• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Ubwanditsi 19 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Abagabo batatu bigeze kuyobora u Burundi, babarizwaga muri Senat y’u Burundi ari bo; Pierre Buyoya, Sylvestre Ntibantunganya ndetse na Domisien Ndayizeye, bamaze gukurwa muri senat nk’uko byatangajwe na visi perezida wa 2 w’inteko ishinga amategeko, Anicet Niyongabo wavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kubaha ibiteganywa n’itegeko nshinga rishya Abarundi batoye kuwa 17 Gicurasi 2018.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga rishya ry’u Burundi, kuri uyu wa Mbere Anicet Niyongabo yavuze ko mu mategeko bari basanzwe bagenderaho hisungwa itegeko rigenga abahoze ari abakuru b’igihugu, byahinduwe kubera ko itegeko nshinga rishya ritemera ko abahoze ari abakuru b’igihugu bagomba kuba mu nteko ishinga amategeko, Umutwe wa Senat.

Ati: “Ngirango mwabonye hariya dukorera, amazina yabo yabaga ahari, n’intebe zabo zabaga zihari, ariko mwabonye ko ubu ntazigihari.”

Ingingo yavugaga ko uwabaye umukuru w’igihugu mu Burundi igihe avuye ku butegetsi aba umusenateri ubuzima bwe bwose, yatangiranye n’amasezerano ya Arusha, ariko itegeko nshinga rishya rivuga ko abahoze ari abakuru b’igihugu nta mwanya bafite mu nteko ishinga amategeko nk’uko byari bisanzwe.

Mu itegeko nshinga rishya ry’u Burundi, inteko ishinga amategeko ivugwa mu ngingo ya 184, aho bavuga ko uwiyamamaza kugirango abe umusenateri agomba kuba ari Umurundi, wujuje imyaka 35 kandi ntakimukumira mu buyobozi.

Uwiyamamaza kandi agomba kuba nta cyaha gikomeye cyangwa gisanzwe yakoze biteganywa n’amabwiriza agenga amatora nk’uko urubuga Ubmnews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruvuga.

2018-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Ubwanditsi 24 Dec 2018
Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Ubwanditsi 02 Sep 2019
Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 18 Nov 2023
TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Ubwanditsi 18 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Ubwanditsi 24 Dec 2018
Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside
Mu Mahanga

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Ubwanditsi 20 Nov 2016
Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano
ITOHOZA

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru