• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Ubwanditsi 03 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Imikino ibanza ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’imikino yo mu kiciro cya kabiri yo guhatanira gukina ikiciro cya mbere 2021-2022 yakinwe kuri iki cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, ni imikino ine yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu yasize hatsinzwe ibitego 11 harimo bitanu Gicumbi FC yatsinze Kirehe FC.

Duhereye ku mikino wabereye kuri Sitade ya Gicumbi, aho iyi kipe yo muri ako karere yegukanye itsinzi y’umukino ubanza ku bitego 5-1 cya Kirehe FC, ku ruhande rwa Gicumbi FC ni ibitego byatsinzwe na Nsengayire Shadad,Dusange Bertin, Peter ,Okenge Lulu Kevin ndetse na Telesphore mu gihe ku ruhande rwa Kirehe FC igitego kimwe cyatsinzwe na Niyodusenga Emmanuel bakunda kwita Doumbia.

Undi mukino wabye ni uwahuje ikipe ya Etoile de l’Est na Rugende FC, uyu mukino wo wabereye mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba, ni umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa, iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade yatsindiwe na Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga muri shampiyona ya hano mu Rwanda.

I Nyamirambo ku mumena, ikipe ya Vision FC yatsindiwe kuri iki kibuga na Heores FC igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ndizeye Alfred.

Mu karere ka Nyamagabe Amagaju yari buhakirire ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu ariko uyu mukino ntabwo wahabereye bitewe n’imvura nyinshi, wahise wimurirwa kuri Sitade y’akarere ka Huye, uyu mukino warangiye ikipe y’Amagaju atsinze ibitego bibiri kuri kimwe VJN,

Nyuma y’iyi mikino ibanza yabaye kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba kuya 06 Ukwakira 2021 hashakishwa amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Muri rusange uko imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya 2 yarangiye:

Gicumbi FC 5 -1 Kirehe FC
Etoile de l’Est 1-0 Rugende FC
Vision FC 0-1 Heroes FC
Amagaju FC 2-1 Vision JN

2021-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame  yakomoje ku gitero cyagabwe  mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Ubwanditsi 26 Jun 2017
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Ubwanditsi 28 May 2021
Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Kigali :  Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Kigali : Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 11 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa
Mu Mahanga

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro
Amakuru

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Ubwanditsi 13 Jan 2023
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI
Amakuru

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru