• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Ubwanditsi 12 Mar 2018 HIRYA NO HINO

Nyuma yo kurusimbuka, Claver Mbonimpa, umusaza w’imyaka 68 y’amavuko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, avuga agahinda yagize mu mwaka wa 2015, nyuma yo kuraswa akarusimbuka, umwana n’umukwe we bo bakicwa.

Mu kiganiro yagiranye na DW (Deutsche Welle), Mbonimpa yaboneyeho gutangaza ko yapfushije abantu benshi b’aba abo mu muryango n’abandi barundi muri rusange.

Ati”Nabuze umwana wanjye n’umukwe, ndetse mfusha n’ibihumbi by’abaturage bagiye bicwa, nahamagaye incuti zanjye nke nzisaba gushyingura umwana wanjye mu cyubahiro, ibyo nibyo nabashije gukora”.

Ku wa  6 Ugushyingo 2015, nibwo umurambo wa Welly Nzitonda, umuhungu wa Mbonimpa watoraguwe i Mutakura mu mujyi wa Bujumbura.  Umukwe we, Pascal Nshimirimana yishwe ku wa  9 Nzeri 2015.

Iki kinyamakuru gitangaza ko uwagerageje kurasa Claver Mponimpa ari umwe mu bakoreraga urwego rw’igihugu rw’ubutasi, nyuma na we yaje kwicwa, gusa ngo uwarashe agahamya umuhungu we, ngo aracyariho.

Gitangaza kandi ko uwishe Welly, umuhungu wa Mbonyimpa, ari umwe mu bagize agatsiko gakorera Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, dore ko ibi byose byabaye mu mwaka yiyamamarizaga manda ya gatatu, bose batahurizagaho.

 Mu mwaka wa 2015, nibwo umwicanyi wari kuri moto yarashe Mbonimpa amasasu ane, abiri aramufata, rimwe mu mutwe irindi mu rutugu. Ku bw’amahirwe yaje kurokoka ajyanwa i Brussels kuvurirwayo.

Claver Mbonimpa yahawe n’igihembo n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Human Rights Watch, igihembo cyitiriwe Alison Des Forges, ashimwa ku bw’ibikorwa byo guharanira uburenganzira mu Burundi.

Kuva yajya kwivuriza mu Bubiligi, uyu musaza ntabwo yari yahindukiza umugongo dore ko abo mu muryango we basigaye mu Burundi, bagiye bagaragaza impungenge bafite z’umutekano wabo.

2018-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Ubwanditsi 25 Feb 2019
“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe

Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Uganda: Umusirikare wa UPDF yibye umukozi wa mobile money amutunze imbunda

Uganda: Umusirikare wa UPDF yibye umukozi wa mobile money amutunze imbunda

Ubwanditsi 13 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!
Amakuru

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha
INKURU NYAMUKURU

Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga
ITOHOZA

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru