• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Ubwanditsi 03 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Louise Mushikiwabo akomeje urugendo rwo gushaka abamushyigikira mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Umuryango mpuzamahanga w’abakoresha ururimi rw’igifaransa OIF, kuwa 2 Nyakanga 2018 abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bakaba barashyigikiye ubusabe bwe.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu nta kindi gihugu muri AU kirabasha gutanga umukandida wasimbura Michaëlle Jean ku mwanya w’ubuyobozi bw’uriya muryango w’abakoresha igifaransa, Minisitiri Mushikiwabo akaba ari we ukomwjw guhabwa amahirwe yo kuba yakwegukana uriya mwanya.

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afrika bamaze iminsi mu nama ireba ku iterambere ry’Afurika yunze ubumwe, aho Minisitiri Mushikiwabo yaboneyeho akanya ko gusaba ko yashyigikirwa kuri uriya mugambi, ku itariki ya 2 Nyakanga akaba ari byo uyu muryango na wo wamushyigikiye.

Minisitiri Louise Mushikiwabo w’imyaka 57 yatangiye kwiyamamariza uriya mwanya guhera mu kwezi gushize kwa Kamena. Ingingo yo gushyigikira kandidatire ye yafatiwe mu nama yahuje abo bakuru b’ibihugu yabereye i Nouakchott muri Muritania guhera kuwa 25 Kamena kugeza kuwa 2 Nyakanga.

Umuryango wa OIF ugizwe n’ibihugu 84 hamwe. Umunyamabanga mukuru wawo, Michaelle Jean, w’imyaka 60 wo muri Canada akaba afite inkomoko muri Haiti biteganyijwe ko manda ye irangirana n’ukwezi kwa cumi 2018, gusa Canada yo ikaba ishaka ko yayobora n’indi manda.

2018-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Baptiste Mugimba yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri RTLM

Jean Baptiste Mugimba yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri RTLM

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Ubwanditsi 21 May 2020
Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Ubwanditsi 24 Oct 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    July 4, 20187:18 am -

    Noneho yarangije gutorwa niba ibyo bihugu byamushyigikiye. Ubwo arahita ava ku kazi yitegura gutangira kariya kuko ntiyabifatanya, cyangwa azategereza amatora yo kurangiza umuhango? Ahubwo ndabona Michaelle Jean yabivamo kuko Mushikiwabo yamutsitse! MUZUMIRWA!! Isi irara izunguruka bwacya ukayisanga aho wayisize!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless
Amakuru

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Ubwanditsi 08 May 2025
Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Ubwanditsi 29 Apr 2019
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023
Amakuru

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Ubwanditsi 12 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru