• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)
Fidele Gatsinzi washimutiwe Uganda agiye gusura umwana we uhiga

Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Ubwanditsi 11 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda biciye mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)  ikomeje gufunga abanyarwanda bajyayo mu rwego rwo gukomeza kubangamira umudendezo w’u Rwanda.

Taliki ya 9 Ukuboza, umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, nyuma yaho yinjiye  I Bugande agiye gusura umwana we wiga muri Uganda Christian University iherereye Mukono.

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yari yafashe icyumba muri hoteli yitwa Winks iri Ntinda aho yaraye maze agafatwa ahagana mu ma saa tatu za mugitondo. Uwagiye kumureba kuri hoteli yasanze bamushimuse ariko ibintu bye bikiri kuri hoteli.

Kuva mu kwezi kwa Nzeli, abayarwanda benshi bamaze gushimutirwa muri Uganda ku mpamvu zitumvikana.

Taliki 23 Nzeli 2017, abanyarwanda 3  aribo: Bayingana James, Nsekanabo Lando Ali, Byaruhanga Nduwamungu Vianney bafatitwe na CMI ahitwa Bukasa maze bafungirwa muri Mbuya amezi 3 kugeza ubwo barekurwaga m’Ugushyingo.

Rene Rutagungira we yashimuswe taliki 6 Kanama 2017 muri Kampala ubwo yari mu kabari.

Aba banyarwanda bose bagiye bafungwa ndetse bagifunzwe na CMI ntibishoboka ko n’ Ambassade y’u Rwanda muri Uganda yabasura kuko urwego rwa CMI rwabyanze cyane kubera ko aho bafungiye hatemewe ndetse n’uburyo bafunzwe budasobanutse.

Mu gihe abanyarwanda bajya Uganda bakomeje gufatwa umusubirizo, ishyaka rya opposition RNC rikomeje gushakisha abayoboke muri  Uganda, mu nkambi ya Nakivale, Kibale na Mubende babifashijwemo na CMI.  Ibyo bikorwa birangajwe imbere na Rugema Kayumba, wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanaba mubyara wa Kayumba Nyamwasa. CMI ivugwaho kuba yaramushakiye uburinzi bumugendaho amanywa n’ijoro.

Ishimutwa rya Gatsinzi ribaye mu gihe Rutagungira akomeje kuburana aho umwunganizi we yabujijwe kuvuga ku iyicarubozo yakorewe. Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Kiiza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kiizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.

Nyuma yo kubyanga, Kiiza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Kiizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig. Kankiriho na Gen. Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”

Mu gushimangira icyemezo cye, Kiiza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”

Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane bakorerwa n’abakomeye.

Abunganizi ba Rutagungira bamaze kwandikira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, bamugaragariza iyicarubozo ryakozwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi ku mulikiya wabo. Ni ibaruwa bageneye kopi inzego zitandukanye zirimo na Perezida Museveni.

Abayoboke 2 ba RNC aribo Maj. (rtd) Habib Mudathir na Capt (rtd) Sibo Charles bavuye mu nkambi ya Rhino muri Arua bafashijwe na CMI kugirango bahuze ibikorwa byo gutoza no kwinjiza muri RNC abayoboke bari mu  Minebwe mu Kivu y’amajyepfo. Bafite nanone gahunda yo gutoza abayoboke bamaze kubona muri West Nile.

Ibikorwa bya RNC ntakabuza bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikomeje gukorerwa muri Uganda, igihugu gisigaye gifatwa nk’indiri y’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

2017-12-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi,  anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Ubwanditsi 10 Feb 2019
U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 28 Dec 2025
Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Ubwanditsi 09 Feb 2021
Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Ubwanditsi 05 May 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Bongwa Beatrice
    September 18, 20189:59 am -

    Uko yafashije abarengana muri 1990 nafashe abarengana none! Ni ibisanzwe gukumira buri wese wahoze mu gisirikari cy’ikindi gihugu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Batangiye inzira yo gukuraho imyaka y’amavuko ntarengwa ku mukuru w’igihugu
POLITIKI

Uganda: Batangiye inzira yo gukuraho imyaka y’amavuko ntarengwa ku mukuru w’igihugu

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida
ITOHOZA

Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Ubwanditsi 21 Sep 2018
Gatsibo  : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa
Mu Mahanga

Gatsibo : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Ubwanditsi 03 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru