• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Baca umugani mu gifaransa ngo “ Plus le singe s’élève, plus il montre son cul pelé  “ ngo uko Inkende yurira igiti niko igaragaza akabuno kayo.

Kayumba Nyamwasa  wahoze ari Jenerali mu ngabo z’u Rwanda  ubu akaba ashakishwa n’inkiko ni  umuyobozi wa RNC : Ise Senumuha Ferediriyani yari umukiga w’i Byumba, ubwo Abatutsi bahungaga ubwicanyi bwa Kayibanda na Parmehutu 1959, yagiye ateruye inka z’Abatutsi bahungira muri Uganda, agumayo atyo mu buryo bwo gupagasa ndetse aza no kubona akazi ko gucukura za gasegeriti z’abazungu. Yitabye Imana muri Mata 2018, aguye mu gihugu cya Uganda aho yaratuye.

Umuhungu we Kayumba Nyamwasa yavukiye muri Uganda, ari naho yize nyuma aba umwe mu nyeshyamba zafashije Perezida Museveni gukura Militon Obote ku butegetsi.

Muw’1985, amezi atatu gusa ageze mu ngabo za Uganda, Kayumba Nyamwasa yahawe kujyana agahunga k’abasivili ahitwa Mutuga, igice cyo mu karere ka Arua, mu majyaruguru ya Uganda. Kayumba ntiyaretse agahunga kagera iyo kajya, yashutse abo bari kumwe bagurisha ibyo biribwa mu nzira.

Nyuma y’uko Komanda wa Batayo ya 7 abimenye icyo gihe yari Lt Col Matayo Kyaligonza yemeje ko amuhana n’abandi bakareberaho. Icyatumye ariko bikomera ni uko Kayumba atari ubwa mbere anyereza ibigenewe abantu benshi ku nyungu ze bwite. Nkuko bimeze muri iki gihe.

Amakuru dukesha abantu bakuze babaye muri Uganda, avuga ko Matayo Kyaligonza ni Brigadier General ndetse akaba yarabaye n’ ambasaderi wa Uganda I Burundi, yabwiye bamwe mu banyarwanda ko ibi bitamutangaje cyane ubwo Kayumba yajyanwaga mu rukiko rwa gisilikare aregwa ibyaha bitandukanye.

Lt Col Matayo Kyaligonza yabonye amakuru yose, ko Kayumba yavanye Kawunga Matugo akajya kukagurisha Garamba, ngiyo ingeso ya Kayumba n’uko yabaye umusahuzi igihe yari afite imyanya ikomeye mu Rwanda, ariko akajya kugurisha inka z’abagogwe muri Uganda yari akuye mu bigogwe mu gihe cy’abacengezi. Kwica bamwe mu bacuruzi bari basangiye business [ Bayingana Victor n’umugore Antoinette Kagaju bari nyiri Prince House ]  n’ibindi..byinshi tutavuze.

Nguwo Kayumba wirirwa abeshya Abanyamulenge n’abandi batazi iryo bagana ! Ngo ni umuntu ukunda amahoro ushaka kuzana demokarasi mu Rwanda ! Ese ni uwuhe mu demokarate muzi ugurisha ibyo abaturage bakeneye, ni mudemokarate ki wica abo bakorana ubucuruzi ?… ninde mudemokarate muzi ushinga udutsiko two kwiba iby’abaturage, ninde muntu ukunda amahoro muzi ushinga imitwe ya gisilikare n’ udutsiko dutera za grenade mu baturage, wica abaturge.

Kayumba yahemukiye umuryango RPF-Inkotanyi na Perezida Kagame wamugize icyo aricyo amuha inshingano yatesheje agaciro. Muribuka ariko Kayumba ahunga igihugu igikuba cyacitse mu banyarwanda bati ajyanye amabanga menshi ! Byabujije se igihugu gutera imbere, Col. Karegeya bati yari maneko ukomeye ajyanye amabanga, turashize, byamubujije se kugwa mu maguru ya Maraya. Ubutekamutwe bwa Kayumba no kwikunda bumugejeje n’aho asigaye abeshya abatamuzi  akabaroha mu kaga, abo yashutse gutata u Rwanda, baciye za  Uganda na Tanazia abo barihe ? abenshi barafunze.

Col Karegeya [ RIP] Kayumba Nyamwasa

Umwe mu banyamulenge wiyise  lumumba shi,  aherutse kwandikira Rushyashya, agira ati :  Muraho ? Mu mbabarire mbanze mbasabe ko mudatangaza iyi nyandiko yanjye bitangiraho ingaruka . [ Aha ariko nagirango mwibutse ko itangazamakuru tutagira amabanga duhisha ].

Nasomye inkuru mwandika kuri Kayumba ndihirika ndaseka. Ariko ndanababara.

Uziko muganira ?!! Ninde Munyamulenge wajya  inyuma ya Kayumba kweli?!!!  Uziko mugeraho mukadushinyagurira! Muratuziza ibiki kweli?

Kayumba  ni nka ya …y’umurizo,  itakigira amenyo , itanibuka uko bamoka itunzwe nimisanzu yiba abahutu yifatiye.

Mbabwije ukuri ko muri kiriya kigare cyabasinzi n’abasambanyi ngo ni RNC, naho uhasigaye amwemera ari cya kigurube cy’ ibizuru bibi ngo Serije, umokera ku Itahuka. Ahubwo mbahishurire  mujye muvuga Micombero! Nimucunge murebe ko atazamukorera coup vuba aha.   Ejo  na ya vuvuzeka ngo ni ikondera ry’abahutu yamuvugirije induru uwo Kayumba none ya hise ajya mugitanda ngo Kigali iramwishe!!! Ubwo murumva uwo mu Jenerali,ufite ingabo mu Minembwe muhaye mushinja abanyamulenge kweli ? Nimwikosore muratubeshyera. Ibyo muradutuka kandi ntacyo dupfa.  Ahubwo muzanamubwire atahe, iyo Kigali yahunze niyo yonyine isigaye imwubaha! ( Na Serije we bien sur). Mureke kumwitirira abanyamulenge , ibyo ndabyanze rwose.

Bamwe mu Banyamulenge baba mu Burundi

Ngiyo ya Nkende rero twavuze haruguru yerekanye akabuno kayo no mu Minembwe baramwamagana, Kayumba  kubera ubusambo bwe yageze naho ashwana na bagenzi be mu buhungiro bamufashije gushinga  RNC, Rudasingwa Theogene na mwenenyina Gahima Gerard bamukurikiye buhumyi ! Kayumba ubwo yari muri RDF, yakoreraga inda ye agambanira ubuyobozi  bwamushyizeho , arema udutsiko  mu ngabo rwihishwa we na bagenzi be bafatanije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari muri Uganda. Abo bamwe muribo nka Rugema Kayumba n’abandi..  n’ubu ibaracyahunahuna muri  iki gihugu nkuko Minisitiri w’ingabo Gen.James Kabarebe yabivuze ubwo yagezaga impanuro ku ntore z’Imbaturabukungu zari gutorezwa mu karere ka Nyagatare kuva ku wa 17 Kamena kuzageza kuri 23 Kamena 2018.  Aho yababwiye ko ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo u Burundi, DR Congo na Uganda ahanini nta kizima byifuriza u Rwanda.

Kayumba Rugema, arahunahuna cyane muri Uganda

Ahubwo bihora bifite ishyari ry’aho igihugu kimaze kugera n’uburyo abanyagihugu batekanye kandi bari gutera imbere Gen. Kabarebe yatanze urugero ku banyarwanda birirwa bakubitwa, bagafungwa abandi bakicirwa muri Uganda avuga ko impamvu ibyo byose biba ari uko iki gihugu gifitiye ishyari u Rwannda, asaba abikorera kubaka igihugu cyabo aho kujya birukira muri Uganda kandi ntan’ibyiza baronkayo biruta ibiri iwabo mu Rwanda.

Agaya bamwe mu banyarwanda batumva Ati “Reba u Bugande uko bumeze buri munsi mwirirwa mujyayo babafata bafunga, bakubita bacunaguza, buri munsi barakubise barakubiiise ariko ntimwumva. Barahondagura buri munsi bagakubita bagacunaguza abanyarwanda impunzi mudushakaho iki? Bamwe ubu ambasade yacu nta kintu igikora, ambasade yacu muri Uganda icyo ikora ni ukwirirwa ishaka abanyarwanda bafashwe, bafunzwe, bakubiswe…”

Yakomeje agira ati “Muhunahuna Uganda, muhunahunayo mushaka iki? Mwakubatse igihugu cyanyu. murinda kujya gukubitirwa hariya mushakayo iki? Uganda ko twayivuyemo, ko twayibayemo twayihunzemo tugatanga amaraso yacu tukabohora igihugu cyanyu nabo bakaza hano!”

Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe

Gen. Kabarebe yatanze urugero ku banyarwanda birirwa bakubitirwa, bagafungwa abandi bakicirwa muri Uganda avuga ko impamvu ibyo byose biba ari uko iki gihugu gifitiye ishyari u Rwannda, asaba abikorera kubaka igihugu cyabo aho kujya birukira muri Uganda kandi ntan’ibyiza baronkayo biruta ibiri iwabo mu Rwanda.

2018-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026
Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Ubwanditsi 29 Oct 2020
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ubwanditsi 11 Nov 2020

6 Ibitekerezo

  1. Sunday
    June 23, 20186:45 pm -

    Ha ha

    Subiza
  2. JOFREY
    June 23, 20186:49 pm -

    Ariko c nibari mwebwe afande wavuze guhunahuna simwebwe mubemerera kujya uwitwa gakuba francis uhora ahabwa amasoko muri reserve force ntarimo gushora amafaranga yakuyeyo muri reserve i mbarara kuri kaguta road sinumva agenda yigamba ko ari ba generali bamuherekeza hamwe no muri ambasade, ese yabuze aho ashora iyo mali murwanda ngo nabana babanyarwanda babone akazi, nagace yubatsemo gatere imbere????! hahahahahuhuhuhihiiihhhhhh!!!

    Subiza
    • ANNAH
      June 23, 20186:55 pm -

      Yego dii ahubwo muzakurikirane uwitwa GF petroleum and service(Gakuba Francis) washoye imali yubakayo station agenda avuga ngo murwanda yarahombye kubera imisoro, amategeko ngo reka yishorere imali ye hanze kandi ngo hari abayobozi babimufashijemo…. muzabikurikirana yagiye guhunahuna peee??

      Subiza
  3. Tumusiime emmanuel
    June 24, 20185:52 am -

    Azakwibutsa vuba se shahu akwibutsa iki?ariko nkawe uhora utegereje ikibi cyaba kugihugu cyawe ubwo utekereza million zikirimo?sha paul twamuhawe nimana kandi ntacyatubuza kumwubaha kuko ibyakora nindashyikirwa.ubwo rero uraho urategereje?ngo intambara ?byaciye muyihe nzira?barababeshya paul for life mubimenye nimushaka mwisature imitwe ni no change muzasara ahari sha reba nawe rawandair,amahotel meza convetion yakira amanama,imihanda myiza,abaturage batekanye,ndeste na petrol turabizi ko mu kivu irimo reka kabira aveho urebe uko tuyicukura muzumirwa mwebwe mwifuriza iguhugu cyanyu ibibi mwa banzi bamahoro mwe.

    Subiza
  4. ELYVENE
    June 24, 20188:43 pm -

    Hahaha gakuba ngo atunzwe nogutanga ruswa daa mubugande ngo bose arabahereza kandi ngo leta irabizi ko ajyayo gushorayo imali ngo ba fande nibo bamuherekeza, ntabanga agira byose aba yabivuze hose ntacyo ahisha, ahubwo nabo bamuha amasoko yokubaka amazu, nuterere akorana natwo bazitonde ni umubeshyi, umujura, igisambo, naba asondeka/ahangika ibikorwa kugira ngo asagure kandi numuyobozi wa newlie mugisha arimo kumufasha mumafaranga yogufasha ipfubyi avana mubazungu za uk na usa

    Subiza
  5. Michael
    June 26, 20188:44 am -

    Bonjour, ariko aba bagabo baratangaje rwose, ntimukoze comments kunkuru batanze, ntimuvuze kuri Kayumba cyangwa abanyamurenge, ahubwo mutangiye kwibasira Gakuba, ariko mukeka ko abantu basoma ibyo mwavuze ari injiji kuburyo batabona ko ari umupango mwakoze ngo mwandagaze abantu? Mujye mushyiramo ubwenge ubwose iyi niyo nzira munyuzemo ngo mutungire agatoki RRA? Ohhhhh, pauvre garçons mwihanagane ntabwo mubikoranye ubwenge kandi ubutaha ntimugasebanye muri ubwo buryo, kuko mbere yo kuvuga gusondeka muzabanze mumenye icyo bureau de surveillence ikora.
    Kandi mumbabarire igitekerezo cyanjye kigaragare kuko nibyabo mwabiretse biratambuka.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira
INKURU NYAMUKURU

Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Ubwanditsi 07 Mar 2019
Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO
INKURU NYAMUKURU

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Ubwanditsi 26 Jan 2020
Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza  buvuye ku izima bwemeye  imishyikirano n’ababurwanya
Mu Rwanda

Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuye ku izima bwemeye imishyikirano n’ababurwanya

Ubwanditsi 17 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru