• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere
Perezida Uhuru Kenyatta

Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 19 Nov 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa  mbere tariki 20 uku kwezi nibwo Perezida Uhuru Kenyatta azamenya yuko tariki 28 na none z’uku kwezi agomba kurehirira kuzongera kuyobora Kenya muri manda ya kabiri ari nayo ya nyuma.

Nk’uko bitangazwa na Perezida w’urukiko rw’ikirebga, Chief Justice David Maranga, kuri iyo tariki ya 20 uku kwezi nibwo abacamanza batandatu b’urukiko rw’ikirenga bazafata umwanzuro w’uko mu matotora aherutse Perezida Kenyatta yayatsinze binyuze cyangwa bitanyuze mu kuri.

Amatora ya Perezida wa Repubulika aherutse muri Kenya yabaye tariki 26 z’ugushize aho Uhuru Kenyatta yabonye amajwi angana na 98 %. Aya matora yari ay’isubiramo kuko ibyavuye muyakozwe mbere, tariki 8/8/2018 byari byasheshwe n’urwo rukiko rw’ikirenga ngo kuko rwasanze muri yo hari byinshi byakozwemo kandi bitari byubahirije amategeko.

Muri ayo matora ya tariki 8/8/2018 Uhuru Kenyatta yari yatsinze n’amajwi 54.3 % naho uwo bari bahanganye cyane, Raila Odinga, abona angana na 44.7 %. Amajwi asigaye yagabanywe n’abandi bakandida batandatu biyamamarizaga uwo mwanya w’umukuru w’igihugu.

Nyuma y’aho nibwo Odinga n’ihuriro ry’imitwe ya politike yari ayoboye (NASA) batanze ikirego yuko mu matora no mwibarura ryayo hari ibintu bitari byubahirije amategeko, rusaba urukiko yuko yasubirwamo. Urukiko rw’ikirenga rwaburanishije urwo rubanza rufata umwanzuro yuko koko hari ibyakozwe bitari byubahirije amategeko, rutegeka yuko amatora ya Perezida asuburwamo.

Itariki y’isubirwamo ry’amatora ryegereje Raila Odinga yahamagariye abayoboke be kutazayitabira ngo kuko na none yari agiye gukorwa mu buriganya, buhesha intsinzi Uhuru Kenyatta.

Mu byo Odinga na NASA ye basabaga yuko byahinduka kwari ugukuraho abayobozi ba komisiyiyo y’amatora (IEBC) cyanea cyane Perazida wayo,  Wafula Chebukati, n’icapiro ry’impapuro z’amatora rikamburwa iryo muri Dubai !

Ibyo ntabwo byakozwe Odinga ahamagarira abayoboke be kutazitabira amatora, koko barabikora bituma Kenyatta yibonera ari hafi y’i 100 % ! Aya matora y’isubirwamo yitabiriwe n’abantu bangana na 38.8 %, ugereranyije na 79 % bari bitabiriye aya mbere !

Ibi birego urukuko rw’ilirenga ruzafatira umwanzuro kuwa mbere ntaho bihuriye n’ibyo Odinga yasabaga mbere yuko amatora asubirwamo, nk’uko atari nawe wabitanze. Byatanzwe n’abandi baturage ba Kenya batari no ku rutonde rw’abantu umunani biyamamazaga !

Ikirego cya mbere cyatanzwe n’umucuruzi w’igeze kuba umudepite, John Harun Mwau, naho ikindi gitangwa n’abantu babiri, aribo Njonjo Mue na Khelef Khalifa uyobora Muslims for Human Rights.

Ikirego cya Mwau kivuga yuko mu isubirwamo ry’amatora tariki 26/10/2017 IEBC yagombaga kwandikisha bushya abifuzaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ntipfe gusubizaho abari biyamamaje ubushize (tariki 8/8/2017).

Ikirego cya Mue na Khalifa kikavuga yuko imvururu n’iterabwoba byaranze amatora bitari gutuma akorwa mu buryo bwubahirije amategeko.  Bakanavuga kandi yuko na komisiyo y’amatora, cyane iyobowe na Wafula Chebukuti itari gushobora kuyobora neza amatora !

Kuwa mbere rero nibwo ba bacamanza batandatu bazafata umwanzuro. Nibavuga yuko amatora yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko, Uhuru Kenyatta azarahira tariki 28 uku kwezi. Abo bacamanza nibaruca ukundi amatora muri icyo gihugu, kimaze kuyarambirwa, akazasubirwamo mu minsi itarenze 60 !

Casmiry Kayumba

2017-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 18 Nov 2024
” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye
Amakuru

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Ubwanditsi 24 Jun 2024
Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco
Mu Rwanda

Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Ubwanditsi 15 May 2018
Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana
Amakuru

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Ubwanditsi 09 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru