• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Ubwanditsi 09 Jul 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Amaraso arasama, kandi uzahemukira u Rwanda ntazigera ashyira umutima mu gitereko. Dore nk’ubu amakuru atugeraho avuye muri Mozambike, aravuga ko interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu byatangiye guhinda umushyitsi byibaza noneho aho byerekeza, kuko byumva akabyo kashobotse.

Kubunza imitima byatangiye mu minsi ishize ubwo Perezida wa Mozambike yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ndetse hakavugwa amakuru y’uko Perezida Filipe Nyusi yagenzwaga no gusaba mugenzi we w’uRwanda, Paul Kagame, kumwoherereza ingabo zo kubungabunga umutekano ubangamiwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Iyi nkuru yateye ubwoba cyane imitwe y’iterabwoba, ndetse RNC ya Kayumba Nyamwasa ikora uko ishoboye ngo igikorwa cyo kohereza ingabo z’uRwanda muri Mozambike kiburizwemo, ariko ibyifuzo byayo byimwa agaciro, nk’uko bisanzwe.

Byageze n’aho uwitwa David Himbara, umugaragu wa Nyamwasa na Museveni, yikinisha akwiza ku mbuga nkoranyambaga ko ngo bageze ku mugambi wo gutambamira ingabo z’uRwanda, zikaba zitakigiye muri Mozambike. Ntimumbaze umwobo Himbara na bashebuja bihishemo kubera ikimwaro, kuko inkuru ibagezeho ibashegeshe bitavugwa.

Abajenosideri n’ abafatanyabikorwa babo b’ibigarasha barushijeho kudagadwa kuri uyu wa gatanu, ubwo Leta y’uRwanda yasohoraga itangazo rivuga ko mu minsi ya vuba igiye kohereza abasirikari n’abapolisi 1.000, bakajya mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yaribasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Iyo ntara kandi ni imwe mu zituyemo abo Banyarwanda b’abagizi ba nabi, cyane cyane interahamwe zahuze imijyi minini nka Maputo, zitinya gutabwa muri yombi.

Abantu basanzwe baduha amakuru yizewe batubwiye ko izo nzererezi ubu zatangiye gutekereza kuva muri Mozambike, zikajya muri za Malawi, Zambiya, Angola ndetse no mu bihugu byo muri aka karere nka Uganda, Tanzania, Kenya n’ahandi.

Ibi ni ugupfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu ariko, kuko no muri ibyo bihugu, uretse Uganda yiyemeje kuba indiri y’abicanyi, abayobozi n’abaturage batagishaka gucumbikira inkoramaraso.

Aka wa mugani wa Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abel rero, interahamwe n’ibigarasha isi itagiye kubibana ntoya! Ngaho nibatyaze amaguru, ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu. Umunsi uzagera abo bagome bibone mu maboko y’ubutabera.

2021-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Ubwanditsi 23 May 2021
PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo

PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo

Ubwanditsi 17 May 2017
Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Ubwanditsi 05 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye  television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye
HIRYA NO HINO

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Ubwanditsi 20 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru