• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Agahuru kimbwa kahiye

Agahuru kimbwa kahiye

Ubwanditsi 08 Feb 2018 ITOHOZA

Agahuru kimbwa kahiye Perezida Jacob Zuma wari ukingiye ikibaba  Kayumba Nyamwasa umaze imyaka umunani yarahungiye muri Afrika y’Epfo yabujijwe kuvuga ijambo mu Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo rigaragaza uko igihugu gihagaze ryari riteganyijwe none ku wa Kane w’iki cyumweru, bitewe n’amajwi yazamuwe ko akwiye kweguzwa.

Ubusanzwe Perezida Zuma akurikiranweho ibyaha bya ruswa, ndetse bimwe muri byo byaramuhamye. Kuri ubu inteko nshingamategeko niyo yahawe inshingano zo gutora itegeko ryeguza Perezida Zuma.

Hagatati aho abaharanira impinduka mu ishyaka ANC ari naryo Jacob Zuma akomokamo ,bakomeje kotsa inteko ishingamategeko igitutu , bayisaba gutora vuba itegeko ryeguza Zuma ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu rubanza Jacob Zuma aheruka kuregwamo ibyaha bya ruswa akanarutsindwa, Zuma byemejwe ko  yanyereje amafarabga angana na Milioni 16 z’amadolari .Aya madorari bivugwa ko Zuma yayakoresheje avugurura inzu ye yakataraboneka  iherereye mu mugi wa Soetho, hari mu mwaka 2014.

Perezida Zuma yakomeje gukingira ikibaba abanyabyaha muri kiriya gihugu aba bakaba barimo na Gen. Kayumba Nyamwasa umaze igihe kirekire muri Afrika y’Epfo aho yahungiye ubutabera, aha muri Afrika y’Epfo niho hari ikicaro cy’ umutwe RNC washyiriweho  guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akaba waratangijwe nabamwe mu bahoze mubuyobozi bw’igihugu bataye umurongo barimo na Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa na mwenenyina Gahima Gerald batamaranye kabiri.

Imigambi  mibi n’inyota y’ubutegetsi ya Kayumba Nyamwasa yayitangiye mbere gato y’ umwaka w’2000, ubwo  yacagamo ibice ingabo yongeza amapete bamwe mu basirikare ba RDF bari kurugamba muri Congo, agamije kwikundwakaza ku basirikare no gushaka popularity. Icyo gihe, Kagame yakoresheje ububasha bwe nk’umugaba w’ingabo w’ikirenga amuvana ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, afungirwa mu rugo, aza kuhava yoherezwa kwiga mu Bwongereza.

Nyamara Kayumba yataye ayo masomo agaruka mu Rwanda, Leta iramugoragoza imugira umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu [ NSS], umwanya nta gushidikanya yayoboye  yiyegereza bamwe mu bakozi buru rwego yari yaragize ibikoresho bye kugiti cye , agiye ajyana nabo.

Kugeza ubwo Kayumba yashyizwe mu mirimo ya gisiviri ariko akomeza kwiyegereza bamwe mubasilikare barimo Major Ben Karenzi, wari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubuzima na Col. Patrick Karegeya n’abandi benshi.

Uretse abasirikare hari n’abandi bategetsi nka Pascal Ngoga, wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia  waje gufungwa ashinjwa ruswa. Ibyo byose abakurikiranira hafi bemeza ko byateguraga umugambi we wo guhirika ubutegetsi no gucamo ibice umuryango RPF-Inkotanyi.

Mu mwaka w’2010 muri Werurwe uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, yaje guhunga  igihugu aciye mu gihugu cya Uganda, ata imirimo yari arimo mu Buhinde aho yari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Kayumba ajya guhunga  yari yabanje mbere mu Rwanda  aje gushyingura umubyeyi we, aguma mu Rwanda, aho yari amaze iminsi ari mu mwiherero n’abandi bayobozi, bikaba bivugwa ko yagiye aciye inzira  y’amazi mu muvumba, aho yasanzwe ategerejwe hakurya muri Uganda  n’abasilikare bakuru bari boherejwe na Salim Saleh murumuna wa Perezida wa Uganda Musevani.

Akimara guhunga, amakuru yamenyekanye n’uko yahunze mu gihe hari ibyo yari gukurikiranwaho ibyo yaba yarakoze mu Buhinde. Ndetse mbere yo guhunga yari yabanje kubazwa n’ubugenzacyaha.

Amakuru afitiwe gihamya yemeza ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwiteguraga gusohora manda d’arret zimufatisha aho yaba ari hose.

Iperereza ryacu rigaragaza ko  Kayumba amaze gushyingura umubyeyi we,  yohereje umugore n’abana be hanze, mu gihugu cy’Ubuhinde, we agasigara mu Rwanda, byumvikana ko yari yamaze gupanga kudasubira mu Rwanda.

Nkuko bisanzwe, iyo ufite inshingano za Leta hari ibyo uba ugomba kubazwa no gusubiza Jenerali Nyamwasa yafashe icyo cyemezo cyo guhunga  ubutabera nyuma y’igihe kirekire afite umugambi wo guhirika ubutegetsi, ni nyuma kandi yo gukoresha bimwe mu binyamakuru [ Umuseso n’Umuvugizi ] mugesebya Perezida Kagame n’umuryango we.

Umunsi ku wundi, hakomeje kujya hanze amakuru mashya ya Kayumba Nyamwasa na RNC ye aho ubu noneho bivugwa ko akorana byahafi n’abayobozi b’inzego z’ubutasi muri Uganda Kuva muri Nzeri, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko  bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerrwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda.

Mu gihe abanyarwanda bakomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na wo ukomeje gushaka abayoboke bagambiriye kuruteza umutekano muke.

Muri uku gushaka abajya muri uyu mutwe, Rugema Kayumba ufitanye isano na Kayumba Nyamwasa niwe ukora ubukangurambaga mu gukwirakwiza icengezamatwara mu gihe ibikorwa rusange byo gushaka abajya muri uyu mutwe byo biba bihagarikiwe na CMI itanga ubufasha bw’ibikoresho bikenewe ndetse n’umutekano.

Rugema Kayumba yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye, ajya gukorera i Kampala aho ubu ari umuntu wisanga mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI). Niwe ugenzura muri iki gihe ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa.

Aya makuru  avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, aho iki gihugu cy’igituranyi gishyirwa mu majwi ku kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu barwanya ubutegetsi bwarwo.

Bivugwa ko RNC iri mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibakuye mu nkambi z’impunzi muri Uganda, bikaba bikorwa inzego z’ubutasi z’iki gihugu zibizi kandi zibihagarikiye.

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya giheruka gutangaza ko gifite amakuru yizewe ko abarwanyi bashya batoranywa mu nkambi za Nyakivale na Bweyale Kiryadongo.

Izi nkambi ziri gukurwamo aba bagamije guhungabanya umutekano, zibarizwamo abanyarwanda banze gutaha mu rwababyaye abenshi bafite ibyaha bikekaho baba barakoze mu gihe bari mu Rwanda.

Mu Rwego Rwo gukomeza guhunga ubutabera bw’u Rwanda, ubu Kayumba Nyamwasa yamaze gushyingirwa umugore w’Umuzulukazi usanzwe ukorera urwego rw’Ubutasi bwa South Afrika, uyu mugore yitwa Gugulethu Bhekizizwe.

Ibi bije Nyuma y’Aho Perezida  Zuma wari usanzwe amukingiye ikibaba nawe nk’igihembo cyo kuba yaramubereye Maneko nawe ategerejwe n’imanza z’urudaca bityo umuja we akazasigara yandaraye bikaba byatuma ashyikirizwa Ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha nyuma yo kubutoroka akaza gukatirwa gufungwa imyaka 22 Kubera ibyaha by’Ubugambanyi, Iterabwoba no Kurema imitwe y’abagizi ba nabi.Ibi ariko biri mu rwego rwo kugirango Kayumba Nyamwasa abone impapuro nk’umwene guhugu, ariko nanone bishobora kuzamubera imbogamizi mu kurwanya uRwanda nk’umunyamahanga.

 

Cyiza Davidson

 

 

 

 

2018-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 14 Sep 2016
NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo
Amakuru

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Ubwanditsi 23 Jan 2022
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali
Amakuru

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Ubwanditsi 30 Dec 2021

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru