• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Ubwanditsi 27 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa kane tariki 27 Gicurasi 2021, yavugiye ijambo ritazibagirana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Ubwo yari amaze kunamira inzirakarengane zisaga 250.000 ziruhukiye muri urwo rwibutso, Perezida Macron waranzwe n’imvugo yuzuyemo ubumuntu, yagarutse ku nzira y’inzitane Abatutsi bishwe ndetse n’abarokotse banyuzemo muri Jenoside bakorewe mu mwaka w’1994, maze avuga ko “amazina y’abishwe urw’agashinyaguro yanditse ku ibuye ritazigera risibangana.

Yasobanuraga ko ibyabaye mu Rwanda birenze ukwemera, kuko ari “ubwirakabiri bwagwiriye ikiremwamuntu aho kiva kikagera”, aboneraho gushimangira ko igihugu cye cyashyigikiye Leta y’abajenosideri, maze agira ati:” Abanyuze mu ijoro ry’icuraburindi nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira.

Dusabye iyo mpano ikomeye y’imbabazi”

Perezida Macron kandi yagaragaje ko Jenoside itagereranywa n’ikindi kintu icyo aricyo cyose, ntisobanurwe n’umubare w’abayizize ahubwo ikareberwa mu mpamvu bishwe, kandi mu Rwanda hishwe Abatutsi.

Aha akaba yashenye abirirwa bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ndetse anashimangira ko azaharanira ko abagize uruhare bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera.

Perezida w’Ubufaransa kandi yatangaje ko igihugu cye cyahagurukiye kwiyunga n’amateka, Ati:”Iyi myaka 27 yabaye iyo guhakana, kwinangira, kwigira abere no guhisha ukuri. Nicishije bugufi, mu cyubahiro mbagomba,ariko uyu munsi naje kwemera uruhare rwacu mu byababayeho. Mbisabiye imbabazi.”

Perezida Macron kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Ubufaransa gushyira hamwe bakubaka amateka mashya, ashingiye ku bufatanye muri byose, ku kuri no kubahana.

Biteganyijwe ko mbere y’uko asoza uruzinduko rwe rw’iminsi 2 mu Rwanda, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho byitezwe ko Perezida Macron asobanura kurushaho “impano ikomeye y’imbabazi” yasabye Abanyarwanda.

2021-05-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Uko CMI yafashije Ntamuhanga Cassien kujyera Afrika y’epfo

Uko CMI yafashije Ntamuhanga Cassien kujyera Afrika y’epfo

Ubwanditsi 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Amakuru

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi
Mu Mahanga

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

RUSHYASHYA 19 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru