• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.   |   24 Feb 2021

  • Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi   |   23 Feb 2021

  • FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!   |   23 Feb 2021

  • Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu   |   22 Feb 2021

  • Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?   |   22 Feb 2021

  • Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza   |   17 Feb 2021

You are at :Home»POLITIKI»Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Editorial 17 Apr 2017 POLITIKI

Nyuma y’iminsi mike bamwe mu batangaje ko baziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, basohoye ubutumwa bukangurira abaturage kubaha inkunga izabafasha mu kwiyamamaza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyamaganiye kure ivuga ko aho ibihe bigeze ibyo bikorwa bitemewe.

Mu Mpera za Werurwe 2017 nibwo Mpayimana Phillipe wavuye mu Bufaransa muri Gashyantare 2017 avuga ko aje guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika, yatangiye gusaba Abanyarwanda kuzamuha inkunga y’amafaranga nk’uko batanga n’amaturo mu nsengero cyangwa bashyigikira amakipe bafana kugira ngo azabashe kwiyamamaza.

-6331.jpg

Nguwo Mpayimana Phillipe ugenda asaba abaturage amafaranga

Uyu mugabo yavugaga ko hari umuntu witeguye kwakira izo nkunga zizatangwa ndetse akaba yarashyizeho nomero ya konti na telefoni zo kunyuzwaho izo nkunga.

Mpayimana wibajijweho cyane ubwo yajyaga mu kiganiro n’abanyamakuru ateze moto, yasobanuye ko ibyo gusaba inkunga atari ubucuruzi agamije ahubwo ari ukuvunikira abaturage, bityo nabo bakwiye kumufasha.

Muri Werurwe 2017, ubwo Inteko Rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Green Party, yateranaga ikemeza Dr Frank Habineza nk’umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nawe yasabye abanyamuryango kwishakamo inkunga ingana na miliyari imwe n’igice izabafasha mu bikorwa by’amatora.

-6333.jpg

Dr Frank Habineza

Icyo gihe yagize ati “Abafite amasaka muyagurishe, abafite ibigori mubigurishe, abafite ibirayi mubigurishe kugira ngo igikorwa cy’amatora kizabashe kugenda neza. Amafaranga tuzakenera twarabaze dusanga agera kuri miliyari imwe n’igice; ntabwo ari amafaranga make. Buri wese yitange uko yifite, ufite igihumbi akizane, ufite bitanu, icumi, miliyoni kuko inkunga yanyu irakenewe. Kugira ngo ishyaka ryacu rizitabire amatora ribashe gutsinda ni uko buri murwanashyaka ahaguruka.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ibikorwa nk’ibyo byo gusaba inkunga bidakwiye mu gihe hataremezwa abakandida, gusa niyo baba bemejwe ngo hari uburyo bwateganyijwe ibyo kubona inkunga bikorwamo.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza, yagize ati “Ntibyemewe. Icya mbere nta nubwo dufite abakandida, muri gahunda yacu y’amatora tuzakira kandidatire kuva tariki 12 kugeza 23 Kamena, abazaba bemerewe kwiyamamaza tuzabatangaza tariki 7 Nyakanga, kugeza icyo gihe nta mukandida dufite; uwaba wiyita umukandida wenda byaba ari ibyifuzo. Ibyo gusaba inkunga ntabwo byemewe kandi nubwo baba bemewe hari uburyo binyuzwamo.”

Yakomeje agira ati “Hari uburyo inkunga iva mu bashyigikiye umukandida cyangwa umutwe wa politiki abarizwamo, ariko niba icyo kibazo gihari ntabwo byemewe, n’abaturage bamenye ko bitemewe, igihe kizagera bikorwe kandi hari uburyo bikorwamo.”

Ntihazagire utegereza inkunga ya leta mbere y’amatora

Munyaneza yavuze ko mu matora nta nkunga leta igenera abakandida mbere y’amatora nyir’izina uretse ayo bahabwa nyuma yayo nabwo bitewe n’amajwi uwiyamamaje yagize.

-6332.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza.

Ati “Leta nta nkunga itanga mbere y’amatora, ahubwo hari amafaranga itanga nyuma yayo bitewe n’amajwi umukandida yabonye ashobora kumufasha mu kwishyura n’ibindi yaba yarakoresheje.”

Ubusanzwe umukandida ugenerwa ayo mafaranga aturuka muri leta, ni uba wagejeje ku majwi 5%. Birabujijwe kandi kwakira inkunga izo ari zo zose ziturutse mu banyamahanga, mu madini no mu miryango runaka yaba iyegamiye kuri leta n’itayegamiyeho.

2017-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikeneye Ishoramari ku Burayi kuruta Inkunga-  [ Video ]

Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikeneye Ishoramari ku Burayi kuruta Inkunga- [ Video ]

Editorial 09 Jun 2017
RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

Editorial 11 May 2018
Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Editorial 29 Mar 2018
Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Editorial 11 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru