• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 01 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru yatangiye mu mpera z’iki cyumweru dusoje mu mwaka w’imikino 2021-2022, ni umunsi warangiye amakipe 16 yakinnyemo imikino 8 abonye ibitego 16 yose hamwe.

Uko imikino yagenze muri rusange:

Ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi

Kuwa gatandatu 30 Ukwakira 2021:
Espoir FC 0-2 AS Kigali (Kamarampaka )
Marine FC 0-1 Gasogi United (Umuganda)
Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L (Nyamirambo)
Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC (Nyamirambo)

Ku cyumweru 31 Ukwakira 2021
APR FC 3-1 Gicumbi FC (Nyamirambo)
Etoile de l’Est 0-3 Police FC (Ngoma)
Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC (Umuganda)
Musanze FC 3-1 Bugesera FC (Ubworoherane )

Ku munsi wa mbere wa shampiyona ni uko umunya-Maroc Youssef Rharb ukinira ikipe ya Rayon Sports ariwe watsinze igitego cya mbere muri uyu mwaka aho yagitsinze mu mukino bakinaga n’ikipe ya Mukura VS&L, ni igitego cyabonetse ku munota wa kane.

Umukinnyi mukuru muri iyi shampiyona y’uyu mwaka ni Munyakazi Youssuf ukinira ikipe ya Rutsiro FC, kugeza ubu uyu afite imyaka 41 y’amavuko, ni mu gihe kandi umukinnyi muto ari umukinnyi w’ikipe ya Bugesera FC ari Hoziana Kennedy w’imyaka 16 naho umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude we arimo gukina umwaka w’imikino wa 18 mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Amakipe yazamutse mu kiciro cya mbere ni Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasizuba na Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Mu makipe 16 y’ikiciro cya mbere arimo gutozwa n’abatoza b’abanyarwanda ni Marines FC, Etincelles FC, Rutsiro FC, Gicumbi FC, Etoile de l’Est, AS Kigali, Mukura VS &L, Bugesera FC na Espoir FC.

Bugesera FC ikipe yo mu Karere ka Bugesera
Musanze FC nayo ni ikipe ibarizwa I Musanze

Umukino umwe wagaragayemo ibitego byinshi ni uwahuje APR FC yatsinze Gicumbi ibitego bitatu kuri kimwe ndetse na Musanze FC yatsinze ibitego nkibyo Bugesera FC, uwabonetsemo ibitego bike ni uwahuje Etincelles FC yanganyije na Rutsiro ubusa ku busa.

Etoile de l’Est FC, Gicumbi FC na Bugesera FC niyo makipe yatsinzwe ibitego byinshi mu izamu ryayo aho hinjiyemo ibitego 3, ikipe itinjije igitego ni Etincelles FC, Rutsiro FC, Etoile de l’Est FC, Mukura VS&L , Marines FC, Espoir FC na Gorilla FC.

Ikipe ya Police FC niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu izamu ry’ikipe ndetse yo ntiyinjizwa igitego na kimwe, hari mu mukino yatsinzemo Etoile de l’Est ibitego bitatu ku busa aha kandi niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu minota 45 aho yatsinzemo bibiri.

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza kuri uyu wa kabiri ndetse no ku wa gatatu hakinwa umunsi wa kabiri mu kiciro cya mbere.

Iyi mikino kandi yose ikaba yarakinwe abafana bemerewe kuyireba, ni nyuma yaho baherukaga ku bibuga muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi, kugirango bemererwe gukurikirana shampiyona nuko babanzaga kwerekana ko bipimishije Koronavirusi ndetse bakagaragaza ko nta bwandu bafite ndetse no kuba barakingiwe inkingo zombi zayo.

Imikino y’ikiciro cya kabiri nayo mu bagabo mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 batangiye gukina mu mpera z’iki cyumweru gisojwe.

Uko imikino yagenze:
Group A
Rwamagana City 2-1 Amagaju FC
Esperance SK 2-2 Impessa FC
Nyanza FC 0-1 Alpha FC
Nyagatare FC 7-1 AkageraFC
Rugende FC 1-2 Sunrise FC

Group B:
Aspor FC 3-1 Interforce FC
University of Rwanda 2-3 Giticyinyoni
Heroes FC 1-1 La Jeunesse
Gasabo United 2-1 United stars
As Muhanga 3-2 Intare FC

2021-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ubwanditsi 06 Dec 2023
Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Ubwanditsi 16 Aug 2021
Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa  ni abanya  Kigali

Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa ni abanya Kigali

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 10 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025
Amakuru

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Ubwanditsi 31 May 2025
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi
ITOHOZA

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Ubwanditsi 15 Nov 2016
MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money
IKORANABUHANGA

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru