• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 23 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nzeri 2021, nibwo impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), yemeje ko u Rwanda ruzakira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare mu mwaka wa 2025, iri rushanwa rikazaba ribaye irya mbere ribereye ku mugabane wa Afurika.

Aha Bwana Bayingana Aimable yari Umuyobozi Mukuru Wa Ferwacy

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY babibinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter bemeje u Rwanda ruzakira iyi shampiyona.

Bagize bati “u Rwanda ruzakira shampiyona y’si yo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2025, ni irushanwa rizaba ribaye ku ncuro ya mbere ku mugabane wa Afurika”.

U Rwanda ruhawe kwakira iri rushanwa nyuma yaho hari hashize imyaka isaga ibiri rusabye kwakira iri rushanwa kuko ubwo hari ku itariki ya 17 Nzeri 2021, nibwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda bashyikirije David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibisabwa ngo ruzakire iyi shampiyona.

Icyo gihe, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John mu gihe FERWACY yari ihagarariwe na Perezida wayo Bayingana Aimable gusa aba bombi bakaba batakiri muri iyi mirimo.

Kwakira iyi shampiyona y’isi ku Rwanda bibaye kandi nyuma yaho hashize imyaka irenga 12 hakinwa isiganwa ryo kuzenguruka igihugu ku magare ku rwego mpuzamahanga, ni irushanwa rizwi nka Tour du Rwanda ibi biha iki gihugu kugira ubunararibonye mu gutegura aya marushanwa yo kuri uru rwego.

Usibye kuba igihugu cy’imisozi igihumbi gihawe kwakira iri rushanwa rya shampiyona y’isi, igihugu cya Maroc ni ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye mu mukino w’Amagare mu 2025.

2021-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Ubwanditsi 31 May 2018
Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w’umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League

Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w’umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League

Ubwanditsi 10 Aug 2024
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023
Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7

Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7

Ubwanditsi 31 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa
SHOWBIZ

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.
ITOHOZA

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Ubwanditsi 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru