• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ubwanditsi 30 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ububiligi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye abasize bakoze ibyaha mu Rwanda, barimo abajenosideri n’abakomokaho, ubu bakaba barigize impirimbanyi za “demukarasi n’uburenganzira bwa muntu”.

Icyita rusange abo bagizi ba nabi basangiye, ni ugusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagakwirakwiza Jenoside bihimbiye ngo yakorewe Abahutu.

Gucumbikira abakurikiranyweho ibyaha bikomeye nka Jenoside, aho kubashyikiriza ubutabera, ubwabyo binyuranyije n’amahame ndetse n’amategeko mpuzamahanga Ububuligi bwemeye gukurikiza. Kureka abo banyabyaha bagakorera politiki ku butaka bwawe byo ni agahomamunwa, ndetse uba uri umufatanyacyaha.

Dore nk’ubu abategetsi b’Ububiligi bemereye inkoramaraso gukorera imyigaragambyo i Buruseli tariki 01 Ukwakira 2022. Kimwe mu bigamijwe ngoni kwibuka “Jenoside yakorewe Abahutu”, Ububiligi bwirengagije ko Umuryango w’Abibumbye wemeje, mu buryo budasubirwaho, ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe rukumbi yakorewe Abatutsi. Ese Abategetsi b’Ububiligi baba bazi neza amateka n’imigambi mibisha y’abo bahimbye imvugo ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, cyangwa barayirengagiza?

Reka tubabwire bimwe mu biranga abo bagome bagize Ububiligi ikibuga bakiniraho politiki y’amacakubiri.

 FDU-Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza muw’ 2006, rikaba rifite icyicaro mu Bubiligi. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y’abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n’izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango.

Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa “Jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. FDU-Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire, andi akoherezwaga muri FDLR.

Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y’amaraso n’abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Dominiko Mbonyumutwa, wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda.  Abandi barigize ni abana b’abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi. 

Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b’Ababiligi.

RIFDP ni itsinda ry’abahezanguni b’abagore-gito babaswe n’amacakubiri, bakaba inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n’abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y’amafaranga. Undi mujyanama wihariye w’iri tsinda-gore, ni Ndereyehe Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR. 

Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye. 

CLIIR ni akarima k’umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya “umuco wo kudahana” mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana, ngo areke imyitwarire y’urukozasoni yamuranze mu buzima bwe bwose. Nubwo agaragara nk’uwataye umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umucengezamatwara wa Hutu pawa. Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n’inzego z’umutekano z’Ububiligi, ashinjwa gukomeza guhembera amagambo y’urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y’Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.

Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry’abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize indakoreka, Aba ni bamwe mu bashutse Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy’imyaka 15,  mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha mu kwishakira amaramuko, babeshya ngo baraharanira uburenganzira bwa muntu.

Ngibyo rero ibisahiranda bitunzwe n’ibisabano n’ibisahurano, byitwaje iturufu yo guharabika uRwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inkorabusa ariko kuko kuva bahunga u Rwanda ubu bakaba baramarishije isi ibirenge, nta gihe batigaragambije ariko imyaka ibaye 29 nta kigaragara bagezeho, kuko nta mpamvu n’imwe bafite yo kwigaragambya. N’ubu rero baracurangira abahetsi, kuko nta muntu ushyira mu gaciro wakumva amahomvu yabo.

2022-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Ubwanditsi 04 Oct 2019
Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Ubwanditsi 26 May 2021
Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Ubwanditsi 09 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma
POLITIKI

Uko Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 27 Jun 2020
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo
Mu Rwanda

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Ubwanditsi 25 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru