• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gorh Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times, aravuga ko Leta y’icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kwambura ubwenegihugu abantu 396, bari barabubonye mu buryo bw’uburiganya.

Ayo makuru yanashimangiwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho muri Malawi, Patrick Botha, aravuga kandi ko abo bantu ari Abanyarwanda n’Abarundi, bakaba bari barahawe ubwenegihugu mu buryo bwa magendu.

Nta mubare nyawo w’Abanyarwanda gusa washyizwe ahagaragara, icyakora amakuru dufite yavuze ko ari bo beshi mu barebwa n’iki cyemezo.

Hari hashize igihe Urukiko Rukuru muri Malawi rutegetse ko abanyamahanga baba muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, bagomba gusubizwa mu bihugu byabo. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, Minisiriri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Keneth Zikhale Ng’oma, akaba yasabye inzego bireba guhita zihambiriza abo Banyarwanda n’Abarundi bagasubira iwabo.

Minisitiri Zikhale Ng’oma kandi yavuze ko Leta izakomeza gahunda yo gutahura no kwambura ubwenegihugu ababubonye mu burganya, dore ko aho muri Malawi habarurwa impunzi 53.000, zanze gusubira mu bihugu byazo.

Amakuru Rushyashya ikesha inzego zizewe ndetse n’abantu babaye muri Malawi, ahamya ko umubare munini w’Abanyarwanda baba muri Malawi, Mozambike, Zambia, no mu bindi bihugu by’Afrika y’Amajyepfo, ari uw’abahunze ubutabera mu Rwanda kubera ibyaha byiganjemo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Binjiye banatura muri ibyo bihugu bifashishije umwirondoro utari wo n’impapuro mpimbano.

Leta ya Malawi yakomeje kwinubira ibikorwa by’ impunzi bihungabanya umutekano, ndetse ikora kenshi umukwabu wo kuzisubiza mu nkambi ku ngufu, hagamijwe kuzibuza kuzerera no guhutaza abenegihugu hirya no hino mu mijyi no mu byaro.

Hari Abanyarwanda benshi, cyane cyane abajenosideri n’ababakomokaho, banze gusubira mu nkambi no kubahiriza amabwiriza yaho, batinya ko bazafatwa mu buryo bworoshye bakoherezwa mu Rwanda. Abo bahisemo kuva muri Malawi, bamwe bajya mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika “Iharanira Demokarasi” ya Kongo.

Muri izo mpunzi kandi ni ho ba Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagina, n’ibindi bigarasha bajya gushakira abayoboke, babizeza kuzabacyura bakoresheje ingufu za gisirikari. Abenshi mu banze kuyoboka ba Nyamwasa barishwe, nk’uko twagiye tubibabwira mu nkuru zacu.

Twibutse kandi ko umujenosideri ruharwa, Fulgence Kayishema, uherutse gutabwa muri yombi, nawe yabaye muri Malawi yitwa ”Positani Chikuse”, abonye ashobora kuhafatirwa ajya muri Afrika y’Epfo, aho ukuboko k’ubutabera kwamusanze.

2023-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho  isoko rusange muri Afurika

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho isoko rusange muri Afurika

Ubwanditsi 19 Mar 2018
Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe  inka n’inyana yayo

Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ubwanditsi 26 May 2018
Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ubwanditsi 26 Feb 2023
Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir  nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe
POLITIKI

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko

Ubwanditsi 18 Apr 2016
Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange
ITOHOZA

Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Ubwanditsi 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru