• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi barimo ba Komisieri, CG Gasana Emmanuel, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.

Mu bandi Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Ofisiye bakuru 5, ba Ofisiye bato 28 n’Abapolisi bato 60.

Muri iki cyemezo kandi hanasezerewe abapolisi 7 ku mpamvu z’uburwayi na 6 basezerewe mu mpamvu zitandukanye.

CG Emmanuel Gasana ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba kandi yarayoboye Polisi y’u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2018 ubwo yagirwaga umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo.

Ingingo ya 72 y’Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga Abapolisi ivuga ko imyaka ntarengwa y’abapolisi kugira ngo bagere mu kiruhuko cy’izabukuru.

Komiseri ni imyaka 60, Ofisiye Mukuru ni imyaka 55, Ofisiye muto: imyaka 50, Su- ofisiye ni imyaka 45 na ho Police Constable ni imyaka 40.

Iyi ngingo ivuga ko gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru byerekana irangira risanzwe ry’umurimo w’umupolisi, ari byo bimuhesha uburenganzira ku mafaranga y’izabukuru nk’uko ateganywa n’amategeko y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Umupolisi wese ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iyo agejeje ku myaka cumi n’itanu (15) y’uburambe ku kazi.

 

RBA

2023-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Ubwanditsi 27 Feb 2020
Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Ubwanditsi 19 Jun 2018
Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

Ubwanditsi 18 Oct 2016
Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Ubwanditsi 13 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Theo Badege Umuyobozi wa CID  yaba yubikiwe imbehe
Mu Mahanga

Theo Badege Umuyobozi wa CID yaba yubikiwe imbehe

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu
Mu Rwanda

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Ubwanditsi 17 Aug 2018
“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club
ITOHOZA

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Ubwanditsi 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru