• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Ubwanditsi 22 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2023/2024 mu Kiciro cya mbere cy’Abagabo mu mupira w’amaguru wasozwaga kuri uyu wa mbere aho AS Kigali yatsindaga ikipe ya Bugesera igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni igitego cyabonetse ku munota wa 40 gitsinzwe na Rutahizamu Ndayishimiye Antoine Domique watijwe muri iyi kipe y’abanyamujyi avuye muri Police FC.

Uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali wabonetsemo penaliti nayo yatewe na Dominique ariko ntiyabasha kwitwara neza kuko iyi penaliti ntagitego yatanze.

Kugeza ubwo igice cya mbere ndetse n’icyakabiri cyarangiye habonetse mo cya gitego kimwe ku busa.

Icyagaragaye muri uyu mukino ni uko AS Kigali mu bakinnyi 11 babanjemo bari bagizwe n’umunyamahanga umwe, mu gihe abandi 10 ari Abanyarwanda.

Mu byaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda ni uko hatsinzwe ibitego 15 mu mikino yose yakinwe ku bibuga bitandukanye.

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Marine FC ntabwo wabaye kuko ikipe y’iingabo z’igihugu ya APR yakinaga imikino Nyafurika ya CAF Champions Leaugue.

Ikipe y’Amagaju niyo kipe yabonye itsinzi yihuse ku gitego cyatsinzwe ku isegonda rya 22 gitsinzwe na Rukundo Abdourahmani.

Charles Bbale wa Rayon Sports niwe watsinze igitego gifungura shampiyona y’u Rwanda, ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 11, muri uyu mukino kandi Henou Yao Asse ukinira ikipe ya Gasogi United niwe mukinnyi wa Mbere wahawe ikarita y’umuhondo.

Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevorniwe ufite ibitego byinshi kugeza ubu kuko yatsinze ibitego bibiri muri bine ikipe ye yatsinze Etoile de L’Est. 

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwahuje Etoile de l’Est na Musanze wabonetsemo ibitego bitanu, naho uwa Kiyovu na Muhazi niwo utarabonetsemo igitego na kimwe.

Police FC niyo yatsinze ibitego byinshi itinjijwe igitego nakimwe , kuko yatsinze mu izamu rya Sunrise FC ibitego 2 aha kandi yo na AS Kigali niyo makipe atarinjijwr igitego na kimwe.

Muri rusange imikino y’umunsi wa mbere yarangiye muri ubu buryo:

Gasogi United 1-2 Rayon Sports

Police FC 2-0 Sunrise FC

Etoile de l’Est 1-4 Musanze FC

Amagaju FC 1-1 Mukura VS

Etincelles FC 1-1 Gorilla FC

Kiyovu SC 0-0 Muhazi United

AS Kigali 1-0 Bugesera FC 

2023-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Ubwanditsi 10 Sep 2018
“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2024
Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 10 Aug 2021
Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Ubwanditsi 09 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya
IMIKINO

Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi
Mu Mahanga

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi

Ubwanditsi 26 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru