• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

 
You are at :Home»Amakuru»Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Editorial 30 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ububiligi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye abasize bakoze ibyaha mu Rwanda, barimo abajenosideri n’abakomokaho, ubu bakaba barigize impirimbanyi za “demukarasi n’uburenganzira bwa muntu”.

Icyita rusange abo bagizi ba nabi basangiye, ni ugusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagakwirakwiza Jenoside bihimbiye ngo yakorewe Abahutu.

Gucumbikira abakurikiranyweho ibyaha bikomeye nka Jenoside, aho kubashyikiriza ubutabera, ubwabyo binyuranyije n’amahame ndetse n’amategeko mpuzamahanga Ububuligi bwemeye gukurikiza. Kureka abo banyabyaha bagakorera politiki ku butaka bwawe byo ni agahomamunwa, ndetse uba uri umufatanyacyaha.

Dore nk’ubu abategetsi b’Ububiligi bemereye inkoramaraso gukorera imyigaragambyo i Buruseli tariki 01 Ukwakira 2022. Kimwe mu bigamijwe ngoni kwibuka “Jenoside yakorewe Abahutu”, Ububiligi bwirengagije ko Umuryango w’Abibumbye wemeje, mu buryo budasubirwaho, ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe rukumbi yakorewe Abatutsi. Ese Abategetsi b’Ububiligi baba bazi neza amateka n’imigambi mibisha y’abo bahimbye imvugo ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, cyangwa barayirengagiza?

Reka tubabwire bimwe mu biranga abo bagome bagize Ububiligi ikibuga bakiniraho politiki y’amacakubiri.

 FDU-Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza muw’ 2006, rikaba rifite icyicaro mu Bubiligi. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y’abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n’izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango.

Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa “Jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. FDU-Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire, andi akoherezwaga muri FDLR.

Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y’amaraso n’abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Dominiko Mbonyumutwa, wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda.  Abandi barigize ni abana b’abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi. 

Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b’Ababiligi.

RIFDP ni itsinda ry’abahezanguni b’abagore-gito babaswe n’amacakubiri, bakaba inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n’abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y’amafaranga. Undi mujyanama wihariye w’iri tsinda-gore, ni Ndereyehe Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR. 

Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye. 

CLIIR ni akarima k’umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya “umuco wo kudahana” mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana, ngo areke imyitwarire y’urukozasoni yamuranze mu buzima bwe bwose. Nubwo agaragara nk’uwataye umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umucengezamatwara wa Hutu pawa. Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n’inzego z’umutekano z’Ububiligi, ashinjwa gukomeza guhembera amagambo y’urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y’Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.

Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry’abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize indakoreka, Aba ni bamwe mu bashutse Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy’imyaka 15,  mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha mu kwishakira amaramuko, babeshya ngo baraharanira uburenganzira bwa muntu.

Ngibyo rero ibisahiranda bitunzwe n’ibisabano n’ibisahurano, byitwaje iturufu yo guharabika uRwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inkorabusa ariko kuko kuva bahunga u Rwanda ubu bakaba baramarishije isi ibirenge, nta gihe batigaragambije ariko imyaka ibaye 29 nta kigaragara bagezeho, kuko nta mpamvu n’imwe bafite yo kwigaragambya. N’ubu rero baracurangira abahetsi, kuko nta muntu ushyira mu gaciro wakumva amahomvu yabo.

2022-09-30
Editorial

IZINDI NKURU

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Editorial 24 Oct 2017
APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports

APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports

Editorial 11 Dec 2020
Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 29 Jun 2020
Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Editorial 14 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru