• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 28 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hasozwaga imikino ibanza ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya APR FC yaraye ibonye amanota 3 abanza mu mukino baraye bahuyemo n’ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu, ni umukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze 2-0.

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC niyo yatangiye neza kuko yabonye igitego hakiri kare, kuko ubwo hari ku munota wa 15 w’umukino rutahizamu wayo Kwitonda Alain uzwi nka Baca yafunguye amzamu ya Marines FC.

Ntibyaje gutinda kuko ubwo hari ku munota wa 39 nanone uyu musore yaboneye ikipe y’ingabo z’igihugu ikindi gitego ari nacyo cyashoje uyu mukino wa none, bivuze ko uko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari nako umukino wose warangiye ari 2-0.

Usibye uyu mukino waraye ubaye kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yo yatsinze ikipe ya Bugesera igitego kimwe ku busa, ni umukino wari wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni igitego cyatsinzwe na Musa Esenu.

Mbere y’uyu mukino ho ikipe ya AS Kigali ifite umutoza mushya ariwe Casa Mbungo Andre yatsinze ikipe ya Gasogi United igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Rutahizamu Hussein Shabalala.

Mu karere ka Ngoma, ikipe ya Etoile de l’Est yo yari yakiriye ikipe ya Police FC, uyu mukino warangiye ikipe ya Polisi y’igihugu itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Etoile de l’Est, ni ibitego byatsinzwe na Ndayishimiye Dominique ndetse na Twizerimana Martin Fabrice.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro izakinwa mu cyumweru gitaha cy’intangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2022.

2022-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Ubwanditsi 20 May 2023
Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2022
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025
Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Ubwanditsi 21 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark
ITOHOZA

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina
Mu Rwanda

Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu
Mu Rwanda

Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu

Ubwanditsi 13 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru