• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

Ubwanditsi 27 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo amarushannwa yo gutora “Miss Rwanda”yashojwe habonetse umwe mu bari wahize abandi ugomba guhagarira u Rwanda nka Nyampinga.

Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa nticyavuzweho rumwe mu buryo butandukanye kandi n’abantu batandukanye uko buri mwaka cyakorwaga.

Uyu mwaka naho niko byagenze kuko hari abanenze bimwe mu bikorwa byabaye kuva mu majnjora kugeza ku ndunduro yemwe havutse n’impaka zitandukanye mu bitangazamakuru ndetse no ku mbugankoranyambaga.

Umwe bahirimbanira gusigasira umuco nyarwanda muganga Rotangarwamaboko Modeste yanyujije igitekerezo kirebana n’irushannwa rya Miss Rwanda cye ku rukuta rwa Facebook ndetse anemerera umuryango kugigeza ku bakunzi b’uru rubuga.

Uku niko giteye:

UMURYANGO UTAZIMUYE URAZIMA!

Aya ni amwe mu mafoto yagaragaje uko igikorwa cyo gutora #MissRwanda2018 cyagenze.

Benimana haba icyo nibaza ubu koko aho U Rwanda rugeze ni aho kugaragaza ubwiza ariko wambaye ubusa….?

Ubundi se ni ryari ubusa bw’#Umunyarwandakazi bwigeze bushimirwa kwanikwa ku karubanda…?

Ubusanzwe #Nyampinga ni #Nyamwali, #Umukamisha wikinze inkanda kandi n’aho imyenda yaziye umukobwa ntiyashimiwe ikabutura kuko yamushyira kukarubanda kandi aberwa no kuba nk’Agaseke gapfundikiye kagatera amatsiko.

Aha niho #Abanyarwanda bishimiye kubona #Ikizibaho (kuzibaho/gukingaho: gukinga kubwambure bw’umukobwa kuko budakwiye na rimwe mu muco nyarwanda gushyirwa Ku karubanda kuko umunyu wabunze witwa ivu.)

Turashima cyane abateguye ubugeni bwatatswe ahabereye ibirori kuko byibura abantu batangiye guhonoka no kumvira #Umuhanano aho bitaye ku gutegura #Amabara Makuru y’ u Rwanda; umweru n’umukara nk’uko ubuzima buri, uko aya mabara twayabatangarije mu mwaka wa 2013.

Ariko kandi arimo gishegisha ntavura kandi izijya gupfa zihera mu ruhongore (#Uruhongore).

Ngaho Bigishwa b’#Ubuzima Bushingiye Ku Muco nimungereranyirize uwo mubyeyi ugaragara mu ishusho iri inyuma akikiye #Igisabo n’umukobwa umutwaje agaseke ahari amwigiraho uko bambaye #Inkanda n’#Inshabure maze ubagereranye n’utwo twana bambitse amakanzu maremare rwose yajyaga kuba meza iyo atabahambira kandi ntibanayasature kwenda gushyira ku karubanda ibyo bambariyeho!

Kandi muziko n’igihe cyo gukora amahano mu nka (#Inka) nabwo uretse uwakamiraga inka mu kitoze, undi nawe yari amuhagaze hejuru n’akenda kenda kumuca mu magara aho kumubumbamagara (#Akabumbamagara).

Nonese amaherezo kuri iki tuvuge ko akabaye icwende muri Miss Rwanda katoga….?

UWIBA AHETSE ABA YEREKA UWO MUMUGONGO!

Mbese niba uwitwa ko atorewe kuba ikitegererezo n’indorerwamo y’abitwa abakobwa b’i Rwanda yambaye kandi agatozwa kwambara nk’uko abo bari hejuru bambaye, wagirango abamushyigikira n’abamureberaho bazambara bate….?

Ese ubwo uru nirwo Rwanda mugiye kuratira abanyamahanga mu ngendo zanyu za ruburamunsi ariko tutaziye umusaruro kandi ko nduzi n’aho mwicaranye, ubwo muratanga suraki badi….?

Ifoto ya kabiri ntaho iguhishe ngaho nimuribagire! Sinajyaga kuba arijye uyishyira aha ku rubuga twigiraho Ubuzima Bushingiye Ku Muco ariko haba ubwo ukeneye guhana ikibi ukivuze mu izina ryacyo bikagirana ariko umubyeyi w’i Rwanda akemera akabikora ngo ejo n’uzanga umuhanano agapfa ahanutse abantu batazagaya umubyeyi ahubwo bamenye ko uwiyishe ataririrwa kandi ko uwanze kumvira se na nyina atanze kumvira ijeri.

Icyo nababwiye ubushize ndakigarukaho nimwemera mugahonoka mugakora ibyo i Rwanda, imana izo! Ariko nimukomeza mukarindagira, ngaho mumese kamwe mwikoreshereze Miss nabwo ariko muranduza u Rwanda rwacu kuko hongerwaho izina ry’Igihugu cyacu gusa ibiri amambo #Nyampinga mureke turamushakira ahandi kandi sinzatinda kuhababwira KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

Benimana nimuhonoke TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO!

Imana y’i Rwanda ihorana namwe!

Muganga Rutangarwamaboko

Umwigisha w’Ubuzima Bushingiye ku Muco

2018-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Ubwanditsi 14 Nov 2018
Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Ubwanditsi 21 Jan 2019
Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 14 May 2019
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Ubwanditsi 03 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanuzi Valens wa “Solution Center Celebration Church ” arabohora, akirukana amadayimoni
Amakuru

Umuhanuzi Valens wa “Solution Center Celebration Church ” arabohora, akirukana amadayimoni

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga

Ubwanditsi 03 Jan 2016
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.
Amakuru

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru