• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ‘ Ibirori ‘

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ‘ Ibirori ‘

Ubwanditsi 19 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga ,Umukandida w’Umuryango FPR, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Mu masaha ya saa yine ni bwo yari ahageze aho yakiriwe n’abaturage benshi bakorera Nyabugogo, abahagenda ndetse n’abatuye hafi y’aho.

-7289.jpg

-7290.jpg

Mu butumwa yabahaye, Perezida Kagame yabijeje ko muri Nyabugogo ko mu myaka 7 iri imbere hazaba hateye imbere mu buryo bugaragara,avuga ko no mu nkengero za Nyabugogo hazubakwa inzu nziza ku buryo abaturage bazatura heza .

Yagize ati “Mu myaka irindwi iri imbere ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano hagahindura isura hakaba hashya. No hakurya hariya tazahashyira ibikorwa, tuhashyire amaterasi, tuhubake inzu nziza bariya bantu bashobora kwimukiramo, amazu meza abaturage bashobora kugira bagaturamo bakagira n’amashanyarazi, ibyo byose ni ibikorwa bizahajya ariko bizatanga n’imirimo na hano hose, ibyo biri muri gahunda.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Nyabugogo ari ihuriro ry’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho abaturage baturuka muri ibyo bihugu bahaza bakanahokerera ubucuruzi butandukanye.

Yagize ati “Ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso, ni nka East Africa Community, aha ngaha muri ibi bice byose n’ibihakorerwa hari abaturuka i Bugande, hari abaturuka muri Kenya , hari abaturuka Tanzaniya hari n’abaturuka hirya no hino hose rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka k’u Rwanda rukura rukajya imbere ariko noneho rufatanya n’abaturanyi n’amahanga kugira ngo u Rwanda rushobore gukorera amasoko, kugira icyo rwikorera rutwara muri ayo masoko, ni byo rero byatumye nza hano kugira ngo mbaramutse mbashimire mbasabe ko dukomeza imirimo myiza yo kwiteza imbere.”

-7283.jpg

Perezida Kagame rwagati muri Nyabugogo

Yunzemo ati “Nahoraga mbanyuraho njya kuvugana n’abandi bo mu tundi turere ndavuga nti uyu munsi ndahera hano ntabwo nza kujya ahandi….kandi nzagaruka.”

Akomoza ku matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yabasabye kuzamutora bakazarushaho guteza igihugu imbere.

Yasabye abaturage bari bateraniye aho gukomeza gukora no gukorera hamwe bakiteza imbere ndetse banateza u Rwanda imbere.

Si ubwa mbere Kagame yiyamamarije muri aka gace, kuko no mu mwaka wa 2003 ndetse na 2010 yabikoze.

Nyuma ya Nyabugogo, Umukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, aho aza kuva ajya mu Murenge wa Gahanga uri mu Karere ka Kicukiro.

Mu Karere ka Bugesera

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Perezida Paul Kagame yagize ati:

“Ubudasa bw’u Rwanda ni ibintu byinshi harimo n’aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana ku mpamvu zitari nziza. Ibyo nabyo byatumye tudasa n’abandi ku mpamvu mbi. Ubu hari ubudasa bw’u Rwanda butandukanye n’ibyo ngibyo budutandukanya n’igihe kibi cyo muri ayo mateka, hari ubudasa bw’inzira turimo tuva muri ayo mateka twandika ay’ibyo abantu bakwiriye.

-7291.jpg

Bugesera Inka zirakamwa

N’iyi nzira turimo ya demokarasi no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa, niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se ntibashaka no kubyumva ariko birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko n’ubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo.

Batabishatse kubyumva, ntibatabyumva kubera ko tudashaka kurekura ubudasa bwacu bwo kwiyubaka no kubaka igihugu basenye, birabareba, ibyo bikwiye guhora bituviramo imbaraga zo kwiyubaka.

Ntabwo bashobora kumva ukuntu igihugu cyasubirana ukuntu Abanyarwanda bakubaka ubumwe nk’ubu ntibabyumva kuko uko bashatse kubaka igihugu ni ukubuza Abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo. Turashaka kubaka u Rwanda rudaheza, ntabwo tubaza Umunyarwanda idini ye ngo tubone kumugezaho amajyambere, ntabwo tumubaza akarere cyangwa agace k’igihugu akomokamo, ibyo ni ibya ya mateka mabi twahinduye no kutihanganira ko byagaruka.

Ubu budasa bushingiye ku bintu byinshi ariko ‘baducukuriye icyobo baradutaba bibagirwa ko turi imbuto zizashibuka’ Abanyabugesera mwarameze, mwarashibutse, mwarameze. Ntabwo ari ukumera gusa, iyo umeze neza ugenda ukura neza.

Aha Bugesera habaye amarorerwa mu myaka myinshi ariko ni n’urugero rw’ahandi henshi muri iki gihugu cyacu. Ni urugero rw’Abanyarwanda bihitiramo ikibabereye bidasa n’uko abandi babizi kuko ibyo bifuza bishingiye ku byabo.

Kicukiro – Gahanga

Paul Kagame atangira ijambo rye yagize ati “ Ba nyakicukiro, ibintu ni byinshi. Iyo ugiye kureba umujyi n’agace ka Kicukiro, ubundi uko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu. Ubu Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakivaha ngo bajye aho bita umujyi ariko umujyi wabasanze hano […] ayo ni amajyambere.”

-7286.jpg

-7287.jpg

-7288.jpg

“Kicukiro: Amashuri, amashanyarazi, imihanda, inyubako, mvuge iki ndeke iki? Biracyaza. Ibyo dufite turabiteza imbere n’ibindi biduteza imbere biracyaza biri imbere aho tujya. Ni nacyo iriya tariki ya kane y’ukwezi kwa munani ivuze. Buriya itariki ya kane z’ukwezi kwa munani ni vitesse [umuvuduko]. “

“Uko muri hano, abenshi muri mwe nabonye mukiri bato cyane ni urubyiruko. Ni urubyiruko abenshi. Urubyiruko ni imbaraga nyinshi cyane. Ni umuyobozi w’ibikorwa byose harimo n’ibya politiki. Ni ubuyobozi bw’uyu munsi n’ejo hazaza. Ariko urubyiruko rero ntabwo ruhinduka imbaraga gusa.

Urubyiruko bivuze ko rurerwa, rurarerwa, rugira uburezi, bakiga, bakamenya, bakigishwa n’amashuri ariko bakigishwa n’ibyo babamo. Uko mukura mugenda mwiga amashuri, mugira ubumenyi ni nako umuryango, umuryango w’ubwoko bwose. […] Turashaka kubaka amahirwe, icya mbere ni amahirwe hanyuma hakajyamo n’imbaraga zanyu. Niyo waba urerwa, ushaka kumenya, ushaka kwifata neza kugira ngo wigirire akamaro n’abawe.”

-7292.jpg

-7293.jpg

2017-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Ubwanditsi 16 Aug 2024
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Ubwanditsi 18 May 2017
Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Ubwanditsi 28 May 2021
Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ubwanditsi 30 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi
Mu Mahanga

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Urukiko rwategetse ko  Anne  arekurwa,   Diane Rwigara na nyina  bagafungwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru