• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanya-Israel n’abahagarariye Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano ‘The Security Summit’.

Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanya-Israel n’abahagarariye Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano ‘The Security Summit’.

RUSHYASHYA 23 Feb 2026 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, POLITIKI

Ni inama yateranye ku wa Gatatu, ibera i Kigali. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati bushya”

Senateri Ted Cruz, w’Umu-Républicain, Senateri Jacky Rosen, Umu-Démocrate n’uwahoze ari Umujyanama wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu by’umutekano kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Robert O’Brien ni bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama bifashishije iyakure.

Abateguye iyo nama babwiye Ikinyamakuru The Times of Israel ko yari igamije gushakisha uburyo Afurika yashyirwa ku isonga nk’ahantu hakurikiraho mu gushimangira ubufatanye bwa dipolomasi n’ubw’inyungu rusange hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, aho u Rwanda rwagaragajwe nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi muri uwo murongo.

Iyo nama yagaragaje icyerekezo cya dipolomasi n’imikoranire ishingiye ku ngamba, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizazana ubunararibonye mu by’ingamba n’ubuyobozi ku rwego mpuzamahanga, Israel igatanga ubumenyi mu by’umutekano n’ubushobozi mu guhanga ibishya, naho u Rwanda rukagira uruhare nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi w’ibihugu by’Abarabu ndetse rukaba n’irembo ku bindi bihugu bya Afurika.

Muri iki gikorwa hatanzwe ibiganiro bine by’ingenzi birimo icyagarutse ku bigomba kwibandwaho ‘Strategic Foundation’ hagati y’ibihugu byose, icyagarutse ku rwibutso n’ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro nzima, imiterere y’umutekano mu Karere n’ubufatanye bushingiye ku ngamba cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda hamwe n’uwahoze ari Intumwa Idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ako karere.

Hari kandi icyagarutse ku guhanga ibishya no ku gitabo cya Start Up Nation cyatanzwe na Saul Singer wacyanditse na Wendy Singer washinze Umuryango Start-Up Nation Central ugamije guteza imbere ibijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo muri Israel.

Ku mugoroba wo ku 19 Gashyantare 2026, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Senateri Daines “baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika, umutekano w’Akarere ndetse no ku mahirwe ajyanye no kwagura ubufatanye mu by’ubukungu.”

Umukuru w’Igihugu kandi yanakiriye Perezida w’Icyubahiro w’Umuryango uharanira isigasirwa ry’Inyungu za Israel muri Amerika, AIPAC, Lee Rosenberg, Umwanditsi Saul Singer, wanditse ibitabo ‘Start-Up Nation’ na ‘The Genius of Israel’ bigaruka kuri Israel.

Start-Up Nation ni igitabo kigaragaza uburyo Israel nk’igihugu gito cyari gifite umutungo utari mwinshi yabashije kuba igihangange mu bijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo.

Ni mu gihe The Genius of Israel ari igitabo cyibanda ku muco wa Israel wo guhanga ibishya, kikagaruka ku muco w’Abanya-Israel, imbogamizi iki gihugu cyahuye na zo n’indangagaciro zafashije iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kuba ikimenyabose mu bijyanye n’ikoranabuhanga rihambaye n’ubucuruzi burishingiyeho.

Perezida Kagame yanakiriye Wendy Singer wabaye Umuyobozi Mukuru wa AIPAC muri Israel n’itsinda bari kumwe.

Village Urugwiro yakomeje iti “Baganiriye ku gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye no guhanga ibishya, kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga.”

U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye haba uburezi, ubucuruzi, ubuzima, umutekano n’ibindi.

Ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n’impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n’aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.

Ku wa 5 Ukuboza 2025 na bwo u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$, akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i i Washington D.C muri Amerika.

Mu Ukwakira 2025 kandi Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yahuriye i Washington n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingufu, Chris Wright, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu guhanga ibishya mu rwego rw’ingufu, ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, gaz karemano ndetse n’icukurwa n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi.

AIPAC yo ni umuryango ukomeye, ugizwe n’abantu bavuga rikumvikana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yashinzwe mu 1951, igira inama ngarukamwaka, aho abifuza kuyobora Amerika bagaragariza uburyo bazabanira Israel cyangwa ibihugu bifite aho bihurira na yo.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na Israel bifatanya muri byinshi mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, umutekano, ishoramari n’ubuhinzi.

Mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n’umutekano mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo byinshi.

Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Inama yiga ku mutekano yahuje abahagarariye Amerika, Israel na Afurika bahuriye mu Rwanda

Perezida Kagame yaganiriye n’abo muri Amerika ku gufatanya mu nzego zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubukungu

Perezida Kagame yakiriye itsinda rya AIPAC baganira ku guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya

Perezida Kagame aherutse kwakira abayobozi batandukanye bo muri Amerika bari i Kigali mu Rwanda

2026-02-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Ubwanditsi 10 May 2017
Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Ubwanditsi 26 Feb 2021
Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Ubwanditsi 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli  [AIPAC Policy Conference]
POLITIKI

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 04 Mar 2021
Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu
Mu Rwanda

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru