• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Editorial 22 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2023/2024 mu Kiciro cya mbere cy’Abagabo mu mupira w’amaguru wasozwaga kuri uyu wa mbere aho AS Kigali yatsindaga ikipe ya Bugesera igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni igitego cyabonetse ku munota wa 40 gitsinzwe na Rutahizamu Ndayishimiye Antoine Domique watijwe muri iyi kipe y’abanyamujyi avuye muri Police FC.

Uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali wabonetsemo penaliti nayo yatewe na Dominique ariko ntiyabasha kwitwara neza kuko iyi penaliti ntagitego yatanze.

Kugeza ubwo igice cya mbere ndetse n’icyakabiri cyarangiye habonetse mo cya gitego kimwe ku busa.

Icyagaragaye muri uyu mukino ni uko AS Kigali mu bakinnyi 11 babanjemo bari bagizwe n’umunyamahanga umwe, mu gihe abandi 10 ari Abanyarwanda.

Mu byaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda ni uko hatsinzwe ibitego 15 mu mikino yose yakinwe ku bibuga bitandukanye.

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Marine FC ntabwo wabaye kuko ikipe y’iingabo z’igihugu ya APR yakinaga imikino Nyafurika ya CAF Champions Leaugue.

Ikipe y’Amagaju niyo kipe yabonye itsinzi yihuse ku gitego cyatsinzwe ku isegonda rya 22 gitsinzwe na Rukundo Abdourahmani.

Charles Bbale wa Rayon Sports niwe watsinze igitego gifungura shampiyona y’u Rwanda, ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 11, muri uyu mukino kandi Henou Yao Asse ukinira ikipe ya Gasogi United niwe mukinnyi wa Mbere wahawe ikarita y’umuhondo.

Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevorniwe ufite ibitego byinshi kugeza ubu kuko yatsinze ibitego bibiri muri bine ikipe ye yatsinze Etoile de L’Est. 

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwahuje Etoile de l’Est na Musanze wabonetsemo ibitego bitanu, naho uwa Kiyovu na Muhazi niwo utarabonetsemo igitego na kimwe.

Police FC niyo yatsinze ibitego byinshi itinjijwe igitego nakimwe , kuko yatsinze mu izamu rya Sunrise FC ibitego 2 aha kandi yo na AS Kigali niyo makipe atarinjijwr igitego na kimwe.

Muri rusange imikino y’umunsi wa mbere yarangiye muri ubu buryo:

Gasogi United 1-2 Rayon Sports

Police FC 2-0 Sunrise FC

Etoile de l’Est 1-4 Musanze FC

Amagaju FC 1-1 Mukura VS

Etincelles FC 1-1 Gorilla FC

Kiyovu SC 0-0 Muhazi United

AS Kigali 1-0 Bugesera FC 

2023-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Editorial 26 Sep 2025
FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Editorial 23 Feb 2021
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Editorial 28 Jun 2024
CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

Editorial 05 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu bitandukanye biraburira  abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda  kubera icyorezo cya Ebola  cyageze muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ibihugu bitandukanye biraburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Editorial 12 Jun 2019
N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Editorial 18 Dec 2017
Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC
ITOHOZA

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Editorial 29 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru