• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize nibwo umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija yatawe muri yombi, azira kunenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Inkuru yaherukaga kwandika, ni ivugaga ko …”Muhoozi Kainerugaba [Umuhungu wa Perezida Museveni] akunda agatama cyane, afite umubyibuho ukabije, utamwemerera kuba umusirikari mwiza n’ umugaba mukuru w’ingabo, bategura kuzaba umukuru w’igihugu”.

Uwitwa Aron Kiiza, umunyamategeko wa Rukirabashaija, akimara gutangariza ikinyamakuru The East African ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo muri gereza, ku buryo ubu yihagarika akanaruka amaraso, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yahise ihaguruka, yamagana yivuye inyuma ubunyamaswa bwa polisi ya Uganda, ngo ikomeje guhohotera abaturage yagombye kurinda.

Nyuma yo kwamaganwa n’isi yose, Leta ya Uganda yashatse ibikarito ikinga abaturage mu maso, maze ivuga ko Kakwenza Rukirabashaija ari intasi y’u Rwanda. Ibi nabyo byanenzwe n’abatari bake, biganjemo n’abadafite aho babogamiye, basanga gushinja Rukirabashaija ibyaha atakoze ari ukwikura mu kimwaro, no gushaka kwegeka amakosa ku Rwanda, nk’uko ubutegetsi bwa Museveni busanzwe bubigenza iyo bugonzwe n’ikibazo budafitiye igisubizo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aherutse gutangaza ko Ubutegetsi bwa Uganda buhora bushaka gusiga icyasha u Rwanda, bukarushinja ibintu buri wese abona ko bidafite ishingiro. Perezida Kagame ati:”Ntibizagutangaze bavuze ko u Rwanda arirwo rwabateje Covid-19” (Biratangaje!)

Gushinja abantu kuba intasi z’u Rwanda ni umushinga Uganda imazemo imyaka myinshi. Nta munsi wira urwego rw’ubutasi muri icyo gihugu, CMI, rudahohoteye Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda muri Uganda, rukabafungira ahantu hatazwi, rukabagira ibimuga, bagacuzwa utwabo, mbere yo kubajugunya ku mupaka w’ibihugu byombi.

Izo nzirakarengane zirimo abagore n’abana bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, nyamara ntawe barageza imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku byaha aregwa.

Mu minsi mike ishize abategetsi ba Uganda bashinje u Rwanda kohereza muri icyo gihugu amasashi yangiza ibidukikije. Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ibidukikije bahaye inkwenene ibyo birego birimo n’ubuswa, kuko isi yose izi neza ko u Rwanda ruri ku isonga muri Afrika mu kurwanya amasashe,mu gihe ahubwo Uganda ari ikimoteri cyayo.

Uganda yitwaje kujya kurwanya umutwe wa ADF (nyamara washinzwe ukanaterwa inkunga na Perezida Museveni n’ibyegera bye), maze yohereza ibihumbi by’abasirikari n’ibitwaro karundura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko mu by’ukuri bajyanywe no gusahura no gukomeza gufasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abantu banyuranye, biganjemo abatavuga rumwe na Museveni bamwokeje igitutu bamubaza igitumye yohereza abana ba Uganda gupfira mu mashyamba ya Kongo (dore ko ngo banapfa ku bwinshi, hagatangazwa umubare muto), maze uwo Kaguta-kabuhariwe mu binyoma atangira gushinja u Rwanda ko rwohereje ingabo muri Kongo.

Ibi nabyo byamukojeje isoni, kuko yaba Leta ya Kongo, zaba n’ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu, MONUSCO, bose banyomoje ibihuha bya Museveni, bavuga ko nta musirikari n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa Kongo.

Uganda yugarijwe n’ibibazo by’ingutu, birimo ruswa, icyenewabo, imibereho y’abaturage irushaho kuba mibi cyane, n’ibindi birakaje cyane rubanda.

Mu rwego rwo kubarangaza rero, Museveni yahisemo guharabika u Rwanda, akarugaragaza nka nyirabayazana w’ingorane yananiwe kubonera ibisubizo.

Aribeshya ariko, kuko baba abaturage ba Uganda, yaba n’amahanga, ntawe utabona ko amayeri yamushiranye.

2022-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Ubwanditsi 31 Mar 2016
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Ubwanditsi 28 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016
PSG yatsinze Chealsea umikno ubanza
IMIKINO

PSG yatsinze Chealsea umikno ubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Burundi: Nyuma yo gufunga BBC na VOA ngo zitagaragariza amahanga itekinika muri referendum leta yisubiyeho ku bihano
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Nyuma yo gufunga BBC na VOA ngo zitagaragariza amahanga itekinika muri referendum leta yisubiyeho ku bihano

Ubwanditsi 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru