• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z’isuku zifashishwa mu Mihango y’abari n’abategarugori (Tamu Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze

Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z’isuku zifashishwa mu Mihango y’abari n’abategarugori (Tamu Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze

Ubwanditsi 28 Feb 2022 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Ni umuhango wo guha ibihembo ibigo byahize ibindi  mu gutanga Serivisi nziza, wabaye kuri iki Cyumweru, muri Hotel Marriott Kigali, Cyari igikorwa cyo guhemba ibigo bisaga 71 byagize uruhare mu gutanga serivisi zinoze nk’uko byagaragajwe n’amatora yakozwe hifashishijwe murandasi.

Ubusanzwe Isuku y’imihango ni ikibazo ku bakobwa n’abagore benshi, niyo mpamvu uruganda Inovos Ltd rukora Tamu sanitary pads rwabaye rwabaye urwambere mu bigo bigera ku munani, bari bahatanye mu irushanwa ritegurwa na Kalisimbi events. Bakaba barahembwe nk’abahize abandi mu bigo bifite Aho bihurira n’isuku n’isukura.

Tamu pad igira umwihariko ko ifite umubyimba muto, ikaba itinda kuzura kdi ikaba arinziza cyane idatwikana.

Uwineza liliane uwari uhagarariye Inovos Ltd ikora Tamu sanitary pads avuga ko yishimiye iki gihembo bahawe igihembo kuko kigiye gutuma bakora neza kurushaho mu gutanga serivise inoze ku bakiriya babagana, avuga ko byose babigeraho bigizwemo uruhare n’abakozi bakorana nk’ikipe imwe badahwema kwitangira uyu umurimo

Agira ati”mu byukuri iki gihembo duhawe kiranshimijije, ibi rero bidutera imbaraga zo gukora neza kurushaho dushimira abakiriya bacu ndetse n’abakozi dukorana buri mu nsi kuko nibo batumye tubona iki gihembo, Iki gihembo kiduteye imbaraga zo gukomeza kugera kuri Byinshi byiza.”

Ikipe yagize Uruhare Kugirango iki gihembo cyegukanwe na Tamu Sanitary pads
Akomeza avuga ko Tamu Sanitary pads itanga umutuzo ku bayikoresha akaba ariyo mpamvu yatumye batsinda ayo marushanwa

Mujawimana Mariya usanzwe akoresha Tamu sanitary pads avuga ko ari nziza cyane kuko zitanga umutuzo mu gihe cy’imihango.
Agira ati: “iyi Pad ifite umwihariko wo kuba ari ntoya kandi igafata imihango myinshi, urumva ko rero nta mpungenge wagira ko ishobora kuzura vuba.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko hashyizwe imbaraga mu kuzamura urwego rwa serivise, kuko u Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Abahawe ibihembo by’ishimwe kubera serivise bahaye abaturage ni 71, bari mu byiciro bitandukanye birimo amahoteri, ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi zikenerwa mu z’ibanze.

Abahize abandi batorwaga n’abaturage binyuze ku rubuga rwa Murandasi rwa https://karisimbi.events/

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, zirimo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, urw’iterambere RDB, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’abikorera.

Mugisha Emmanuel Umuyobozi wa Kampani itegura ibitaramo ndetse no gufasha iterambere ry’urubyiruko, yagize ati “Iki gikorwa gifasha kuzamura urwego rwa serivise no kugaragaza akamaro serivise ifitiye igihugu cy’u Rwanda”.

Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe igenamigambi, Munyurangabo Jonas mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga ibihembo yagize ati “Urwego rwa serivise ruri mu byitaweho mu iterambere ry’igihugu rukwiye gushyiramo ingufu kugirango serivise zinoze zikomeze kuturanga nk’abanyarwanda”.

Muri rusange impuzandengo y’uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu gihugu hose iri ku ijanisha rya 74.1%, Urwego rw’umutekano ni rwo rwishimiwe kurusha izindi n’amanota 91.6%, naho ubuhinzi bukagira amanota 59.5%.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye serivisi bahabwa ku gipimo cyo hejuru ya 90%, mu bitabiriye aya marushanwa basaga 300 hahembwe 71 bahize abandi.

2022-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Ubwanditsi 14 Oct 2021
Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Ubwanditsi 08 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara  umwe ashobora kwica undi
ITOHOZA

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC
INKURU NYAMUKURU

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018
IMIKINO

Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Ubwanditsi 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru