• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Ubwanditsi 13 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Bimaze kugaragara ko Christine Coleman Uwizera, wiyita umuvugabutumwa, ntaho ataniye na Mukankiko Sylvia, inkotsa-nkunguzi yigize umuvugizi w’abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba adahwema guterekera ise Mutabazi Andereya wakanguriraga urubyiruko kwivanga mu rwangano no kwikoma Abatutsi mu yahoze ari komini Murama, yari Perefegitura ya Gitarama.

Urusaku, amanjwe no kutagira ikinyabupfura, ni icyita-rusange hagati ya Mukankiko na Christine Coleman, basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kuko iyo usesenguye ubona nta n’igaruriro, kuko ubugome bwamaze kubagera mu musokoro!

Nubwo Christine Coleman yiyita umupasitori, urebye amateka ye n’ibikorwa bimuranga mu minsi ishize, ntiwatinda kwanzura ko umukambwe Micheal Coleman wibwira ko yashakanye n’umuvugabutumwa, ahubwo yarongoye umuvugizi wa Sekibi. Niba Michael Coleman ataraburiye, iki ni igihe cyo kwitandukanya na kabutindi, amazi atararenga income.

Christine Uwizera wiyise umuvugabutumwa, agorwa bikomeye no kuvuga Ijambo ry’Imana yiyitirira, kuko n’iyo abigerageje ntibikunda, dore ko ururimi rwe rwagoramiye mu gutuka abayobozi b’u Rwanda na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo abikora yirengagije ko nta na rimwe ikibi kiganza icyiza, kandi ayo mahomvu atzigera akoma imbere ibikorwa byubaka .

Christine Uwizera ukunda kubeshya ko yacitse ku icumu, muw’ 1994 yari afite imyaka 22 y’amavuko, kandi ababyeyi be bapfuye mbere ya 1994. Mu gihe Jenocide yabaga yigaga muri Kaminuza Nkuru y’uRwanda, aho yabonye buruse kubera ko yari Umuhutukazi, nk’uko byagendaga muri politike y’uburezi ishingiye ku ivanguramoko. Abo bakuranye twaganiriye, baduhamirije ko nta buhanga yigeze mu mashuri yisumbuye bwari kumuhesha gukomeza muri kaminuza.

Inkotanyi zimaze guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare ndetse n’imiryango yabo bahungiye mu yahoze ari Zayire, ari naho Christine Uwizera yahungiye. Uburaya no kwiyandarika yari asanganywe mu Rwanda yanabukomereje mu nkambi zo muri Zayire, ari na byo byamuhuje na Micheal Coleman, wari umukoresha we mu kazi ko gufasha impunzi.

Umwe mu banyeshuri biganye na we muri Kaminuza I Butare, yabwiye Rushyashya ko Christine Uwizera yari umukobwa wahoranaga umushiha kuri bagenzi be b’Abatutsi , akabasebya akanabatoteza bikabije. Hari na mugenzi we biganaga yafatiye igitabo ashushanyamo inzoka, amwandikiraho ngo “inzoka mwaremewe kumenwa umutwe”.  Abo Batutsi se bari kuvugirwa nande, ko Kaminuza yari iyobowe n’abarusha ubugome Christine Uwizera!

Nta gushidikanya ko kuba Abatutsi batarashiriye ku icumu muw’ 1994 byababaje cyane Christine Uwizera kuko aribyo yifuzaga, ndetse anabyizeye. Ngaho aho yakuye urwango afitiye FPR Inkotanyi yarokoye Abatutsi, zikabuza Christine Uwizera gukabya inzozi zo kuzatura mu gihugu kizira Umututsi.
Sylvia Mukankiko umenyerewe ku kabyiniriro k’inkotsa-nkunguzi, we twamugarutseho kenshi. Igisekeje gusa kuri iyi ntumwa ya satani nka mugenzi wayo Uwizera Christine, iyo ananiwe gusobanura niba ibimuvugwaho atari ukuri, akora mu nganzo maze si ugutukana akiva inyuma.

Nta gitangaje ariko, uburere bugerwa ku mashyi yahawe nibwo bwamushoye mu bukunguzi n’ubushizi bw’isoni. Tubonereho kumubwira ko gutuka Rushyashya n’ubuyobozi bwayo ntacyo bizahindura ku murongo wayo , ahubwo biyiha imbaraga n’imbaduko byo gukomeza kwamagana inkozi z’ibibi nka we.

Twibutse gusa ko Inkotsa-nkunguzi, Mukankiko Sylvia, ari mwene Mutabazi Andereya wamenyekanye mu gace yari atuyemo ka Rutobwe no hanze ya ko , nk’Interahamwe ruharwa, yari ishinzwe kuroga urubyiruko. Yakoze uko ashoboye mu gutsemba Abatutsi, maze umukobwa we Mukankiko asigarana umurage mubi. Nawe azarinda arunduka umugambi wo gutsemba Abatutsi ku isi atawugezeho.

Bigaragara ko Abanyarwanda bamaze gutahura ububi bw’uburozi Christine Uwizera Coleman ajunditse, nk’ubwo Mukankiko amaranye imyaka mu ijigo. Ntabwo bakirangazwa n’ibinyoma bishingiye ku ngengabitekerezo yamunze ubwonko bw’aba bagore bombi barenze ihaniro, nako barumbiye Imana n’abantu.

2023-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ubwanditsi 26 Feb 2017
‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Ubwanditsi 06 Jul 2024
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Ubwanditsi 18 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?
Amakuru

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi
Amakuru

Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi
IMIKINO

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru