• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Ubwanditsi 26 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga ikipe ya Police FC yaraye igiranye amasezerano n’abakinnyi batatu bashya aribo Mugiraneza Jean Babptiste uzwi nka Migi, Rurwangwa Mossi ndetse na Hakizimana Amani.


Mu bandi bakinnyi biyongereye muri iyi kipe harimo abari bayisanzwemo bongerewe amasezerano aribo myugariro Rutanga Eric ndetse na rutahizamu Sibomana Patrick uzwi nka Papy aba bombi bakaba bahawe amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere.


Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko nyuma yaho iyi kipe ishobora kutazakomezanya na Twizerimana Martin Fabrice bahisemo kumusimbuza Migi wari umaze iminsi bitangajwe ko atazakomezanya n’ikipe ya Kinondoni Municipal Cancel (KMC) yo muri Tanzania.

Uyu mukinnyi ugiye gukina mu ikipe ya 6 mu Rwanda yahawe amasezerano y’umwaka umwe atozwa na Mashami Vincent nawe wahawe amasezerano muri iyi kipe mu minsi ishize, Migi agiye gukinira iyi kipe ya Police FC nyuma yo guca muri La Jeunesse, Kiyovu Sport Club, APR FC, Azam FC , Gor Mahia na KMC FC.


Kuri myugariro Rurangwa Mossi wari uherutse gusoza amasezerano muri AS Kigali we yahawe amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere, kuri uyu myugariro wari umaze iminsi muri Kenya yahise agaruka mu Rwanda.


Undi mukinnyi wahawe amasezerano ni Hakizimana Amani wari umaze iminsi itandatu atangajwe nk’umukinnyi mushya mu ikipe ya Musanze FC byarangiye yerekeje muri Police FC nyuma yaho yerekanye ibyangombwa by’uko ntakipe n’imwe afitiye amasezerano, uyu nawe yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.


Mu bandi bakinnyi ikipe ya Police FC yifuza, harimo umunyezamu Mvuyekure Emery kugeza ubu udafite ikipe kuko nyuma yaho atandukaniye na Tusker FC yo muri Kenya ntahandi yabonye amasezerano, uyu ariyongeraho Tuyisenge Jeacques watandukanye na APR FC.

2022-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

Ubwanditsi 26 Jun 2025
Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Ubwanditsi 18 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports
IMIKINO

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika
HIRYA NO HINO

Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika

Ubwanditsi 16 Mar 2018
RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be
Mu Rwanda

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Ubwanditsi 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru