• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 17 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo kandi amaze igihe ahwihwiswa ko haba hari umutwe w’inyeshyamba urimo kwisuganya muri Ituri no muri Beni yemejwe kuri uyu wa kabiri, itariki 16 Ukwakira n’itsinda ryintumwa z’abadepite bavuga ko bafite ibimenyetso by’imyiteguro y’uwo mutwe muri iki gice, ariko bavuga ko ibyo bagezeho mu iperereza ryabo bagiye kubishyikiriza umukuru w’igihugu.

Iri tsinda ry’intumwa z’abadepite ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryasoje urugendo rwazo muri Beni. Riremeza ko hari umutwe w’inyeshyamba muri iki gice bavuga ko uri kwisuganyiriza muri Teritwari ya Beni, ahahana imbibi na Ituri.

Radio RFI dukesha iyi nkuru iravuga ko mu kiganiro n’itangazamakuru I Bunia, depite Raymond Tcheda Patayi na bagenzi be batangaje ko ibya mbere byavuye mu iperereza ryabo bigenewe ababifitiye uburenganzira, bashaka kuvuga umukuru w’igihugu.

Iyi nkuru ikaba yibutsa ko igisirikare ari cyo cyabaye icya mbere gutangaza iby’uyu mutwe urimo kuvuka hataramenyekana izina ryawo nk’uko byemejwe na Lt Jules Ngongo, umuvugizi w’igisirikare muri Ituri.

Nubwo bivugwa gutyo, hari benshi barimo gukeka ko uyu mutwe mushya w’inyeshyamba ari ihuriro rigizwe n’Abagande, Abanyarwanda n’Abarundi ngo bashobora kuba bari kwifatanya na bamwe mu ngabo za Congo zitwa Hindus abaturage ba Benin na Ituri bakaba bafite impungenge z’ubugizi bwa nabi bushobora kwaduka.

Mu gihe cyashize, hari indi mitwe y’inyeshyamba yagiye yigaragaza muri iki gice nka MRC (mouvement pour la résurrection du Congo) wari ukuriwe na Gen Kakolele na Kambasu Ngeve, wahoze muri RCD/KML waje nyuma kwifatanya na M23.

2018-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Ubwanditsi 05 Mar 2020
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Ubwanditsi 14 Dec 2017
Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 15 Jun 2018

3 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    October 17, 20183:54 pm -

    Na nyina w’undi abyara umuhungu! Uganda siyo yonyine yatoza abatera Urwanda. Reka tuzumve na Tanzania yafashije undi mutwe! Gusa diplomacy yacu ngo iruta izindi zose ku isi. Ntacyo iyo mitwe yose yageraho kandi tubanye neza n’ibindi bihugu.

    Subiza
    • Sunday
      October 18, 20186:26 am -

      Ntitwabana neza no I did bihugu umwicanyi kagame akiri mukarere. Noneho rero reka bamwigizeyo Abanyarwanda bari mubihugu duturanye nabari mbere mubihugu bagire obusingye .

      Subiza
  2. Turinabo
    October 18, 20187:50 am -

    Wowe wiyise sunday, iyo uvuga ibyo wibuka ko urucira muka so rugatwara nyoko?. Ariko mwagiye mureka kwibabariza imitima koko,niyo utareba wa nyangabirama we nti unumva? ubu amahanga yirirwa asura u Rwanda aje kurwigiraho ibyiza rukora nibyo rumaze kugeraho ari uko ruyoborwa nabi?. Ubuse ibikombe Umuyobozi w’igihugu ahabwa n’amahanga buri munsi nuko baba babuze abandi babiha? naho iyo mitwe iribeshya ntaho izamenera urwatubyaye.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Ubwanditsi 14 Aug 2019
CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.
SHOWBIZ

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 
INKURU NYAMUKURU

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Ubwanditsi 04 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru