• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)
Fidele Gatsinzi washimutiwe Uganda agiye gusura umwana we uhiga

Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Ubwanditsi 11 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda biciye mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)  ikomeje gufunga abanyarwanda bajyayo mu rwego rwo gukomeza kubangamira umudendezo w’u Rwanda.

Taliki ya 9 Ukuboza, umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, nyuma yaho yinjiye  I Bugande agiye gusura umwana we wiga muri Uganda Christian University iherereye Mukono.

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yari yafashe icyumba muri hoteli yitwa Winks iri Ntinda aho yaraye maze agafatwa ahagana mu ma saa tatu za mugitondo. Uwagiye kumureba kuri hoteli yasanze bamushimuse ariko ibintu bye bikiri kuri hoteli.

Kuva mu kwezi kwa Nzeli, abayarwanda benshi bamaze gushimutirwa muri Uganda ku mpamvu zitumvikana.

Taliki 23 Nzeli 2017, abanyarwanda 3  aribo: Bayingana James, Nsekanabo Lando Ali, Byaruhanga Nduwamungu Vianney bafatitwe na CMI ahitwa Bukasa maze bafungirwa muri Mbuya amezi 3 kugeza ubwo barekurwaga m’Ugushyingo.

Rene Rutagungira we yashimuswe taliki 6 Kanama 2017 muri Kampala ubwo yari mu kabari.

Aba banyarwanda bose bagiye bafungwa ndetse bagifunzwe na CMI ntibishoboka ko n’ Ambassade y’u Rwanda muri Uganda yabasura kuko urwego rwa CMI rwabyanze cyane kubera ko aho bafungiye hatemewe ndetse n’uburyo bafunzwe budasobanutse.

Mu gihe abanyarwanda bajya Uganda bakomeje gufatwa umusubirizo, ishyaka rya opposition RNC rikomeje gushakisha abayoboke muri  Uganda, mu nkambi ya Nakivale, Kibale na Mubende babifashijwemo na CMI.  Ibyo bikorwa birangajwe imbere na Rugema Kayumba, wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanaba mubyara wa Kayumba Nyamwasa. CMI ivugwaho kuba yaramushakiye uburinzi bumugendaho amanywa n’ijoro.

Ishimutwa rya Gatsinzi ribaye mu gihe Rutagungira akomeje kuburana aho umwunganizi we yabujijwe kuvuga ku iyicarubozo yakorewe. Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Kiiza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kiizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.

Nyuma yo kubyanga, Kiiza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Kiizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig. Kankiriho na Gen. Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”

Mu gushimangira icyemezo cye, Kiiza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”

Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane bakorerwa n’abakomeye.

Abunganizi ba Rutagungira bamaze kwandikira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, bamugaragariza iyicarubozo ryakozwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi ku mulikiya wabo. Ni ibaruwa bageneye kopi inzego zitandukanye zirimo na Perezida Museveni.

Abayoboke 2 ba RNC aribo Maj. (rtd) Habib Mudathir na Capt (rtd) Sibo Charles bavuye mu nkambi ya Rhino muri Arua bafashijwe na CMI kugirango bahuze ibikorwa byo gutoza no kwinjiza muri RNC abayoboke bari mu  Minebwe mu Kivu y’amajyepfo. Bafite nanone gahunda yo gutoza abayoboke bamaze kubona muri West Nile.

Ibikorwa bya RNC ntakabuza bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikomeje gukorerwa muri Uganda, igihugu gisigaye gifatwa nk’indiri y’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

2017-12-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Kabarebe avuga ko Kayumba yananiranywe na RPF kuko yifuzaga gusahura no kwica

Gen Kabarebe avuga ko Kayumba yananiranywe na RPF kuko yifuzaga gusahura no kwica

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020
#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Jun 2019
“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Ubwanditsi 23 Jun 2022

Igitekerezo kimwe

  1. Bongwa Beatrice
    September 18, 20189:59 am -

    Uko yafashije abarengana muri 1990 nafashe abarengana none! Ni ibisanzwe gukumira buri wese wahoze mu gisirikari cy’ikindi gihugu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo gushimwa no kunengwa ku gitaramo cy’amateka Patient Bizimana yatumiyemo Sinach
SHOWBIZ

Ibyo gushimwa no kunengwa ku gitaramo cy’amateka Patient Bizimana yatumiyemo Sinach

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark
ITOHOZA

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Indwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection). Ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Ivurwa ite?
HIRYA NO HINO

Indwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection). Ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Ivurwa ite?

Ubwanditsi 17 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru