• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Ubwanditsi 12 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Inama y’ibihugu by’Afrika yo hagati n’iburasirazuba (CECAFA) yemeje aho amarushanwa ategura nayo, ateganijwe muri uyu mwaka wa 2021 azabera.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021, i Rabbat muri Maroc, ubwo bari bagiye mu nama y’Inteko rusange ya CAF, yanatorewemo ubuyobozi bwa CAF, abanyamuryango ba CECAFA baboneyeho guhura bemeza ibihugu bizakira amarushanwa atandukanye.

Nk’uko byemejwe n’umuyobozi nshingwabikorwa wa CECAFA Bwana Auka Gaceho, yavuzeko batoye ibihugu bizakira amarushanwa ku buryo bukurikira :

▪️ CECAFA y’ibihugu izabera muri Ethiopia, kuri iyi nshuro ibihugu bikazibanda gukinisha abatarengeje imyaka 23.

▪️ CECAFA y’ibihugu mu bagore izabera muri Djibouti

▪️ CECAFA y’ama-Clubs iterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame izwi nka CECAFA Kagame Cup izabera mu gihugu cya Tanzaniya

▪️ CECAFA y’ibihugu mu bagore ariko bari munsi y’imyaka 20 izabera muri Uganda

▪️ Mu gihe irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri shampiyona z’abagore ku rwego rw’Akarere ka CECAFA izabera muri Kenya, aha Somalia ikaba yamaze gutangaza ko itazitabira.

CECAFA z’amakipe n’izibihugu mu bakuru zizakinwa hagati ya Kamena na Kanama harebwe igihe ama shampiyona azaba asojwe,n’aho CECAFA zishingiye ku kigero cy’imyaka zo zizakinwa igihe abana bazaba bari mu biruhuko by’amashuli.

Muri iyi nama abanyamuryango ba CECAFA bari bitabiriye niyo yatorewemo ubuyobozi bushya bwa CAF buyobowe na Patrice Motsepe, umunya-Afrika y’epfo nyiri Mamelodi Sundowns, muri komite nyobozi ye harimo :

Wadie Jary, Umunya-Tuniziya uzaba ushinzwe amajyaruguru y’Afrika, umunya-Liberia Moustapha Raji ushinzwe Uburengerazubanzuba, Umunya-Cameroon Seidou Mbombo Njoya ushinzwe Afrika yo hagati, umunya-Niger Djibrilla Hamidou uhagarariye agace ki
‘Uburungerazuba bwa kabiri, Umunya-Djibouti, Souleiman Waberi uhagarariye agace ka CECAFA, umunya-Seychelles Elvis Chetty n’ umunya-Botswana Maclean Letshwithi bahagarariye agace k’ Afrika y’amajyepfo n’umunya- comores kazi Kanizat Ibrahim uhagarariye abagore.

2021-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Ubwanditsi 13 May 2023
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025
Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Ubwanditsi 15 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange
Mu Mahanga

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018
UBUKUNGU

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Mu Mahanga

Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru