• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times, aravuga ko Leta y’icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kwambura ubwenegihugu abantu 396, bari barabubonye mu buryo bw’uburiganya.

Ayo makuru yanashimangiwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho muri Malawi, Patrick Botha, aravuga kandi ko abo bantu ari Abanyarwanda n’Abarundi, bakaba bari barahawe ubwenegihugu mu buryo bwa magendu.

Nta mubare nyawo w’Abanyarwanda gusa washyizwe ahagaragara, icyakora amakuru dufite yavuze ko ari bo beshi mu barebwa n’iki cyemezo.

Hari hashize igihe Urukiko Rukuru muri Malawi rutegetse ko abanyamahanga baba muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, bagomba gusubizwa mu bihugu byabo. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, Minisiriri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Keneth Zikhale Ng’oma, akaba yasabye inzego bireba guhita zihambiriza abo Banyarwanda n’Abarundi bagasubira iwabo.

Minisitiri Zikhale Ng’oma kandi yavuze ko Leta izakomeza gahunda yo gutahura no kwambura ubwenegihugu ababubonye mu burganya, dore ko aho muri Malawi habarurwa impunzi 53.000, zanze gusubira mu bihugu byazo.

Amakuru Rushyashya ikesha inzego zizewe ndetse n’abantu babaye muri Malawi, ahamya ko umubare munini w’Abanyarwanda baba muri Malawi, Mozambike, Zambia, no mu bindi bihugu by’Afrika y’Amajyepfo, ari uw’abahunze ubutabera mu Rwanda kubera ibyaha byiganjemo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Binjiye banatura muri ibyo bihugu bifashishije umwirondoro utari wo n’impapuro mpimbano.

Leta ya Malawi yakomeje kwinubira ibikorwa by’ impunzi bihungabanya umutekano, ndetse ikora kenshi umukwabu wo kuzisubiza mu nkambi ku ngufu, hagamijwe kuzibuza kuzerera no guhutaza abenegihugu hirya no hino mu mijyi no mu byaro.

Hari Abanyarwanda benshi, cyane cyane abajenosideri n’ababakomokaho, banze gusubira mu nkambi no kubahiriza amabwiriza yaho, batinya ko bazafatwa mu buryo bworoshye bakoherezwa mu Rwanda. Abo bahisemo kuva muri Malawi, bamwe bajya mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika “Iharanira Demokarasi” ya Kongo.

Muri izo mpunzi kandi ni ho ba Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagina, n’ibindi bigarasha bajya gushakira abayoboke, babizeza kuzabacyura bakoresheje ingufu za gisirikari. Abenshi mu banze kuyoboka ba Nyamwasa barishwe, nk’uko twagiye tubibabwira mu nkuru zacu.

Twibutse kandi ko umujenosideri ruharwa, Fulgence Kayishema, uherutse gutabwa muri yombi, nawe yabaye muri Malawi yitwa ”Positani Chikuse”, abonye ashobora kuhafatirwa ajya muri Afrika y’Epfo, aho ukuboko k’ubutabera kwamusanze.

2023-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Ubwanditsi 25 Mar 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Ubwanditsi 18 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa
ITOHOZA

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara
INKURU NYAMUKURU

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta
Mu Mahanga

Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Ubwanditsi 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru