byo na gato. Icyakora bintera gukomeza kwibaza, biterwa n’iki? Nanjye ntacyo nzi.”

“Sinzi impamvu ariko kuva twatangira kuyobora (AU), twakoranye neza n’abantu bo mu bihugu byose byo kuri uyu mugabane, abantu bafite ibitekerezo bigamije guteza imbere Afurika, abagabo n’abagore b’inyangamugayo bafite Afurika ku mutima.”

Nubwo hari abavuga ko amavugurura ya AU yakozwe nta kugisha inama, Perezida Kagame yavuze ko atari byo kuko inzego n’ibihugu bitandukanye byabajijwe kandi no kwemeza ko amavugurura ari ngombwa, byakozwe ku bwumvikane bw’abakuru b’ibihugu.

Ati “Ntitwigeze tujya hanze y’inshingano zacu. Ababiturega ntiberekana ikibazo cyihariye, baravuga gusa ngo turi kubyihutisha. Icyakora numva nta kibazo kiri mu kuba AU yakora neza. Sindi wa muntu ukora akazi mu myaka itatu kandi kakagombye gukorwa mu mezi atatu. Byinshi (mu binengwa) bishyirwa muri rusange nta na hamwe hihariye hagaragazwa impungenge.”

Asa n’ugaruka ku gitekerezo cya Mbeki cy’uko amavugurura ya AU atari ngombwa, Kagame yavuze ko mu gihe isi ihinduka buri munsi AU atari yo ikwiriye guhora uko yahoze.

Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ngo ikintu kimaze imyaka 20 kiriho ni cyo cyiza, ngo ntikigomba guhinduka. Ibintu hirya no hino birahinduka, rero na AU igomba guhindura. Ntabwo wavuga ngo aha mwikoraho, ngo nta kibazo gihari.”

’Abanyafurika benshi bishimiye ibyo twakoze’

Perezida Kagame yavuze ko igishimishije ari uko abanyafurika benshi bishimiye ibyakozwe mu mwaka umwe yamaze ayoboye AU.

Ati “Twageze kuri byinshi, abanyafurika benshi bagaragaje kubyishimira. Muri Afurika dufite buri kimwe ngo tugere ku nzozi zacu. Tuzagera ku byo twifuza niduhuriza hamwe amasoko yacu adakomeye, tworohereza urujya n’uruza rw’abaturage bacu n’ibicuruzwa ku mugabane.”

Mu Cyumweru gishize ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida Sisi, Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba umwe kugira ngo ibashe guhangana n’ibindi bihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ntabwo tugomba kugirira ubwoba izi mpinduka cyangwa ngo dushake kuzikerereza. Ibyo nta musaruro bizatuzanira. Dukwiriye kujya mu ruhando mpuzamahanga twunze ubumwe kandi tugakorana n’indi miryango y’uturere n’abikorera, duharanira ko uburenganzira n’inyungu by’abanyafurika bishyirwa imbere.”

Nubwo Perezida Kagame yatanze intebe y’ubuyobozi ya AU, aracyayoboye amavugurura ya AU kandi yanatorewe kuba Visi Perezida wa kane akaba n’umwanditsi mu bungirije Perezida Sisi.

Inkuru ya IGIHE.COM

2019-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Ubwanditsi 19 Jul 2018
U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwanditsi 08 Apr 2019
MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Ubwanditsi 22 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe
Mu Rwanda

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Indanini yishe ukuze : Inzara n’ubukene bitumye Kayumba Nyamwasa apfundikanya ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana
ITOHOZA

Indanini yishe ukuze : Inzara n’ubukene bitumye Kayumba Nyamwasa apfundikanya ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 24 Oct 2016
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya
Amakuru

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Ubwanditsi 17 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru