• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Mu gihe habura iminsi 26 ngo imikino y’igikombe cya Afurika CAN2022 itangire mu gihugu cya Cameroon, kugeza ubu ibihugu bibiri muri 16 byabonye itike yo gukina iyi mikino byamaze gutangaza ko bizakorera umwiherero mu rw’imisozi igihumbi.

Ikipe y’igihugu ya Senegal niyo yabanje gutangaza ko izakorera umwiherero hano mu Rwanda bitangajwe n’umutoza wayo Aliou Cisse, nyuma yaho kuri uyu wa mbere nibwo umutoza mushya wa Guinée Conakry Kaba Diawara nawe yemeje ko nabo bazakorera umwiherero mu Rwanda.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabyanditse birimo na Depeche Afrique, yatangaje ko impamvu ikipe ya Senegal izaza gukorera umwiherero mu Rwanda baje gusanga imiterere y’umujyi wa Bafoussam bazakiniramo imikino y’amatsinda ijya kumera nk’iyo mu Rwanda. Ni Intara y’imisozi miremire n’ubutumburuke nk’ubwo mu Rwanda.

Muri iyi nkuru bagize bati “Witegereje umujyi wa Bafoussam umujyi Senegal izakiniramo imikino y’igikombe cya Afurika uteye kimwe n’igihugu cy’u Rwanda harimo imisozi nk’iyaho, bityo umutoza Aliou Cissé ndetse n’abo bafatanya bahisemo gukorera umwiherero mu gihugu kimeze nk’umujyi bazakiniramo.”

Ku rundi ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Guinée Conakry, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu Kaba Diawara yari mu Kiganiro Talents d’Afrique kinyura kuri Canal+ yemeje ko nabo bazaza mu Rwanda kuhakorera umwiherero bitegura igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022.

Aya makipe yombi agiye kuza gukorera umwiherero mu Rwanda mu gihe yitegura iki gikombe cya Afurika kizakinwa guhera tariki ya 9 Mutarama 2022 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2022.

Aya makipe kandi aherereye mu itsinda rimwe rya B aho Senegal, Guinée Conakry barikumwe n’andi makipe abiri ariyo Malawi na Zimbabwe.

Ku bijyanye niba aya makipe azakina imikino n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, twagerageje kubaza mu buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ntibatwitaba ku murongo wa telefone ngendanwa.

Gusa hari amakuru avuga ko ikipe y’igihugu ya Guinée Conakry ishobora kuzakina n’Amavubi imikino ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon.

Kugeza ubu kandi ntuharamenyakana itariki nyayo aya makipe azagerera mu Rwanda, gusa bitewe n’igihe irushanwa rizatangirira aya makipe azagera mu gihugu hakiri kare kugirango itariki ya 9 Mutarama 2022 izasange yaramaze kugera muri icyo gihugu.

2021-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Apr 2021
UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021
Amakuru

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32
Amakuru

Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32

Ubwanditsi 26 Jul 2021
U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire

Ubwanditsi 31 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru