• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Ubwanditsi 09 Aug 2016 Mu Mahanga

Hagiye gushira ukwezi Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusomye imyanzuro y’Urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Kantengwa Angélique rumugira umwere kuko rwasomwe tariki 15 Nyakanga 2016, icyo gihe twashakishije Kantengwa umuryango we utubwira ko ari mu Buhinde aho yagiye kwivuza.

Imyanzuro y’urukiko yemeje ko yagizwe umwere, ndetse ubu hasigaye iminsi itageze ku cyumweru ngo iki cyemezo cy’urukiko kibe ihame, Ubushinjacyaha nibutajurira mu minsi micye isigaye.

Mu kwezi kwa Nzeri 2014, nibwo Kantengwa Angélique yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha nabi umutungo wa Leta, itonesha no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.

-3576.jpg

Kantengwa Angélique

Mu byo yashinjwaga gutanga ku buntu ari umutungo wa Leta, harimo amafaranga y’u Rwanda asaga 26.000.000 yatanzwe ku gishushanyo mbonera cy’inyubako y’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB yayoboraga, ndetse n’amafaranga asaga miliyari ebyiri (2.000.000.000) yatanzeho amasoko mu buryo budakurikije amategeko.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, Kantengwa Angélique yafunguwe by’agateganyo ngo ajye kwivuza kuko yari arwaye cyane, ndetse ninabwo yaherukaga kugaragara imbere y’urukiko, kugeza ubwo yaje gusomerwa tariki 15 Nyakanga 2016 akagirwa umwere.

Amategeko ateganya ko nyuma yo gusomerwa, umwe mu baburanyi aba ashobora kujuririra icyemezo cy’urukiko bitarenze iminsi 30. Kuri Kantengwa wagizwe umwere, byumwikana ko atapfa kujurira, nyamara ubushinjacyaha bwamuregaga bwo bushobora kujurira.

Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko mu minsi micye isigaye bakirimo gusesengura ibyo urukiko rwagendeyeho rumugira umwere, bakaba bashobora kujurira cyangwa se ntibajurire.

-3575.jpg

Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Iki cyumweru nikirangira nta bujurire bwari bwemezwa, bivuze ko Kantengwa Angélique azaba abaye umwere bidasubirwaho.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel nawe yabwiye Igihe.com ko Kantengwa yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

Kantengwa yari akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, gutangira ubuntu umutungo w’ikigo gishamikiye kuri Leta yayoboraga, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Umwanditsi wacu

2016-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yataye  muri yombi  itsinda ry’abantu  biyitirira akazi badakora

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu biyitirira akazi badakora

Ubwanditsi 11 Nov 2016
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Ubwanditsi 12 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda
POLITIKI

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Umunyamakuru Phocas Ndayizera  wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Ubwanditsi 28 Nov 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru