• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ubwanditsi 12 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Uyu mugore wanze kugororoka, Ingabire Victoire akomeje kuba inyangabirama. Ubu noneho yahagurukiye kurwanya ibikorwa bigamije kubaka Kigali itekanye, isukuye, itubereye twese.

Ni umwe mu bashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta  bakanga kwimukira aho bateganyirijwe, atitaye ku buzima bubi barimo. Ese ubutabera bukwiye gukomeza kwihanganira uru rwiyenzo?

 Mu nshingano z’ubuyobozi, by’umwihariko ubw’Umujyi wa Kigali, harimo gutuza abaturage kandi bagatuzwa heza.  Ibi binyuranye n’imyumvire y’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwatuzaga abaturage ahabonetse hose, hatitawe ku buzima bwabo bwatikirira mu biza. Imiryango yahitanywe n’imyuzure n’inkangu, abatwawe na za ruhurura, ntibabarika kandi birababaje.

Ingoma-ngome rero imaze guhirikwa, ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi ntibwashoboraga kwemera ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeza kujya mu kaga, hashyirwa imbaraga mu mutekano, twese twishimira uyu munsi.

Iyo bavuze umutekano ariko, ntibaba bavuze gusa  kurinda inkiko z’uRwanda  no kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi imbere mu Gihugu. Umutekano bisobanuye no gutabara abashobora kuzira imiturire mibi yagukurura impanuka, ubuzima  bw’ abantu bukaba bwazima. Nguko uko hateguwe ibishushanyo mbonera cyerekana imiturire iboneye, ituma umutekano w’Abanyarwanda urushaho gusagamba.

Nyamara nk’uko hasanzweho inyangabirama zitifuza ko uRwanda rutekana, zirimo izihora zitegura intambara, hari n’abandi bafite  imigambi yo kwangisha abaturage  Leta, bibwira ko nayo ari inzira izabafasha kugera ku butegetsi. Abo bagome bibashisha ubujiji bwa bamwe mu baturage, bakabangisha ibikorwa byo guteza imbere imibereho yabo. Mu yandi magambo babumvisha ko kubaho nabi ari”uburenganzira bwabo”.

Dufashe urugero rw’abagomba kwimurwa mu duce twa KANGONDO na KIBIRARO mu Mujyi wa Kugali, ya nkunguzi y’umugore Ingabire Victoire n’abandi basangiye imigambi mibisha, nka Rwalinda Pierre, umujenosideri uba mu Bubiligi, barashishikariza abaturage kwigomeka, kugeza n’ubwo biyemeza”gukoresha imbaraga” bakarwanya icyemezo cy’ubuyobozi. Byageze n’aho batangira kugereranya kwimurwa no gukorerwa “jenoside”! Ibi biragaragaza ko  n’ubu abayoboke ba Ingabire na FDU/FDLR ye banze guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, niba bashobora kuyigereranya no kwimurwa mu byari by’inyoni, ugiye kubatuza ahaberanye n’agaciro ka muntu.

Abazi kugena agaciro k’imitungo itimukanwa bahamya ko mu nzu za Kangondo na Kibiraro nta n’imwe ifite agaciro karengeje 5.000.000 Iyo nzu uretse ko iba yenda no kugwa ku bayiseseramo,  birumvikana ko itanakwiye mu murwa mukuru rwose.

Wakwibaza rero ukuntu umuntu yanga kujya mu nzu zifite amazi, amashanyarazi, amashuri  n’amavuriro hafi aho, imihanda n’ibindi byose bikenewe ngo umutu abeho neza, ugahita wumva  aba bagizi ba nabi babageze mu matwi.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki cyumweru, Meya w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence Rubingisa yasobanuye neza ko kwimura abaturage batuye ahantu habi atari umwihariko wa Kangondo na Kibiraro gusa, ko ahubwo biri muri gahunda yo kujyanisha imiturire n’igenamigambi. Uretse kuba hari abatuye ahashobora kubambura ubuzima, yavuze ko ari na ngombwa gucunga neza ubutaka buto dufite, imiturire ikajyana n’ubwiyongere bw’abaturage. 

Kuki rero abo biyita ”abatavuga rumwe n’ubutegetsi”, batareba kure ngo babone ko gutura mu mazu anyanyagiye ku misozi, mu kajagari, bikwiye gusimbuzwa amazu agerekeranye, aho imiryango amagana ishobora gutuzwa mu nyubako imwe nini kandi ndende, ifite byose, bityo tukarengera ubutaka dukoreraho ibidutunga birimo ubuhinzi n’ubworozi. Mu bihugu byinshi birimo n’ibiturusha ubutaka bunini , bahisemo gutuza abantu benshi ahantu hato kandi bagatura neza. Niba bagira ubwenge, ibi Ingabire Victoire na bagenzi be barabizi, ariko bakabyirengagiza nkana bagamije gusa guteza umwuka mubi mu gihugu.

Muri icyo kiganiro, Meya w’Umujyi wa Kigali yifashishije imibare, yerekana ko mu myaka  nka 30 iri imbere abatuye Umujyi wa Kigali bazaba basaga miliyoni eshanu(5.000.000)!! Ese bazatura he niba dukomeje kwemera ko abantu batura uko bishakiye, hagendewe ku marangamutima gusa? Kuri Ingabire Victoire n’abandi baswa bagenzi be, imyaka  30 iri imbere ni myinshi.

Kuyiteganyiriza kuri bo ngo ni uguhutaza abaturage. Hanyuma se Abanyarwanda bo muri iyo myaka, bo nta burenganzira  bwo kubaho, kandi neza, bazaba bafite?

Iyo usesenguye, usanga abiyita “abatavuga rumwe na Leta”  amaturufu yarabashiranye, nka babandi abura icyo batuka inka, ngo”dore icyo gicebe cyayo”. Banze kuva ku izima, bizirika ku myumvire y’ubutegetsi bwa Parmehutu na CDR, bwashyiraga inda imbere, iby’imibereho myiza y’abaturage ntubabaze. 

Ariko ubundi ujya guseka impundu z’urushishi ntabanza akareba imisaya yarwo? Nimwibaze Leta yemeraga ko muri Kapitali rwagati haba utujagari nka Cyahafi, Kabasengerezi, Rugenge, Kimicanga, n’utundi duce duteye isoni n’agahinda! Kuba ubwenge n’ubusirimu bwarabihishe ariko, ba “Rwabuzisoni”nibareke gukomeza kuyobya abaturage, niba batarabayobeje barasibye.

Ubuyobozi buriho bushyira imbere ineza y’umuturage, si nk’ubutegetsi bwanyu bwari bwaraguye igifu gusa.

2022-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Ubwanditsi 07 Nov 2022
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 25 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.
Amakuru

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Ubwanditsi 01 May 2021
Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe
Mu Rwanda

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Ubwanditsi 10 May 2017
Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”
ITOHOZA

Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru