• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Ubwanditsi 17 Aug 2016 Mu Mahanga

Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze utegetswe yasanzwemo ibiro 86 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Kanazi, ho mu murenge wa Ruharambuga ku itariki 16 Kanama ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

Yagize ati:”Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe. Ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho.”

Yakomeje agira ati:”Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ifite nomero ziyiranga IT 904 RD ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga.”

CIP Kanamugire yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugira ngo na we afatwe.

Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.

Yagize kandi ati:”Turagira inama Imiryango itegamiye kuri Leta guha akazi abashoferi b’inyangamugayo batakoresha imodoka zayo mu bikorwa binyuranije n’amategeko. Turashima kandi abaturage kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bafatwa.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yagize na none ati:”Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’ababyishoramo . Izi kandi inzira ababitunda banyuramo. Ababikora baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo.”

-3702.jpg

Yibukije ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, kandi ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa.

2016-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala
ITOHOZA

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame
POLITIKI

Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda
Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru