• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Ubwanditsi 24 Feb 2017 Mu Mahanga

Mu kiganiro Senateri Rutaremara aherutse kugirana n’abakobwa bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’Igihugu umwaka wa 2017 bamubajije icyo avuga kuri uyu mwambaro utavugwaho rumwe mu Rwanda avuga ko ‘ku giti cye ntacyo bimutwaye ndetse ko ntacyo byica.’

Yagize ati “…Kuko mu Kinyarwanda uko cyagiye gikura cyinjiramo n’ubukirisitu baragusaba ko wikwiza, niko umuco ugenda ukura. Njyewe ku bwanjye ntacyo, igituma ntacyo bimbwira ni uko indangagaciro [values] z’amadini nzifata buke.]

Muri aba bakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda harimo bamwe batsimbaraye ku kwikwiza bakemeza ko ‘bidakwiye kwambara umwenda wo kogana mu ruhame’ gusa hari abandi bavuga ko uramutse ugiye mu irushanwa ritegeka buri mukobwa kwambara ‘Bikini’ wabikora ntacyo wishisha’.

Abanyarwandakazi bagiye bitabira Miss Supranational bagiye bazitirwa n’umuco bakanga kwambara uyu mwenda wo kogana mu ruhame gusa mu mwaka wa 2015 Sonia Gisa yabimburiye abandi awambara ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.

Mu mwaka wa 2016 Akiwacu Colombe yagiye muri iri rushanwa na we yambara Bikini atikanga. Amafoto ye amaze gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga benshi baramwadukiriye baramutuka bavuga ko ‘yagombaga kwambara umukenyero’ gusa we agasubiza avuga ko ‘ibyo yakoze bitamubangamiye’.

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Icyo gihe hari abacunaguje Mutesi Aurore bamushinja gukoza isoni igihugu no kucyandagaza mu maso y’amahanga we akavuga ko ataciye inka amabere.

Mutesi Aurore yagize ati “Iyo ugiye ahantu nka hariya guhagarira igihugu uba ugomba gukora ibyo ushoboye byose kandi neza, hari ibintu byinshi byatumye mpitamo kwambara kuriya kuko inkuru yaravuzwe cyane ko umukobwa wo mu Rwanda yanze kwambara kuriya bitewe n’umuco w’iwabo […] Ibyo dukora ntabwo ari ko bose babifata kimwe njyewe nabikoze kugira ngo mpeshe ishema u Rwanda.”

Uyu mwambaro ukunda gukurura impaka ndende iyo hagize umukobwa uwambara mu marushanwa mpuzamahanga nyamara bamwe bakemeza ko nta gikuba kiba cyacitse kuko umuco ukura.

-5868.jpg

Senateri Tito Rutaremara naba nyampinga

2017-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ubwanditsi 13 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe
HIRYA NO HINO

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi
Mu Mahanga

Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013
Amakuru

Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Ubwanditsi 18 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru