• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!
Himbara David wasabitswe n'icyorezo cyo guhimba mu byo abamo byose

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Ubwanditsi 29 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyakwigendera Perezida wa Tanzania Mwalimu Julius Nyerere uzwi cyane nkumwe mu bayobozi bashishozaga cyane kumugabane wa Afrika, yigeze kubwira abanyamakuru bamubaza ibintu bidasobanutse ko wese aratekereza yewe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe twitaga abasazi nabo baratekereza, bakanavuga.

Ati rero jywewe sinabuza umuntu gutekereza, ikibazo kiba ibyo atekereza ni byo avuga. Hari abantu rero barwaye indwara zikomeye zo kwifuza ko u Rwanda rwamererwa nabi, bigatuma babirota kandi bakabyemera bakabona aribyo.

Sinvuze babandi bafite inzozi muza bukuru biyita Dream Initiative, abo bahora mu nzozi za politike yo mubushorishori! Ndavuga abandi nabo babahora barota inzozi mbi zibagaragariza ibyfuzo byabo k’Urwanda rwamererwa nabi bakomeze babeshye abashaka kuba abayoboke babo. Iyo batarose nabi, barahimba dore ko n’amazina yabo aricyo asobanura, HIMBA-RA. Ubundi abakurambere bacu bavugaga ko izina aririryo muntu, kandi ngo so ntakwanga akwita nabi.

Uyu mugabo HIMBA-RA rero sinzi niba afite ikibazo cyo mu mutwe, cyangwa yarasinze ibyo atekereza cyangwa yifuza akabona ari ukuri, kuko ntari umuganga wabyo, ariko ibyo ahora yandika ngo U Rwanda rwasebye, cyangwa inshuti z’u Rwanda zasebye kubera ibyiza bikorerwa mu Rwanda.

Ukibaza niba atari we ukwiye kuba aseba kuko U Rwanda rukomeza gutera imbere rwirengagije ibyo yifuza.

Ejo bundi aha yarabyutse arahimba ngo U Rwanda nta bukerarugendo buhaba, ntanubuzahaba kuko igihugu ari gito kidafite amashyamba Manini abamo inyamaswa nyinshi cyangwa inyanja aho ba mukererugendo bakunda umusenyi wo ku mazi.

Kandi ngo imibare itangwa y’abakerarugendo n’imihimbano. Bukeye U Rwanda na Perezida Kagame babona igihembo cy’isi cyo guteza imbere ubukererugendo, Global Tourism Leadership Award. Abatanga icyo gihembo n’inzobere mu bukerarugendo, ibyo bakora barabizi ntibashakisha. Ubwo se ninde waba uhimba ibyo bavuga?,  igisebo nticyamwishe, isi yose yabeshywa bagatanga igihembo nkicyo, kukihe kiguzi! Ubwo tuvuge ko Himba-ra niwe wenyine ufite ubwenge kuriyi isi! Icyo ni kimwe mu bibazo afite kuko yibwira ko ariwe munyabwenge wenyine, ngirango nabyo ariko yaba abirota abona abantu bose abarusha ubwenge.

Igihembo cy’ubukerarugendo cyaje gikurikirana  n’icyemezo ko CHOGM, Inama y’ibihugu ya abakuru b’ibuhugu byakoronijwe n’abongereza (Commonwealth) yazabera mu Rwanda muri 2020, icyo cyemezo kikaba cyarafatiwe mu Bwongereza ahari habereye iyo nama uyu mwaka.  Himba-ra mbere yuko inama itangira muri byabindi bye nabandi nkawe, yari yatangiye ashishikariza abagize ibyo bihugu ngo kwamagana ko Perezida Kagame atayijyamo.

None bemeje ko ibera mu Rwanda! Hari igisebo kindi kirenze icyo! Ubwo rero atangiye kwijujuta ngo ntiyumva impamvu iyo nama yabera mu Rwanda ngo kuko nta demokarasi ihari, ngo nta kuntu Umwamikazi w’ubwongereza yaza mu Rwanda, ngo barenze ku mahame agenga uwo muryango, n’ibindi nkibyo. Icyo twamubwira n’uko ayo mahame yarakurikijwe mu guhitamo u Rwanda kwakira iyo nama ikomeye. Kuba yumva we yaratorongeye akajya kurya ku mafaranga ya forode ya Rujugiro , ntabwo u Rwanda rureberwa mu ndorerwemo ze.  Nta nubwo aribwo bwambere agenda, kuko yigeze gutorongera asiga imodoka ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe. Icyamugaruye icyo gihe wenda kizamugarura nanone.  Ayo mateka yose arazwi, kandi ntawamwibeshyaho.

Himba-ra uyu ariko muri iyi minsi yaruciye ararumira, nutwo avuga nitwatundi tutagira epfo na ruguru, nyuma y’uko filime documentaire yitwa “Rwanda the Roya Tour” isohokeye igaragaza Perezida Kagame atembereza umunyamakuru Peter Greenberg u Rwanda amwereka ibyiza birutatse.

Iyi minsi rero uyu mugabo yamubereye mibi. Kuko ibyo avuga bigenda bihinyuzwa na benshi bamwe ubundi ajya ashimagiza, bakoresha ukuri k’U Rwanda atakimbyunva, azabyumva ryari se! Himba-ra yifuje ko inama irangiye ya Mo Ibrahim idakorerwa mu Rwanda, ngo nta Demokrasi ihari, ahubwo ngo yakorerwa I Burund kuko Nkurunziza amazeho igihe gito k’ubutegetsi. Abategura iyi nama bagomba kuba noneho barabibonye ko uyu magabo afite ikibazo gikomeye, natwe tuti twabibonye cyera, niko tumutunze.  Kuri Himba-ra ngo ntabyiyumvisha uko yakorerwa mu Rwanda, kandi ngo Perezida Kagame amaze igihe kirekire kubutegetsi(Ubuyobozi).

Ariko Mo Ibahim ubwe yarabisobanuye neza ko ikibazo atari igihe umuyobozi amara k’ubutegetsi ahubwo ni icyo akorera abaturajye ari k’ubuyobozi kuko hari n’abajyaho igihe gito bakavaho bangije n’ibyo basanzeho. Yakomeje avuga ko hari abatamwumva neza, ati biratandukanye cyane.

Hari byinshi Himba-ra agenda ahimbahimba buri munsi, dore iyo uhimba utabura icyo uvuga. Ikiza nuko abareba ukuri benshi bamaze kumutahura, ahubwo bagakora ibinyuranije n’ibyo avuga. N’abandi nabo bazamutahura atari cyera.

Ibinyoma no kutanga umugayo ni bimwe mu bituma tutazahwema kugaragaza amafuti ye burigihe, n’abafite andi makuru y’ibyo avuga barakangurirwa kubishyira ahagaragara kuko burya umunyarwanda yavuze ko “ibuye ryabonetse riba ritacyishe isuka”.

2018-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Ubwanditsi 30 Jan 2021
U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2021
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Ubwanditsi 18 Jun 2021

6 Ibitekerezo

  1. Sharon A.
    April 30, 20186:59 am -

    Ariko ko muba mushimishijwe no gusebya Himbara ….kugirango mwogeze perezida wanyu, ibyo ni uburenganzira bwanyu. Sinitaye Ku bya Himbara cyangwa KAGAME.
    Umva jye we ikibazo nabaz mwebwe Abanyamakuru bashyushya inkuru gusa.
    Ndababaza Uyu Perezida mwogeze amanywa n ijoro ngo ko yabonye ibikombeeee, agomba kuba atazanabona aho abibika kuko birarenze.
    Ibi byose ntibibujije ibyo ngiye kuba bwira biteye Agahinda n Umubabaro.
    1. Abaturage barashonje inzara imeze nka karande….kuki ab ifite nka perezida batabagabanirizaho nibura ngo babone icyo barya n uko abana babo babasha kwiga????!!!!!

    Mw agiye Mutabariza abicwa n inzara? Abarengana benshi babuze kirengera? Mwirirwa mwogeza umuntu umwe gusaaa, ubwo koko muri mu kuri?
    Mw avuze kuri ubwo bwoba bwa bishe? Kuki mutavuga ibyo mutekereza?

    Ni byinshi navuga . Naho Himbara nk umuntu ntacyo yabatwara. Ahubwo mwebwe muvugira LETA mwatabarije abaturage bariho Nabi?

    Subiza
    • Nziza
      April 30, 20189:04 am -

      Nanjye reka nkwibarize wowe Sharon A. Ni gute ubasha kwinjira mu mitwe y’abantu kuburyo umenya ko ibyo batekereza ataribyo bavuze? Ikindi nkubaza none se ko mbana uvuze ngo birirwa bogeza Perezida P. Kagame ngo yabonye ibihembo, waragenzuye usanga ibyo bihembo aba atabibonye? Kuvuga ngo abaturage barashonje, sinzi aho ubihera cyangwa se igihe waba uzi batigeze basonza ugereranya n’ubu. Icyo nzi cyo ni uko nta gihugu na kimwe utazasangamo abakene cyangwa se abashonje. Ibyo byaba ikibazo leta nta bushake igaragaza ngo ikemure ibyo bibazo. Twe abari mu Rwanda reka noneho tukubwize ukuri ko umubare w’abashonje n’abakene ugenda ugabanuka kubera gahunda nziza za leta zo guhashya inzara n’ubukene. Ndetse n’ibice byinshi by’Igihugu wasangaga inzara yarabayemo karande nka za Bugesera na za Gikongoro ubu basigaye bahinga bakeza nta bagisuhuka nka cyera. Gahunda z’ubudehe, girinka, ubwisungane mu kwivuza n’izindi nyinshi cyane ni bimwe mu bikorwa byivugira ubwabyo bituma u Rwanda rubona n’ibyo bikombe mwe mudashaka kwemera ko tubibona. Gusa jye iyo ndebye u Rwanda tubamo nkarugereranya n’urwo mwe mwirirwa muvuga nsanga urwanyu ari rwarundi rwa mbere ya 1994.

      Subiza
  2. Bucyabwitwaejo
    April 30, 201810:52 am -

    abanyarwanda dukeneye ibiduteza imbere gusa, ibindi ni amatiku yo gusingiza kanaka na kanaka.
    Mwabonye imvura imaze iminsi abantu yishe, mwabonye uliya muturage wi Rwamagana wishe umufasha we, amutemaguye nkukata ibyatsi,mubona ubushomeri buli murubyiruko uko bungana,mwiboneye abicwa na police ngo bali bagiye gutoroka cyangwa se bimanitse,etc…. ngibyo ibiduhangalikishije kuruta kulilimba abifite.
    Rushyashya na Kangura ya Ngeze bitandukaniye hehe? Ngeze Hassan ubu ali hehe?

    Subiza
    • Bugingo Nathan
      August 9, 20188:43 am -

      Ibyo byose uvuze umuti nuwuhe nkumunyanda uwatemaguye umugorewe yatumwe na leta?ibyo bindi se byo wabobye ntabushake bwogushaka ibisubizo?nkumunyarwanda umusanzu wawe nuwuhe?

      Subiza
  3. KATSIBWENENE
    April 30, 20181:39 pm -

    Ariko se ubu mwabuze ibyo muvuga kuvuga HIMBARAAAAAAAAAAAAAAA!!!!!!! Ahubwo muri kumukorera marketing kuko njye sinari namuzi. Aho kuvuga ibibazo bya Rubanda muri aho muhanganye n’umuntu umwe!!!!!!!!!!!!!!!!! abatwaye iki?

    Subiza
  4. nkunda
    May 1, 20185:41 pm -

    Izi za RNC zandika ahangaha amacoment ya fake mwagiye muya blocker ko tutazishaka naho ubundi reka umunyamakuru yandike ukuri maze kubakuruguture sha naho inzara muragirango kagame aze abahigire mujye guhingir aababyeyi mwataye mureke gusakuriza hano.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare
INKURU NYAMUKURU

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019
PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative
POLITIKI

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Amagare: Ikipe y’igihugu  ya magare iritabira  amarushanwa nyafrika muri  Maroc
IMIKINO

Amagare: Ikipe y’igihugu ya magare iritabira amarushanwa nyafrika muri Maroc

Ubwanditsi 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru