• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere
Perezida Uhuru Kenyatta

Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 19 Nov 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa  mbere tariki 20 uku kwezi nibwo Perezida Uhuru Kenyatta azamenya yuko tariki 28 na none z’uku kwezi agomba kurehirira kuzongera kuyobora Kenya muri manda ya kabiri ari nayo ya nyuma.

Nk’uko bitangazwa na Perezida w’urukiko rw’ikirebga, Chief Justice David Maranga, kuri iyo tariki ya 20 uku kwezi nibwo abacamanza batandatu b’urukiko rw’ikirenga bazafata umwanzuro w’uko mu matotora aherutse Perezida Kenyatta yayatsinze binyuze cyangwa bitanyuze mu kuri.

Amatora ya Perezida wa Repubulika aherutse muri Kenya yabaye tariki 26 z’ugushize aho Uhuru Kenyatta yabonye amajwi angana na 98 %. Aya matora yari ay’isubiramo kuko ibyavuye muyakozwe mbere, tariki 8/8/2018 byari byasheshwe n’urwo rukiko rw’ikirenga ngo kuko rwasanze muri yo hari byinshi byakozwemo kandi bitari byubahirije amategeko.

Muri ayo matora ya tariki 8/8/2018 Uhuru Kenyatta yari yatsinze n’amajwi 54.3 % naho uwo bari bahanganye cyane, Raila Odinga, abona angana na 44.7 %. Amajwi asigaye yagabanywe n’abandi bakandida batandatu biyamamarizaga uwo mwanya w’umukuru w’igihugu.

Nyuma y’aho nibwo Odinga n’ihuriro ry’imitwe ya politike yari ayoboye (NASA) batanze ikirego yuko mu matora no mwibarura ryayo hari ibintu bitari byubahirije amategeko, rusaba urukiko yuko yasubirwamo. Urukiko rw’ikirenga rwaburanishije urwo rubanza rufata umwanzuro yuko koko hari ibyakozwe bitari byubahirije amategeko, rutegeka yuko amatora ya Perezida asuburwamo.

Itariki y’isubirwamo ry’amatora ryegereje Raila Odinga yahamagariye abayoboke be kutazayitabira ngo kuko na none yari agiye gukorwa mu buriganya, buhesha intsinzi Uhuru Kenyatta.

Mu byo Odinga na NASA ye basabaga yuko byahinduka kwari ugukuraho abayobozi ba komisiyiyo y’amatora (IEBC) cyanea cyane Perazida wayo,  Wafula Chebukati, n’icapiro ry’impapuro z’amatora rikamburwa iryo muri Dubai !

Ibyo ntabwo byakozwe Odinga ahamagarira abayoboke be kutazitabira amatora, koko barabikora bituma Kenyatta yibonera ari hafi y’i 100 % ! Aya matora y’isubirwamo yitabiriwe n’abantu bangana na 38.8 %, ugereranyije na 79 % bari bitabiriye aya mbere !

Ibi birego urukuko rw’ilirenga ruzafatira umwanzuro kuwa mbere ntaho bihuriye n’ibyo Odinga yasabaga mbere yuko amatora asubirwamo, nk’uko atari nawe wabitanze. Byatanzwe n’abandi baturage ba Kenya batari no ku rutonde rw’abantu umunani biyamamazaga !

Ikirego cya mbere cyatanzwe n’umucuruzi w’igeze kuba umudepite, John Harun Mwau, naho ikindi gitangwa n’abantu babiri, aribo Njonjo Mue na Khelef Khalifa uyobora Muslims for Human Rights.

Ikirego cya Mwau kivuga yuko mu isubirwamo ry’amatora tariki 26/10/2017 IEBC yagombaga kwandikisha bushya abifuzaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ntipfe gusubizaho abari biyamamaje ubushize (tariki 8/8/2017).

Ikirego cya Mue na Khalifa kikavuga yuko imvururu n’iterabwoba byaranze amatora bitari gutuma akorwa mu buryo bwubahirije amategeko.  Bakanavuga kandi yuko na komisiyo y’amatora, cyane iyobowe na Wafula Chebukuti itari gushobora kuyobora neza amatora !

Kuwa mbere rero nibwo ba bacamanza batandatu bazafata umwanzuro. Nibavuga yuko amatora yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko, Uhuru Kenyatta azarahira tariki 28 uku kwezi. Abo bacamanza nibaruca ukundi amatora muri icyo gihugu, kimaze kuyarambirwa, akazasubirwamo mu minsi itarenze 60 !

Casmiry Kayumba

2017-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Ubwanditsi 20 Dec 2018
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Desalegn yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Desalegn yeguye

Ubwanditsi 15 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire
POLITIKI

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Ubwanditsi 20 Dec 2018
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri
Mu Rwanda

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi
IMIKINO

Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi

Ubwanditsi 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru