• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe

Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe

Ubwanditsi 09 Feb 2018 Mu Rwanda

Uwamahoro Bonaventure yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2018, asimbuye Mugisha Philbert wahagaritswe kuri uwo mwanya mu Ugushyingo 2018.

Uwamahoro yatowe n’abajyanama b’Akarere ka Nyamagabe nyuma y’uko taliki 03 Gashyantare 2018 yari yatowe n’abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri kuba umujyanama ubahagarariye mu nama Njyanama y’Akarere asimbuye Philbert Mugisha wahagaritswe.

Yatowe ku majwi 324 naho Marie Louise Mujawayezu bari bahanganye agira 13mu bajyanama 337 b’imirenge batoye.

Mbere y’uko atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere, Uwamahoro yabanje kurahirira kuba Umujyanama w’Akarere ka Nyamagabe nk’uko anategeko abiteganya.

Uwamahoro Bonaventure yari asanzwe ari umuyobozi w’Igenamigambi, ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’Abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA kuva muri Kamena 2012.

Mu Ugushyingo 2017, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yahagaritse uwari Umuyobozi w’Akarere, Mugisha Philbert, nyuma y’igihe kigera ku cyumweru atawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, yabwiye IGIHE ko bakoze inama tariki ya 18 Ugushyingo 2017, bafata icyemezo cyo guhagarika Meya muri Njyanama nyuma yo gusanga hari amakosa yakoze.

Ndahindurwa yavuze ko Umujyanama atorwa kubera ubunyangamugayo, bityo ko Mugisha kuba yarageze aho atabwa muri yombi nta bunyangamugayo bwari bukimurangwaho.

Abajijwe impamvu bamusezereye kandi ubutabera butaramuhamya icyaha, Ndahindurwa yavuze ko ibyo bakoze bijyanye n’amahame ya Njyanama, bityo ko ubutabera nabwo buzakora ibyabwo.

Yagize ati “Twebwe ntabwo turi abacamanza, twamusezereye. Twe nka njyanama biba bisebeje, igihe rero dufashe icyemezo nk’icyo bakamugira umwere, ubwo byazagira izindi ntera bifata.”

Gusa nyuma yaho mu kwezi k’Ukuboza 2017, urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwategetse ko Philbert Mugisha arekurwa kuko rwasanze ari umwere ariko ntiyasubiye mu kazi kuko Inama Njyanama y’Akarere yari yaramaze kumusezerera.

Uwamahoro Bonaventure w’imyaka 40 watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavukiye mu Murenge wa Mugano; ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana batatu.

Afite impamayabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’iterambere yakuye mu Busuwisi mu 2010.

2018-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Ubwanditsi 26 Dec 2025
Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022
RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

Ubwanditsi 30 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira
INKURU NYAMUKURU

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye
HIRYA NO HINO

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.
Amakuru

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Ubwanditsi 20 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru