• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Ubwanditsi 23 May 2019 POLITIKI

Kuva mu myaka isaga ibiri ishize, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi. U Rwanda rushinja umuturanyi warwo guta muri yombi abaturage barwo bahatemberera n’abakorerayo ubucuruzi bagakorerwa iyicarubozo, bakanirukanwa mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Mu mezi ashize, umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuzamo kidobya bigizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi.

Muri abo twavuga Giles Muhame ukorera igitangazamakuru Chimpreports uheruka kugaruka ku cyatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo akangononwa; inyandiko ye igashimwa byimazeyo na Himbara David uri mu barwanya u Rwanda, wavuze ko ari ubusesenguzi bwimbitse.

Impamvu umwanditsi yatanze zirimo ko RwandAir yangiwe guhagarara ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe mu rugendo rugana mu Mujyi wa London; imvugo ya Gen James Kabarebe igaragaza ko Uganda ari umwanzi w’igihugu; umuhanda wa gari ya moshi Uganda yakatishirijwe muri Sudani y’Epfo aho kuwukomereza i Kigali nk’uko byari byemejwe hambere; ugutsindwa kwa Uganda ku kwagura umuyoboro w’amashanyarazi uva muri Ethiopia na Kenya ndetse n’ishimutwa n’iyoherezwa mu gihugu rya Mutabazi Joël.

Ibi byose byabonewe ibisubizo bikwiye, njye ntashobora gusubiramo byose.

Mu minsi ya vuba, Umunyamakuru Tom Collins yatangaje inyandiko mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’ubukungu cya ‘African business Magazine’ ivuga ko ‘Agatotsi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda kashakirwa mu mibanire yihariye hagati ya Perezida Kagame na Museveni.’
Iyi mitekerereze ayisangiye n’abiyita inzobere zo mu Karere nka Filip Reynjens.

U Rwanda rushinja Uganda uruhare mu kwivanga mu bijyanye n’ubukungu, gushimuta no gukorera iyicarubozo ndetse no kwica Abanyarwanda batemberera muri iki gihugu.

Ibi bifitiwe gihamya kuko na Perezida Museveni ubwe yiyemereye ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, RNC, barimo Mukankusi Charlotte na Gasana Eugène.

Uganda ita muri yombi Abanyarwanda ivuga ko ari ba maneko n’intasi z’u Rwanda.

Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame yemera uguhura kwe na Mukankusi na Gasana yavuze ko “….Ikitagenda neza ni uko u Rwanda rukorera inyuma ya Guverinoma ya Uganda. Nakiriye inkuru nyinshi ariko nzagira icyo nzivugaho ninibonera gihamya.’’

Wumvise amagambo ye, uhita wumva ko inkuru zitangazwa ko u Rwanda ruri kuneka Uganda ari impimbano zidafite ishingiro.

Umushinwa Mao Tse Tung waharaniye impinduramatwara yigeze kuvuga ko ‘Ukuri gushakirwa mu bimenyetso.’

Ibi bigaragaza ko ibirego by’uko u Rwanda rufite intasi muri Uganda ari ibinyoma bisa, mu gihe nta gihamya kibishimangira.

Intego yanjye ni ugusesengura umuzi w’impamvu yateje agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibirego bya Guverinoma y’u Rwanda kuri Uganda ndetse n’inkuru Uganda itangaza ku Rwanda ni ibimenyetso bigaragaza ibibazo biri hagati y’impande zombi, ariko si umuzi w’amahari amaze iminsi muri ibi bihugu byahoze bibanye kivandimwe.

Iyo abaganga bari kuvura indwara bibanda cyane ku cyayiteye aho kwita ku bimenyetso byayo.

Ibi ni ko bimeze ku barimo abanyapolitiki, abahanga mu bya gisirikare, itangazamakuru, abanditsi n’abandi bafite ubumenyi ku mibanire mpuzamahanga, na bo bakwiye kwita ku muzi washibutseho ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda aho gutumbira gusa ibimenyetso bigaragara. Nibidakorwa hazaba hari intego yo gucubya ubukana bw’ikibazo aho kugikemura.

Ni byiza rero ko twasesengura ikibazo cy’agatotsi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda twibanda ku muzi wacyo aho gukomeza kureba ibikorwa n’ibimenyetso byagishibutseho. [ Biracyaza ……]

2019-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Ubwanditsi 18 Apr 2025
Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye

Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024
Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016
Mu Mahanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Abapolisi 9 basezeranye  imbere y’amategeko
Mu Mahanga

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya  birabona umugabo bigasiba undi
Mu Rwanda

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Ubwanditsi 14 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru