• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ubwanditsi 12 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Uyu mugore wanze kugororoka, Ingabire Victoire akomeje kuba inyangabirama. Ubu noneho yahagurukiye kurwanya ibikorwa bigamije kubaka Kigali itekanye, isukuye, itubereye twese.

Ni umwe mu bashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta  bakanga kwimukira aho bateganyirijwe, atitaye ku buzima bubi barimo. Ese ubutabera bukwiye gukomeza kwihanganira uru rwiyenzo?

 Mu nshingano z’ubuyobozi, by’umwihariko ubw’Umujyi wa Kigali, harimo gutuza abaturage kandi bagatuzwa heza.  Ibi binyuranye n’imyumvire y’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwatuzaga abaturage ahabonetse hose, hatitawe ku buzima bwabo bwatikirira mu biza. Imiryango yahitanywe n’imyuzure n’inkangu, abatwawe na za ruhurura, ntibabarika kandi birababaje.

Ingoma-ngome rero imaze guhirikwa, ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi ntibwashoboraga kwemera ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeza kujya mu kaga, hashyirwa imbaraga mu mutekano, twese twishimira uyu munsi.

Iyo bavuze umutekano ariko, ntibaba bavuze gusa  kurinda inkiko z’uRwanda  no kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi imbere mu Gihugu. Umutekano bisobanuye no gutabara abashobora kuzira imiturire mibi yagukurura impanuka, ubuzima  bw’ abantu bukaba bwazima. Nguko uko hateguwe ibishushanyo mbonera cyerekana imiturire iboneye, ituma umutekano w’Abanyarwanda urushaho gusagamba.

Nyamara nk’uko hasanzweho inyangabirama zitifuza ko uRwanda rutekana, zirimo izihora zitegura intambara, hari n’abandi bafite  imigambi yo kwangisha abaturage  Leta, bibwira ko nayo ari inzira izabafasha kugera ku butegetsi. Abo bagome bibashisha ubujiji bwa bamwe mu baturage, bakabangisha ibikorwa byo guteza imbere imibereho yabo. Mu yandi magambo babumvisha ko kubaho nabi ari”uburenganzira bwabo”.

Dufashe urugero rw’abagomba kwimurwa mu duce twa KANGONDO na KIBIRARO mu Mujyi wa Kugali, ya nkunguzi y’umugore Ingabire Victoire n’abandi basangiye imigambi mibisha, nka Rwalinda Pierre, umujenosideri uba mu Bubiligi, barashishikariza abaturage kwigomeka, kugeza n’ubwo biyemeza”gukoresha imbaraga” bakarwanya icyemezo cy’ubuyobozi. Byageze n’aho batangira kugereranya kwimurwa no gukorerwa “jenoside”! Ibi biragaragaza ko  n’ubu abayoboke ba Ingabire na FDU/FDLR ye banze guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, niba bashobora kuyigereranya no kwimurwa mu byari by’inyoni, ugiye kubatuza ahaberanye n’agaciro ka muntu.

Abazi kugena agaciro k’imitungo itimukanwa bahamya ko mu nzu za Kangondo na Kibiraro nta n’imwe ifite agaciro karengeje 5.000.000 Iyo nzu uretse ko iba yenda no kugwa ku bayiseseramo,  birumvikana ko itanakwiye mu murwa mukuru rwose.

Wakwibaza rero ukuntu umuntu yanga kujya mu nzu zifite amazi, amashanyarazi, amashuri  n’amavuriro hafi aho, imihanda n’ibindi byose bikenewe ngo umutu abeho neza, ugahita wumva  aba bagizi ba nabi babageze mu matwi.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki cyumweru, Meya w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence Rubingisa yasobanuye neza ko kwimura abaturage batuye ahantu habi atari umwihariko wa Kangondo na Kibiraro gusa, ko ahubwo biri muri gahunda yo kujyanisha imiturire n’igenamigambi. Uretse kuba hari abatuye ahashobora kubambura ubuzima, yavuze ko ari na ngombwa gucunga neza ubutaka buto dufite, imiturire ikajyana n’ubwiyongere bw’abaturage. 

Kuki rero abo biyita ”abatavuga rumwe n’ubutegetsi”, batareba kure ngo babone ko gutura mu mazu anyanyagiye ku misozi, mu kajagari, bikwiye gusimbuzwa amazu agerekeranye, aho imiryango amagana ishobora gutuzwa mu nyubako imwe nini kandi ndende, ifite byose, bityo tukarengera ubutaka dukoreraho ibidutunga birimo ubuhinzi n’ubworozi. Mu bihugu byinshi birimo n’ibiturusha ubutaka bunini , bahisemo gutuza abantu benshi ahantu hato kandi bagatura neza. Niba bagira ubwenge, ibi Ingabire Victoire na bagenzi be barabizi, ariko bakabyirengagiza nkana bagamije gusa guteza umwuka mubi mu gihugu.

Muri icyo kiganiro, Meya w’Umujyi wa Kigali yifashishije imibare, yerekana ko mu myaka  nka 30 iri imbere abatuye Umujyi wa Kigali bazaba basaga miliyoni eshanu(5.000.000)!! Ese bazatura he niba dukomeje kwemera ko abantu batura uko bishakiye, hagendewe ku marangamutima gusa? Kuri Ingabire Victoire n’abandi baswa bagenzi be, imyaka  30 iri imbere ni myinshi.

Kuyiteganyiriza kuri bo ngo ni uguhutaza abaturage. Hanyuma se Abanyarwanda bo muri iyo myaka, bo nta burenganzira  bwo kubaho, kandi neza, bazaba bafite?

Iyo usesenguye, usanga abiyita “abatavuga rumwe na Leta”  amaturufu yarabashiranye, nka babandi abura icyo batuka inka, ngo”dore icyo gicebe cyayo”. Banze kuva ku izima, bizirika ku myumvire y’ubutegetsi bwa Parmehutu na CDR, bwashyiraga inda imbere, iby’imibereho myiza y’abaturage ntubabaze. 

Ariko ubundi ujya guseka impundu z’urushishi ntabanza akareba imisaya yarwo? Nimwibaze Leta yemeraga ko muri Kapitali rwagati haba utujagari nka Cyahafi, Kabasengerezi, Rugenge, Kimicanga, n’utundi duce duteye isoni n’agahinda! Kuba ubwenge n’ubusirimu bwarabihishe ariko, ba “Rwabuzisoni”nibareke gukomeza kuyobya abaturage, niba batarabayobeje barasibye.

Ubuyobozi buriho bushyira imbere ineza y’umuturage, si nk’ubutegetsi bwanyu bwari bwaraguye igifu gusa.

2022-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017
AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Ubwanditsi 15 Oct 2018
Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza

Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza

Ubwanditsi 04 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36
Amakuru

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade  y’u Rwanda  i Washington  wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe
ITOHOZA

Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade y’u Rwanda i Washington wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Ese ibyo  DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora
ITOHOZA

Ese ibyo DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Ubwanditsi 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru